Digiqole ad

Kayonza: Imbogo yishe umuhungu w’imyaka 17 wariho ayihiga

 Kayonza: Imbogo yishe umuhungu w’imyaka 17 wariho ayihiga

Imbogo ni inyamaswa y’inkazi

Kuri uyu wa 10 Ukwakira, umuhungu w’imyaka 17 witwa Uwihanganye Jean de Dieu wo mu kagari ka Buhabwa, mu murenge  wa Murundi yishwe n’imwe mu mbogo zatorotse pariki y’Akagera mu karere ka Kayonza. Police ivuga ko uyu nyakwigendera yari ari mu bariho bahiga iyi nyamaswa yamwivuganye.

Imbogo ni inyamaswa y'inkazi
Imbogo ni inyamaswa y’inkazi

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi avuga ko nyakwigendera, Uwihanganye Jean de Dieu na bagenzi be bariho bahiga izi nyamaswa zatorotse pariki y’Akagera.

Ati “ Abana kuriya baba bazi ngo barazimenyereye baragenda ngo bagiye guhiga, igihe bazirukankanaga imbogo yaramuhindukiranye iba iramwishe.”

Uyu muvugizi wa Police mu ntara y’Uburasirazuba, avuga ko imbogo yahitanye uyu muzore w’imyaka 17 ahagana saa 14h30, umubiri we ugahita ujyanwa ku bitaro bya Gahini.

IP Emmanuel Kayigi avuga ko ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB kizakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo izi nyamaswa zisubizwe muri Pariki.

Agira inama abaturiye izi nyamaswa kuko na bo bazisagarira. Ati “ Cyane cyane nk’aba baba baturiye pariki ntibakazishotore (inyamaswa), niba bayibonye baba bakwiye gutanga amakuru igasubizwa muri pariki, ariko iyo bayihize na yo yirwanaho.”

IP Emmanuel Kayigi avuga ko ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kayonza n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, inyamaswa zatorotse pariki zigiye gushakishwa zigasubizwayo kugira ngo zidakomeza gusagarira abaturage zinabangiriza imyaka.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nonese ko wumva zacitse park, muhuye bwo yabura kugukuraho? Ahubwo park ikora iki iyo izibuze? Ubwo umuryango we urihombeye nyine n ubyimenyere.

  • None ese ubwo niba yacitse park yayihigaga ko bahiga ikintu kiri mu ishyamba cg umuvugizi yashatse kwegeka amakosa ku wapfuye ngo tutumva uburangare bwa RDB na police bashinzwe izo nyamaswa n’umutekano w’abaturage.

  • Tubwirawa ko hari miliyari za frw zatanzwe na RDB ngo park izitirwe, kandi ko icyo gikorwa cyarangiye. Twabwiwe ko hari na company y’abazungu ikoresha drone mu kurinda iyo park (wasanga nayo yishyurwa na Leta), none bigenda bite ngo duhore twumva inyamaswa zitoroka park kandi izitiye, ku buryo inyaswa zonera abaturage, zikanabica ?

    Umugenzuzi w’imari ya Leta yari akwiye kunyarukirayo kaareba ibyo bivugwa ko byakozawe niba atari tekiniki !

  • So sad, ese buriya uyu mwana yahigaga imbogo koko,nyabuneka amagara araseseka ntayorwe,ubu se uyu muvugizi uvuga ngo bayihigaga yari ahari uyu mwana ayihiga,none se watanga amakuru yakwivuganye?

    Ubwo nyine umuryango we urahombye ariko Leta n’itabare izo mbogo zimaze abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish