Digiqole ad

Kayonza: Inkongi yibasiye inzu y’umuturage

 Kayonza: Inkongi yibasiye inzu y’umuturage

Mu karere ka Kayonza

Inzu y’umuturage mu karere ka Kayonza yahiye, haracyarebwa impamvu yaba yatumye ishya n’ubwo hakekwa amashanyarazi. Uyu mugabo nyiri nzu yahiye yatwaraga moto, umugore we ngo yari yagiye gusenga.

Inzu uyu muturage abamo birakekwa ko yahiye kubera inkongi

Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturanyi b’uru rugo wo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange ni uko kuri uyu wa Kane inzu y’uyu mugabo witwa Nzeyimana uri mu kigero cy’imyaka 27 yahiye hafi ya yose.

Bimwe mu bintu bike byabashije kurokorwa muri iyi nkongi, harimo intebe zo mu nzu n’ibindi bikoresho bike.

Uyu mugabo atuye hafi y’Umujyi wa Kayonza ahegereye isoko, mu Murenge wa Mukarange, Akagali ka Kayonza

Police yahise iza kuzimya ifatanyije n’abaturanyi. Abakozi bo mu kigo gitanga ingufu z’amashanyarazi UECL bajyiye kureba niba iriya nkongi yatewe n’amashanyarazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Jean Claude Murekezi yabwiye Umuseke ko inzu yahiye ahagana saa tanu z’amanywa bikaba bikekwa ko yatwitswe n’amashanyarazi n’ubwo igenzura rigikomeje ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye inkongi.

Nzeyimana ngo yahamagawe n’abaturanyi bamubwira ko inzu yabagamo iri gushya. Ahagera asanga yakongotse, ariko babasha gusohora intebe nk’uko umwe mu baturage yabibwiye Umuseke.

Ubwo inzu yashyaga ngo umugabo yari yagiye mu kazi, umugore we yagiye gusenga basize bakinze urugo kuko batarabyara.

Nzeyimana yabaga mu nzu ya Se ayikodesha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange yasabye abaturage kujya bashyira amashanyarazi mu nzu ariko bagakoresha ibikoresho byizewe, bakirinda guha abantu batizewe akazi ko kubashyirira intsinga z’amashanayarazi mu nzu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish