Digiqole ad

Kayonza: Abajura bibye Akagari Televiziyo yaguzwe n’abaturage

 Kayonza: Abajura bibye Akagari Televiziyo yaguzwe n’abaturage

Mu karere ka Kayonza

*Umuyobozi w’aka kagari yari ahamaze iminsi ibiri gusa bahita bamwiba.

Mu kagari ka Karambi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza abajura bitwikiriye ijoro bamennye ibiro by’akagari biba televiziyo y’akagari. Ubuyobozi bw’akagari ka Karambi burashinja umuzamu usanzwe urinda aho ko yaba yarabigizemo uruhare.

Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Kamena nibwo abantu bataramenyekana bateye ibiro by’akagari ka Karambi bica urugi rw’inyuma barinjira biba televiziyo yaguzwe n’abaturage ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 220,000.

Amakuru agera ku Umuseke aravuga ko nta kindi kintu abajura bibye uretse iyo televiziyo yaguzwe n’abaturage.

Aka kagari ubusanzwe gafite umuzamu ukarinda, hakekwa ko icyo gihe biba atari ahari ngo kuko iyo aba yaharaye ntibari kumucaho ngo binjire bibe, nk’uko umuyobozi w’akagari ka Karambi Izere Roger yabidutangarije mu kiganiro yahaye Umuseke.

Ati “Nibyo koko televiziyo barayibye bishe urugi rw’inyuma barayitwara. Ikigaragara byatewe n’uburangare bw’umuzamu, ubu twamushyikirije inzego z’umutekano, twakoranye amasezerano azayishyura kuko yatwawe ku mpamvu z’uburangare bwe.”

Izere Roger akomeza avuga ko ntawavuga ko hari ikibazo cy’umutekano muke mu kagari ke, ngo ni ibiba byabaye bidasanzwe.

Akagari ka Karambi kari kamaze amezi arenga atanu nta muyobozi gafite, yaba umunyamabanga nshingwabikorwa cyangwa ushizwe imibereho myiza.

Abaturage bakeneraga service ngo bategerezaga ushinzwe imibereho myiza uzaturuka ku murenge, na we yahazaga nka rimwe mu cyumweru none mu minsi ibiri gusa akagari kabonye umuyobozi mushya nibwo kibwe.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza
Mu kagari ka Karambi
Mu kagari ka Karambi

Elia BYUK– USENGE

en_USEnglish