Tags : Ferwafa

Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone

Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#. Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports. Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga […]Irambuye

APR FC idafite umutoza mukuru yiteguye gutangira shampiyona

Harabura iminsi icyenda (9) gusa ngo shampiyona itangire. APR FC yiteguye kuyitangira nta mutoza mukuru ifite, ariko yifuza kuyisubiza. APR FC ni yo kipe ifite ibigwi n’amateka kurusha izindi mu Rwanda, mu myaka 22 imaze, yatwaye igikombe cy’Amahoro inshuro umunani (8), ibikombe bya shampiyona 16, harimo n’igikombe cy’umwaka ushize w’imikino 2015-16. Iyi kipe yifuza kwisubiza […]Irambuye

Inyogosho zidasanzwe ku bakinnyi bavuye muri APR FC, ngo ni

Inyogosho n’imisatsi idasanzwe ni ikintu kitamenyerewe muri APR FC, gusa bamwe mu bakinnyi bayivuyemo uyu mwaka bahinduye imisatsi bidasanzwe, basigamo amarangi, ngo ni ukugaragaza ibyishimo kuri bamwe, kandi ngo ni impinduka izagera no mu kibuga. Bamwe mu bakinnyi basohotse muri APR FC bari bafite imisatsi isanzwe (biyogoshesha ibyo bita ordinaire), baragaragara mu isura itandukanye n’iyo […]Irambuye

Abakinnyi bavuye muri APR FC bafashije Bugesera FC gutsinda Mukura

Mu mikino ya gicuti ikomeje guhuza amakipe yo mu Rwanda yitegura gutangira Shampiyona y’umupira w’amaguru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Bugesera FC yaraye itsinze Mukura VS 2-0 byombi byatsinzwe na Iradukunda Bertrand wavuye muri APR FC. Ni mu gihe habura iminsi 23 ngo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangire, ku kibuga cya Eto […]Irambuye

Rwasamanzi yashimiye FERWAFA yongereye umubare w’amakarita y’umuhondo

*Abakina mu kiciro cya Kabiri, imyaka ntarengwa yavuye kuri 20 ishyirwa kuri 21, *Mu cya kabiri, Amakipe abiri ya Gasabo yahagaritswe umwaka kuko yanze gukina imikino 3… Muri shampiyona y’u Rwanda 2016-2017, umubare w’amakarita y’umuhondo atuma umukinnyi ahagarikwa mu mukino aherewemo iyo karita n’uwukurikira yavuye kuri abiri ashyirwa kuri atatu. Yves Rwasamanzi utoza APR FC […]Irambuye

APR FC yatsinze AS Vita Club y’i Kinshasa kuri Final

APR FC ikomeje kunanira amakipe yo muri Congo Kinshasa, kuri uyu mugoroba yabigezeho itsinda AS Vita Club igitego kimwe ku busa ku munota wa 112 w’umukino wabanje kurangira iminota 90 amakipe yombi yagoye miswi ubusa ku busa. Wari umukino wa nyuma wa AS Kigali Tournament ifasha amakipe kwitegura shampionat. APR FC n’ubundi yari yahuye na […]Irambuye

Moussa Camara yafashije Rayon Sports kunyagira Sunrise FC 4-0

Muri AS Kigali Preseason Tournement, habaye imikino ine, yasojwe n’ibirori ku bakunzi ba Rayon Sports, inyagira Sunrise FC 4-0, birimo bibiri bya rutahizamu wayo mushya, Moussa Camara. Kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2016, habaye imikino ya kabiri y’amatsinda y’irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Preseason Tournement. Kuri Stade Amahoro, ni ho Rayon Sports […]Irambuye

AS Kigali Preseason Tournement: APR FC yanyagiye AS Dauphins Noirs

APR FC itangiye neza irushanwa AS Kigali Preseason Tournement, inyagira AS Dauphins Noirs yo muri DR Congo 5-0. Harimo icya Nshuti Innocent w’imyaka 16 gusa. Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Nzeri 2016, kuri Stade de Kigali habereye imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe n’umujyi wa Kigali, AS Kigali Preseason Tournement. Nyuma yo […]Irambuye

Kanyankore Yaounde yaba atakiri umutoza APR FC

Kanyankore Yaounde wari uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa APR FC, agatoza imikino ya gisirikare gusa, ashobora kuba yahagaritswe kuri iyi mirimo. Tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo APR FC yatangaje itsinda ry’abatoza bashya, barimo Kanyankore Gilbert bita Yaounde, wungirijwe na Yves Rwasamanzi, n’umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha. Iri tsinda riyobowe na Kanyankore w’imyaka 62, ryatangiye akazi, bakina […]Irambuye

Gicumbi: Gicumbi FC yeguriwe abaturage ikeneye Miliyoni 120

Ni ku nshuro ya mbere inteko rusange y’Ikipe ya Gicumbi FC iterana ikaba yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abakunzi b’iyi kipe, ari na bo bagiye kuyikurikirana bakayishakira ubushobozi nyuma yaho yari itunzwe n’Akarere ka Gicumbi. Inteko rusange yateranye kuri iki cyumweru hatangajwe ko Gicumbi FC yabonaga yafashwaga n’Akarere ariko ubu ikaba yeguriwe abaturage bazajya bishakamo miliyoni 120 […]Irambuye

en_USEnglish