Digiqole ad

Kayonza: Abatswe inka za Girinka mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ntibishimye

 Kayonza: Abatswe inka za Girinka mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ntibishimye

Mu karere ka Kayonza

Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hari abaturage binubira kuba baratswe inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda gusa nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bakisanga bashyizwe mu by’abishoboye nubwo bo bavuga ko batishoboye.  Bavuga ko barenganyijwe ubwo bakwaga inka bari barorojwe.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko bugiye kugikurikirana, gusa ngo ntibibujijwe ko hari n’abahabwa inka batabikwiriye ngo barazamburwa iyo bimenyekanye ko bazihawe habayeho kwibeshya.

Ni mukagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange ahavugwa ikibazo cy’abaturage bavuga ko bambuwe inka bari barahawe muri gahunda ya girinka munyarwanda ngo bitewe no gukorwa nabi kw’ibyiciro by’ubudehe aho ngo bisanze bashyizwe mu byiciro by’abishoboye. Aba baturage bavuga ko ari akarengane gusa ngo nta kundi babigenza kuko byakozwe n’ubuyobozi.

Umwe mu bo twaganiriye ati “Aho ibyiciro biziye baravuze ngo inka zizajya zihabwa abari mu cya mbere n’icya kabiri, baraza inka barayinyaka kandi ari yo yari intunze nzira ko ndi mu cyiciro cya gatatu kandi na cyo ntagikwiye.”

Undi na we ati “Naravuze nti akatari amagara bajya sokoni…. Nibajyane, none se ko ari abayobozi najya guhangana na bo ndwana n’iki? Baraje barayitwara ndababwira nti nibajyane.”

Aba baturage bavuga ko byabateye igihombo gikomeye ngo kuko bari barashoye amafaranga mu kubaka ibiraro ndetse baranateye ubwatsi.

Harerimana J. Damascene umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo bakizi ndetse akemeza ko bagiye kugikurikirana.

Ati “Abagiye bazamburwa (inka) ni ababaga barazihawe batari bazikwiriye ariko nabwo ntabwo ari ukuza ngo bamwake inka ahubwo binyura mu biganiro n’ababishinzwe. Gusa uwaba yarayatswe arenganyijwe twabikurikirana tukareba.”

Iyi gahunda ya girinka yaje igamije gufasha umuturage kwiteza imbere akava mu cyiciro cy’ubukene, abaturage babona ko kwamburwa inka bizaba basubira inyuma mu mibereho ku buryo bwihuse.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko nk’umuntu w’umuyobozi utinyuka kuzana igisubizo nk’icyo aba yumva nta nkomanga afite ku mutima? Cyangwa rubanda rugufi ntirugira kivurira! Habamo kwivuguruza kenshi muri izi gahunda. Niba wiyemeje kunyaga umuntu aho yashoye amaboko ye,nibura se umusubiza ibyo yayitanzeho n’imbaraga yakoresheje? None se ikosa ni iry’uyitunze cg n’iry’uwayitanze? Ese ubundi ko mperuka zitangwa ku mugaragaro hari akanama k’abagenerwabikorwa kemeje uyikwiye,uyimujyaga ushingiye kuki?

Comments are closed.

en_USEnglish