Digiqole ad

Kayonza: Abafite ubumuga barasaba SACCO kubaha inguzanyo nta mananiza

 Kayonza: Abafite ubumuga barasaba SACCO kubaha inguzanyo nta mananiza

Gakumba Robert uhagarariye abafite ubumuga muri Kayonza arasaba SACCO gukuraho amananiza kubafite ubumuga

Abafite ubumuga mu karere ka Kayonza baravuga ko babangamiwe no kuba hari amafaranga miliyoni eshatu bahawe na Leta muri gahunda ya NEP Kora Wigire ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ariko ngo za SACCO yanyujijweho, iya Kabarondo na Rukara zarayabimye.

Gakumba Robert uhagarariye abafite ubumuga muri Kayonza arasaba SACCO gukuraho amananiza kubafite ubumuga
Gakumba Robert uhagarariye abafite ubumuga muri Kayonza arasaba SACCO gukuraho amananiza kubafite ubumuga

Aba bafite ubumuga bavuga ko ayo mafaranga ari yo bacungiragaho ku kuba yabafasha kwihangira imirimo bakikura mu bukene.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko buri mu biganiro n’abarebwa n’ikibazo kugira ngo abafite ubumuga boroherezwe kubona inguzanyo kuri ayo mafaranga.

Aya mafaranga ubundi bagomba kuyahabwa nk’inguzanyo ku ngwate y’Ikigega BDF cyashyizweho ngo kijye kishingira imishinga y’abagore n’urubyiruko badafite ubushobozi bwo kubona ingwate 100%, aho BDF yishingira 75%.

Gakumba Robert uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu karere ka Kayonza, avuga ko ikibazo kiri ku kuba abahagarariye ibigo by’imari badaha agaciro abafite ubumuga nk’abantu bashobora gukora umushinga ukunguka.

Ati “Abahagarariye ibigo by’imari baracyabona abantu bafite ubumuga nk’abantu badashobora gukora umushinga ngo wunguke, ubona barimo guseta ibirenge mu kumva imishinga yabo.”

Gakumba akomeza avuga ko igikwiye gukorwa ari ukuganira n’abayobozi b’ibi bigo by’imari bya SACCO za Kabarondo na Rukara kugira ngo bumve neza ko n’abafite ubumuga bahawe ayo mafaranga bashobora gukora kandi bakunguka.

Agira ati “Birasaba kuganira na ba managers (abayobozi) bayo makoperative batubwire impamvu baseta ibirenge, n’ubu amafaranga arahari milioni eshatu kandi BDF yatanze ingwate, ariko barimo baragenda badasubiza neza abantu baka inguzanyo.”

Uwibambe Console umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere ka Kayonza, kuri iki kibazo avuga ko ubu bari mu biganiro n’abarebwa nacyo uhereye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba kugira ngo abafite ubumuga boroherezwe kubona inguzanyo.

Agira ati “Ni ikintu bahuriyeho n’urubyiruko rwarangije amashuri y’imyuga rugomba kunganirwa. Gusa, twabiganiriyeho na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’iy’Ubucuruzi tugaragaza ko amasezerano akorwa na BDF abayobora za SACCO bagaragaza ko ari imbogamizi. Batwijeje rero ko bagiye kureba izo mbogamizi kugira ngo ziveho abagenewe iyo nguzanyo bayibone.”

Nubwo abafite ubumuga mu karere ka Kayonza bavuga ko bananizwa mu kubona inguzanyo yo gukora imishinga, hari abafite ubumuga baho bakoze imishinga kandi bateza imbere, bakavuga ko ari ikimenyetso ko bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukora kandi bakunguka.

Visi Mayor Uwibambe wa Kayonza aratanga ikizere ko izi mbogamizi zigiye kurangira vuba
Visi Mayor Uwibambe wa Kayonza aratanga ikizere ko izi mbogamizi zigiye kurangira vuba

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ndumva rurihose.na MUHAZI YA RWAMAGANA BARAKA INGWATE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish