Digiqole ad

Kayonza: Abana 1 645 bo mu miryango ikennye bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bazige neza

 Kayonza: Abana 1 645 bo mu miryango ikennye bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bazige neza

Abana bo mu Kagali ka Nyamugali bamaze gufata ibikoresho by’ishuri

 Kubera ibibazo by’ubukene biri muri imwe  mu miryango mu Karere ka Kayonza, imirenge ya Mwili, Kabare na Gahini, kubona ibikoresho by’ishuri  bihagije byo gufasha abana mu myigire yabo byari ikibazo. Umuryango w’abagore b’Abakiristu bakiri bato witwa YWCA-Rwanda wahaye ibikoresho by’ishuri abana 1645 k’ubufatanye na Global Communities ku nkunga ya USAID.

Umubyeyi yazanaga umwana bakamukorera ifishi hanyuma agafata ibikoresho bye bagataha

Umwe mu bakozi b’Ikigo YWCA witwa Jean Pierre SIBOMANA wari uhagarariye  icyo gikorwa yabwiye Umuseke ko kigamije gufasha ababyeyi bashyizwe ku rutonde rw’abatishoboye bafashwa n’umushinga Twiyubake kubona ibikoresho by’ishuri abana bakenera bityo bagasubira ku ishuri biteguye.

Ibikoresho bahawe harimo amakayi, amakaramu, udukoresho two gucisha imirongo (rate), udukoresho dusiba inyandiko (gomme), n’ibikapu byo kuzabitwaramo.

Abakobwa bo bahawe n’ibikoresho by’isuku bakoresha igihe bari mu kwezi kwabo ngo byagoraga umubyeyi guha umwana we ibyo bikoresho by’isuku bihagije bizamufasha kugeza ku ishuri no kugera agarutse mu biruhuko.

Sibomana yabwiye ababyeyi bo mu kagari ka Migera ko ibikoresho bahabwa ari ibyo gufasha abana kwiga neza atari ibyo gukoresha nabi kandi abasaba gukomeza kubicunga neza no guharanira ko abana babikoresha icyo byagenewe.

Ababyeyi bo muri Migera bashyizwe mu matsinda agizwe n’ingo 10 zihabwa umuntu wo kuzitaho, agakurikiranira hafi uko ubuzima bw’abana bumeze, niba biga bose ndetse niba n’ababyeyi batabatererana mu myigire yabo.

Theophila Uwamurera avuga ko abana bo mu kagali ke no mu ngo ashinzwe kwitaho ubu bari mu ishuri kandi ko inkunga y’ibikoresho by’ishuri bahawe izakoreshwa icyo yegenewe.

Yemeza ko afatanyije n’abandi babyeyi bazakora ibishoboka byose abana bose bakiga kandi bakagira imirire myiza n’ubwo ngo batuye mu karere gashyuha ka Kayonza.

Ku mirire myiza Uwamurera yavuze ko bahinga imboga kugira ngo zunganire ibindi biribwa bityo abana bavuye ku ishuri babone indyo yuzuye bashobore gukomeza kwiga neza.

Ibi ngo bizatuma batazigurisha kuko ari zo gusa bazajya babikurizaho amafaranga yabo.

Uwo ni Jean Pierre Sibomana ari guha umwana ibikoresho by’ishuri
Uwo mugore yitwa Theophila Uwamurera na we ari mu bakurikirana abana ngo bajye kwiga
Uwo musaza yari yazanye akana ke ngo bagahe ibikoresho
Abana bo mu Kagali ka Nyamugali bamaze gufata ibikoresho by’ishuri

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • MINEDUC yari ikwiye no kwiga neza ku mafaranga bita “Agahimbzamusyi”, kuko intera kamaze kugeraho mu bigo by’amashuri cyane cyane hano mu mujyi wa Kigali. usanga hari abana birukanwa mu mashuri abanza ngo kuko batishyuye ayo mafaranga, kandi nyamara bivugwa ko ngo abanyeshuri muri Primaire bigira ubuntu.

    Ni ngombwa ko Politiki yo kwigira ubuntu isobanurwa neza ikumvikana, kuko ubwo buntu buvugwa muri iyo Politiki ntabwo abaturage babona, ahubwo usanga basigaye bishyura amafaranga aruta kure ayo bishyuraga igihe abana bigaga bariha amafaranga y’ishuri/school fees/Minerval.

    Tujye tuvugisha ukuri, Politiki y’Uburezi iriho ubu mu Rwanda byitwa ko Uburezi bw’imyaka icyenda cyangwa cumi n’ibiri ari ubuntu (free 9, 12 YBE) usanga mu by’ukuri kuyishyira mu bikorwa harimo udukoryo n’utugobeko twinshi dutuma abaturage bayibazaho byinshi, kuko ubwo buntu buyivugwamo butagaragara.

    Amafaranga yitwa “Agahimbazamusyi” n’Amafaranga yitwa “Ifunguro ryo ku ishuri” bisigaye byirukanisha abanyeshuri pee pee pee. Muzitonde mugenzure neza.

  • Njyewe abana bari muri za 12 YBE..utazinjirana 10000frw buri mwana azambwire aho iryo shuli riri nzimurirayo abanjye.

Comments are closed.

en_USEnglish