Digiqole ad

Kayonza: Ab’i Rwinkwavu iteganyagihe bararyumva ariko imbuto ya RAB ngo bayibona itinze

 Kayonza: Ab’i Rwinkwavu iteganyagihe bararyumva ariko imbuto ya RAB ngo bayibona itinze

Uyu mugore wo mu murenge wa Kabare agaragaza ko umuhinzi ari Sindambiwe

Abatuye mu karere ka Kayonza mu mirenge ya Rwinkwavu, Murama na Kabare bavuga ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo kibakomereye, cyagize ingaruka ku buzima bwabo mu myaka itatu ishize, bakaba bemera ko amakuru ajyanye n’iteganyagihe mu buhinzi ari ingenzi cyane, ariko ngo imbuto ya RAB ibageraho itinze cyane rimwe na rimwe ibyo bahinze bikuma.

Uyu mugore wo mu murenge wa Kabare agaragaza ko umuhinzi ari Sindambiwe

Bwa mbere mu Rwanda abahinzi bahawe amakuru ajyanye n’iteganyagihe mu duce barimo, iki gikorwa kizagera mu gihugu hose, kikba gikorwa n’ikigo mpuzamahanga kita ku buhinzi CIAT (International Center for Tropical Agriculture) cyahuguye abaturage 14 200 binyuze mu matsinda y’abajyanama mu buhinzi.

Mu gikorwa uyu mushinga urimo cyo kuzenguruka igihugu babwira abahinzi amakuru y’iteganyagihe mu duce barimo, banabereka ibihingwa bakwiye kwibandaho muri iki gihembwe cy’ihinga, bikoba byaratangiye mu turere twa Kayonza, Burera, Nyanza na Ngororero, abahinzi ba Kayonza bagaragaje ko nubwo iteganyagihe baryumva bagifite ikibazo cy’imbuto ibageraho itinze.

Dr Kagabo Desire ushinzwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere muri CIAT avuga ko mu mirenge ya Rwinkwavu, Murama na Kabare ndetse n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange, imvura ishobora kugwa hagendewe ku bipimo bya radar ingana na mm 300 ku gipimo cya 80% ariko mu Karere ka Kayonza amahirwe yo kugusha iyo mvura akaba ari 72%.

Ibipimo by’imvura bigaragaza ko 100% mu Burasirazuba imvura ingana na mm 200 ishobora kuzaboneka kandi ibishyimbo byonyine byezwa n’imvura ingana na mm 300.

Inzobere Kagabo Desire avuga ko mu bice bya Rwinkwavu, n’imirenge byegeranye hadakwiye kubaho kurangara ku bahinzi bitewe n’uko iminsi y’igihembwe cy’ihinga kigezweho iminsi yacyo y’imvura itazarenga 81, mu gihe ibhingwa byatoranyijwe ibyera vuba byerera iminsi 90 no kuzamura.

Avuga ko igihe abahinzi baba batereye imbuto zabo mu murima ku gihe, bagakorera ubutaka neza bagafumbire, imyaka yabo nk’ibishyimbo bishobora kuzera kubera ko ngo iyo imvura igwa, hagashira igihe kiri hagati y’icyumweru n’iminsi 10, imyaka ngo ibika amazi ntiyume kaba yakwera.

Abaturage mu mvugo zabo bagaragaza ko itegenyaghe rifite akamaro, ariko ngo bitewe n’icyizere gike bakirifitiye n’ubuhamya bw’ibyo biboneye ngo baracyagendera ku bya kera byo gutanguranwa n’uko imvura iguye.

Umwe mu baturage yagaragaje ko kurumba kw’imyaka muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Kayonza mu myaka itatu ishize bisa n’ibyamenyere. Yatanze ingero ku byabaye mu mwaka ushize, avuga ko imvura yaguye itaragurika, mu kagari ka Rushenyi na Gatoma, Ruhimbi na Gitare babonye imvura beza imyaka, mu tugari nka Gitoma na Cyarubare ntihagira n’ikijojoba kihagera.

Ati “Umuhinzi ni simbikangwa, ntabwo wabyara rimwe ngo upfushe uhite ubyihorera.”

Niyonzima Jean Paul wo mu mudugudu wa Dusabane mu kagari ka Mukoyoyo mu murenge wa  Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza, avuga ko bitewe n’imihindukire y’ikirere, iwabo ngo ushobora gusanga imvura ikubye mu gitondo, mu minota 30 gusa ugasanga igicu cyayirenganye.

