Digiqole ad

Kayonza: I Rukara hari abaturage bararana n’amatungo kubera gutinya abajura

 Kayonza: I Rukara hari abaturage bararana n’amatungo kubera gutinya abajura

Kwa Mukantabana bahisemo kuraza ihene zabo munzu bararamo ngo nazo bataziba.

Mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza hari abaturage bavuga ko bahisemo kurarana n’amatungo munzu imwe kubera ko abajura babamereye nabi, kandi kuribo ngo aho kubura itungo ryawe wariha icyumba mukibanira.

Kwa Mukantabana bahisemo kuraza ihene zabo munzu bararamo ngo nazo bataziba.
Kwa Mukantabana bahisemo kuraza ihene zabo munzu bararamo ngo nazo bataziba.

Aba baturage bavuga ko ubujura i Rukara, by’umwihariko mu kagari ka Rukara, ahitwa i Paris bumaze gufata intera yo ku rwego rwo hejuru, byatumye bahitamo kujya bararana n’amatungo yabo.

Umwe mu baturage twaganiriye witwa Muyoboke Sam avuga ko basigaye barara umutima uhagaze kubera abajura, ari nabyo byatumye bahitamo gufata amatungo yabo bayashyira mu nzu bararamo.

Ati “Aho kugira ngo bagutware ihene yawe wayiha icyumba kimwe nawe ukarara mu kindi.”

Mugenzi we witwa Mukantabana Annonciata ngo uherutse kwibwa ihene, agira ati “Abajura batumereye nabi, baraza ari nijoro bagakingura aho turaza amatungo bakayatwara, nk’ubu ejobundi bantwaye ihene bayibagira hano kw’irembo kandi ariyo mba ntezeho icyakadutunze nk’amafaranga ya Mituweli.”

Aba baturage bahamya ko irondo ryakabaye ribafasha guhanga n’ubu bujura ridakora ari baringa, ngo kuko bitumvikana ukuntu abantu biba itungo bakaribagira aho, bagatwara inyama abanyerondo batarabimenya, nyamara batuye mu midugudu. Abanyerondo ngo baba biyicariye i Paris babona abantu bamaze kuryama nabo bakitahira.

Hari n’abaturage bakeka ko bamwe mu banyerondo aribo bagira uruhare mu bujura bukorwa, ngo ariyo nayo mpamvu ntamujura urafatwa n’irondo kuko aribo baba bariraye.

Uwitwa Shukurani Samson yagize ati “Bariya barara amarondo nibo barimo abajura kuko nta kuntu umuturage usanzwe utaraye irondo yaza kwiba, kandi azi ko hari irondo rishobora kumufata. Ikindi, ntibyumvikana ukuntu babagira itungo ku muhanda ntihagire n’umunyerondo ubabona.”

Mukandori Grace, uyobora uyu murenge wa Rukara avuga ko ikibazo cyo kurarana n’amatungo kigomba kurangira burundu.

Mukandori Grace uyobora umurenge wa Rukara arahamya ko kurarana n'amatungo bigomba gucika vuba aha
Mukandori Grace uyobora umurenge wa Rukara arahamya ko kurarana n’amatungo bigomba gucika vuba aha

Mukandori Grace ati “Ikibazo cyo kurarana n’amatungo kigomba kurangira burundu. tugomba gufatanya n’abaturage tukarangiza burundu ikibazo cy’abajura, bigatuma n’abararana n’amatungo babivaho. Gusa, hari n’abo twatangiye gufata, ubu inzego z’umutekano bamwe bakekwa zabataye muri yombi.”

Amatungo twasanze aba baturage bo mu Murenge wa Rukara bararana nayo munzu yiganjemo ihene, inkoko, ndetse n’ingurube, hamwe na hamwe ufite inka we ngo ahitamo kurara yicaye, ariko ngo hari n’abahitamo kuba nazo bazicumbikira munzu bararamo.

Muyoboke Sam umwe mubatuye hano i Paris aremeza ko nta rondo rirarwa.
Muyoboke Sam umwe mubatuye hano i Paris aremeza ko nta rondo rirarwa.
Mukantabana Anonciata ngo yababajwe n'ihene ye bibye.
Mukantabana Anonciata ngo yababajwe n’ihene ye bibye.
Kwa Mukantabana Anonciata ngo baherutse kuhiba ihene bayibagira kw'irembo.
Urugo baherutse kwibamo ihene bayibagira kw’irembo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kayonza

1 Comment

  • Ubukene mu cyaro bugeze aho abaturage batangiye kuryana ubwabo kubera gusangira ubusa, mu gihe abayobozi bo bababwira ngo nimwicungire umutekano wanyu. Inzara inuma mu cyaro, iraterwa ahanini n’icibwa ry’ibijumba mu duce tunyuranye, icika ry’imyumbati kubera uburwayi bwayo, igabanuka rikabije ry’umusaruro w’urutoki kubera uduce twinshi turiho tuyisimbuza ibigori mu Ntara y’Uburasirazuba, aho rurimburwa hagakorwa n’amaterasi yo guhingamo ibyo bigori bitarwanya izuba bikarumba kenshi iyo ryacanye, igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi kubera imbuto zirwaye za viroses.

    Ubwo bukene, buraterwa nanone n’abantu benshi basigaye bakoresha abaturage ntibabahembere igihe, muri programu za RAB, VUP, kubaka ibyumba by’amashuri, n’izindi zinyuranye. Ariko hari na benshi bashonjeshejwe n’uko nta butaka bagira (1.25% by’abanyarwanda), cyangwa bafite butoya cyane (65% by’abanyarwanda bafite munsi ya ares 30).

    Hakaba n’abacitse intege zo guhinga kubera kwimurwa mu butaka bwegereye imibande bajyanwa mu midugudu, ntibongere kububyaza umusaruro kubera ko butabegereye, kugezayo ifumbire bikabagora, n’ibyeze abajura bakabyiba, ku buryo hari abafshe icyemezo cyo gutera ibiti mu masambu yose atabegereye, n’ubutaka bwo guhinga bugakomeza bukagabanuka.

    Wakongera icyorezo cyo kubyara benshi, cyahumiye ku mirari kubera abakobwa batagira ingano bariho babyarira iwabo, kandi batarebwa na programu zo kuboneza urubyaro, ukabona ko twugarijwe n’ubwo duhora twivuga imyato y’iterambere ryihuse.

Comments are closed.

en_USEnglish