Tags : Kayonza

“Siruduwiri” z’agaciro ka frw 17 000 000 zafashwe zicuruzwa magendu

Izi nzoga zafatiwe mu mujyi wa Kayonza na Kabarondo, ni amakarito agera ku 1971, muri zo amakarito 985 nta kirango cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yari afite, Umukuru w’akanama gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hanafashwe amasashe atemewe mu Rwanda, afite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye

Kayonza: ‘Mayor’ yijeje abaturage ko mu kwesa imihigo bazaba abambere

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gikorwa cyahuje komite mpuzabikorwa y’akarere hagamijwe kurebera hamwe itarambere ryako, hasinywe imihigo hagati y’inzego zitandukanye, iza Leta n’iz’Abikorera. Iyi mihigo yasinyiwe imbere y’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John. Uyu muyobozi yavuze ko nubwo ubushize akarere kaje mu myamya y’inyuma, ngo ubu […]Irambuye

Kayonza: Abahinzi barataka igihombo ku musaruro w’ibigori wabuze isoko

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko bahinga bakeza ariko umusaruro wabo ukabura abawugura kugeza n’aho wangirikira mu buhunikiro, ubu ngo ingemeri (igipimo kirenga kg 1) igura amafaranga y’u Rwanda 100, ibi bibaca intege kuko bibatera igihombo gikomeye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwemeranya n’aba […]Irambuye

Kayonza: Abaturage bamaze umwaka batarishyurwa imitungo babariwe

Abaturage bo mu mirenge ya Mwiri na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, barinubira ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane z’ubutaka n’indi mitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’urugomero rw’amazi rwa Migera III. Aba baturage bavuga ko gutinda kubishyura ibyabo byangijwe byatumye bagira igihombo gikomeye n’inzara ngo iterwa n’uko imyaka yabo yaranduwe mu bikorwa byo kubaka urugomero. […]Irambuye

Kayonza: Abaturage barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi

Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwiri ho mu karere ka Kayonza nyuma yo guhabwa umuyoboro w’amazi meza, baravuga ko ubushobozi bwabo butabemera kugura ijerekani imwe y’amazi ku mafaranga y’u Rwanda 30, ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo atari ubushobozi ahubwo ngo ni imyumvire yo hasi y’abaturage. Nyuma y’igihe kirekire imerenge ya Mwiri na Rwinkwavu […]Irambuye

Ubuyapani bwahaye u Rwanda Miliyari 5,8 zo kugeza amazi meza

05 Werurwe 2015 – Mu bice bimwe by’ibyaro mu Rwanda hari abagikoresha amazi mabi, mu gufasha u Rwanda kubona amazi meza no kugabanya iki kibazo Ubuyapani bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda asaga azifashishwa mu kugeza amazi meza ku baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba. Mu Ntara y’Iburasirazuba  hari abantu bagikoresha amazi […]Irambuye

Urugomo ruravuza ubuhuha i Nairobi ya Kayonza.

Ba nyakamwe ntitugira ijambo; Umugore yansohoye mu rwanjye ndomongana; Umugabo yantanye abana; Ubasambanyi buravuza ubuhuha; Nta mugoroba hadakubitwa umuntu; Ntiwasiga akawe hanze ngo uze ugasange. Iburaasirazuba – Usibye kukubwira ko nta bibazo bindi bafite bidasaznzwe aha i Nairobi mu karereka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rwimishinya, gusa bose bakomoza ku kibazo cy’urugomo […]Irambuye

Wari uzi ko mu Rwanda hari ahitwa i Nairobi?

Mwamenye ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza ho hari agasantere kitwa Nairobi. Ni mu cyaro cyo mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya umudugudu wa Kigwene I, hitwa gutya kuva mu myaka hafi 10 ishize. Uri mu muhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Nyagatare ukarenga i Gahini ukagera aho bita Kukimodoka ufata umuhanda […]Irambuye

Kayonza: Abaturage ba Ndego baratabaza Leta kubera inzara

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba baratabaza Leta ngo igire icyo ikora kubera ikibazo cy’inzara ibugarije. Ubuyobozi bw’umurenge buremeranya n’aba baturage bamaze ibihembwe bibiri by’ihinga nta kintu beza kubera izuba ryinshi. Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndego baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko inzara itaboroheye kugeza […]Irambuye

Kayonza : Abaturage bahangayikishijwe n’Ibitera bibonera

Abaturage bo mumudugudu wa Cyinyana, Akagari ka Murundi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza i Burasirazuba barasaba gufashwa kuko bamaze imyaka igera ku icumi bugarijwe n’inyamanswa zitwa ibitera zibonera imyaka. Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini basaba ubuyobozi bukemure ikibazo cy’izi  nyamanswa ariko n’ubu ntibirakemuka. Umwe mu batuye aha ati “ Ikibazo twakigejeje […]Irambuye

en_USEnglish