Uyu muturage wihebye, agira ati “Twibaza impamvu imvura itagwa, tukibaza aho bituruka ugasanga ni ikibazo. Urugero mu bihingwa duhinga inaha, harimo imyumbati ariko kubera izuba ryagiye riba ryinshi yagiye izamo indwara zitandukanye rimwe tutamenya n’izo ari zo, ugasanga amababi yikunjakunje, cyangwa ikuma itaramera kubera izuba.”

Niyonzima avuga ko ubwo aheruka kweza mu byatewe n’uko yahingiye igihe ariko ngo ubu bafite ikibazo cy’uko n’ubwo bategereje ko imvura igwa ngo bahinge n’imbuto bagomba gutera ngo ntirabageraho.

Avuga ko RAB (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi) iteganya kubaha imbuto, ariko ngonibwo batangiye kujya mu matsinda y’ubuhinzi aho babifashwamo n’abajyana b’ubuhinzi, mu gihe imvura yabo bayikoresha basiganwa n’igihe ngo itazabacika bakarumbya, iyo mbuto ntiraboneka.

Ati “Uwatubwirira abantu bo muri RAB ubu ngubu bakaduha imbuto. Imbuto, bayizana igihe cyararenze ugasanga turayihinze, ikubitanye na rya zuba igatangira kubora. Ubu ikibazo dufite n’ako kavura tuvuga ngo karahari, nta mbuto ihari.”

Nshunguyinka Jean de Dieu wo mu kagari ka Musave mu murenge wa Murama, mu karere ka Kayonza, we avuga ko izuba riva iwabo Leta ikwiye no kubirebera ku kuba nta mashyamba ahari, ashobora gutangira umuyaga womongana imvura yari kugwa mu gace kabo.

Agira ati “Iyo urebye usanga hari igihe ikuba (imvura) igacaho. Igaca Rwinkwavu ikarenga za Rukara, indi igaca i Kibungo muri Ngoma ikagwa ahandi twe tugasiragara hagati. Urebye n’ikibazo cy’amashyamba cyabamo. Bacunze neza amashyamba na byo hari igihe byagira umumaro, iyo ufashe amakuru ukabona uko mu Bugesera byabagendekeye, usanga natwe  amashyamba abungabunzwe impande zose dushobora kubona imvura, kuko mu Bugesera amakuru ahari uba wumva imvura iza ikagwa ari nke ariko nibura ikaboneka.”

Rwinkwavu ubusanzwe ngo ibishyimbo byo muri iki gihembwe babitera mu matariki 15 Werurwe, bivuze ko imbuto ibagezeho kare batari bakrerwa ihinga. Muri aka gace abaturage bahuguwe mu bijyanye no kumenya amakuru y’iteganyagihe no kuyasesengura binyuze muri CIAT ku bufatanye na USAID.

Iri teganyagihe ariko hari ubwo ngo bategereza imvura babwiwe ko igwa ugasanga icyizere kiraje amasinde, kuko ngo mu murenge wa Kabare, ukwezi kwa kane 2016 kwarinze kurangira nta mvura n’imwe bakugushijemo.

Ibyo bigaragaza ko mu buhinzi hakwiye gutekerezwa cyane ku buryo bwo kuhira imyaka aho bishoboka no gukoresha cyane amakuru y’iteganyagihe kugira ngo hatoranywe imbuto runaka iberanye n’amakuru y’imvura n’ikirere kigaragazwa n’ibipimo by’abahanga.

Dr Kagamo M Desire ushinzwe ibijyanye n’ikirere mu buhinzi muri CIAT
Niyonzima aheruka kweza imyaka ari uko yahingiye ku gihe ubu icyizere afite ni gike
Ikibazo cy’imbuto itabagereraho igihe ngo na cyo kirabazonga
Abaturage bo mu mirenge itatu ya Kayonza bahabwa inama zijyanye n’uko bakoresha neza ibipimo by’imvura yagaragajwe
Iri shyamba aba baturage bicayemo ngo ryatewe na ADRA mu 2003-04 riri imbere y'Ibiro by'Umurenge wa Murama
Iri shyamba aba baturage bicayemo ngo ryatewe na ADRA mu 2003-04 riri imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Murama

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish