Digiqole ad

Inyogosho zidasanzwe ku bakinnyi bavuye muri APR FC, ngo ni impinduka

 Inyogosho zidasanzwe ku bakinnyi bavuye muri APR FC, ngo ni impinduka

Olivier Kwizera ni umuzamu wa Bugesera FC wahoze muri APR FC

Inyogosho n’imisatsi idasanzwe ni ikintu kitamenyerewe muri APR FC, gusa bamwe mu bakinnyi bayivuyemo uyu mwaka bahinduye imisatsi bidasanzwe, basigamo amarangi, ngo ni ukugaragaza ibyishimo kuri bamwe, kandi ngo ni impinduka izagera no mu kibuga.

Olivier Kwizera ni uko asigaye asa mu isura y'inyogosho nshya
Olivier Kwizera ni uko asigaye asa mu isura y’inyogosho nshya

Bamwe mu bakinnyi basohotse muri APR FC bari bafite imisatsi isanzwe (biyogoshesha ibyo bita ordinaire), baragaragara mu isura itandukanye n’iyo abafana bari babamenyereye, bahinduye imisatsi mu buryo budasanzwe bahinduka abasitari koko.

Tariki 22 Nzeri 2016, Yves Rwigema wavuye muri APR FC, yatangiye imyitozo muri Rayon Sports yateye teinture y’umweru mu mutwe.

Olivier Kwizera na Mugenzi Bienvenue bavuye muri APR FC na bo bajya muri Bugesera FC, bamaze gutukuza imisatsi yabo.

Mugenzi wabo Iradukunda Bertrand we yogoshe ibyo bita ‘le coq, anisukisha agatuta kamwe ku mutwe.

Umwe muri aba bakinnyi bavuye muri APR FC, Iradukunda Bertrand yatangarije Umuseke ko ibi babikora mu rwego rwo kugaragaza impinduka.

Iradukunda amwenyura, ati: “Iyi nyogosho ndayikunda. Nifuje guhindura uko ngaragara kuko ngomba no guhinduka muri rusange. Ndimo kugaragaza ko nishimye rwose, nta kindi.”

Nta wamenya niba muri APR FC kureka umukinnyi agakora ibyo ashaka ku musatsi we bitemewe, ariko Iradukunda  yirinze kugira byinshi atangaza.

Ati “Si uko muri APR FC tutari twishimye. Ariko hari ibitaragenze neza. Izi mpinduka mubona ni intangiriro, muzabona n’izindi mu kibuga. Gusa, imisatsi umuntu aba agomba kwiyogoshesha uko ashaka nta kindi, ibi ni byo nkunze.”

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, avuga ko hari amabwiriza aba muri APR FC kandi agasobanurirwa abakinnyi n’abatoza mbere.

Ati “Iyi kipe mugomba kumenya ko ari iy’ingabo z’igihugu. Nubwo abakinnyi atari abasirikare, ariko bagomba kugendera kuri ‘discipline’ yabo.”

Kazungu avuga ko n’abakinnyi bashya APR FC yazanye baba bagomba gukuraho umusatsi.

Ati “Mwabonye ko Emery Mvuyekure yaje afite igisunzu ku mutwe, ariko yaragabanyije kuko ntiwakora muri APR FC usa gutyo.”

Abakinnyi bashya APR FC yaguze uyu mwaka nka Emery Mvuyekure bahise bagabanya umusatsi wabo. Umutoza Yves Rwasamanzi wari ufite ubwanwa bwinshi, yabwogoshe mbere yo kwerekanwa nk’umutoza wa APR FC.

Binavugwa ko Umunya-Kenya Moses Odhiambo wakiniraga APR FC muri 2008, yanze kogosha ‘dreadlocks’, bimuviramo kwirukanwa muri iyi kipe.

Kwizera akigera muri Bugesera FC
Kwizera akigera muri Bugesera FC
Yves Rwigema we yasize irangi ry'umweru mu musatsi we
Yves Rwigema we yasize irangi ry’umweru mu musatsi we
Kuri Iradukunda ubu ufite Le Coq (Inkoko) ngo ni impinduka no kugaragaza ko yishimye
Kuri Iradukunda ubu ufite Le Coq (Inkoko) ngo ni impinduka no kugaragaza ko yishimye
Emery Mvuyekure yasabwe kugabanya umusatsi yari afite
Emery Mvuyekure yasabwe kugabanya umusatsi yari afite
Odhiambomu yegeze muri APR FC yanga gukuraho umusatsi, bivugwa ko byatumye yirukanwa
Odhiambomu yegeze muri APR FC yanga gukuraho umusatsi, bivugwa ko byatumye yirukanwa

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Njye Nshima cyane Discipline iba muri APR. Hari uwabyita kubuza abakinnyi uburenganzira bwabo ariko njye mbona aho isi igeze uwareka abantu bagakora ibyo bashaka byose Twazashiduka basigaye bagenda bambaye n’ubusa mu muhanda kandi ibyo bitandukanye n’umuco Nyarwanda. APR nyifata nkumubyeyi uba areberera abana ibibabereye naho bo baba batanabyumva.

  • Aba bana ndabona bitiranya ibintu! APR yabahaye uburere nk’ubwo umubyeyi yaha umwana we. none ngo bababonye ubwigenege bagiye gushyiraho inyogosho izatuma batanga umusaruro????!! nti muza tinda kubona ko muri koshywa nubuto. izo nyogosho zibahindura nk’igegera, umuntu udafite uburere….
    Ese ko Karekezi atigeze abishyiraho, Jimmy Gatete, Sibo Abdoul, Ayew DEDE, YAYA Toure…. hari uwaba rushije performance ? Ahubwo no muri national team bashyireho itegeko ko ntamukinnyi uzajya ahamagarwa afite ibisatsi by’ingegera

    • @ uwiyise Dede

      N’ubwo hari inyogosho ureba ugasanga zihabanye n’umuco nyarwanda, byaba ari ukurengera kwita abantu ingegera! Umuntu yakwibaza ku mitekerereze yawe ituma wita abantu gutyo kandi hashobora kuba hari ingegera nyazo zogosha nk’ibyo APR FC ishaka. Naho ubundi kuzanamo na ba Ayew Dede na Yaya Touré ni ukurengera kuko baba mu mico itandukanye ni iyo mu Rwanda ku buryo utabashyira mu gatebo kamwe na ba Karekezi cyangwa Gatete mu bijyanye n’inyogosho, cyane cyane ko hari abandi nka ba Pogba, Drogba, Ibrahimovich n’abandi b’ibihangange bafite inyogosho zidasanzwe! Ikibazo rero si inyogosho, ikibazo ni imyitwarire ya buri mukinnyi muri rusange…

    • abuvuze bose bafite ibibatera morale nabo bitari imisatsi!

    • ingegera ni wowe utazi ko umuntu afite uburenganzira bwo kubaho uko ashaka.

  • None se mutirengagije murabona Yves Rwigema wo muli APR FC n’uri muri Rayon USA neza ari uwuhe? Biriya bi teinture si ibintu byacu rwose bajye babirekera aba Congolais

  • Mwbambwiye wamwana wavuze kuri Radio Aho Ari Ubu ???

    Ese Yitwa nde !?!?!

    odhiambo Ni Akagabo Na Mukandira(the late) ngo nawe yanze Gukata #Dread

  • muri Psychologie ya sport(malgré k mu Rwanda ntayihaba) ikintu cyose gituma umukinnyi agira morale uramureka akagikora! APR yo ibyayo nibindi bindi mujye muceceka nibaza ukuntu ahubwo umuntu nka kazungu ayivugira bikanyobera nkumuntu!

  • Uvuye muri APR wese ubona yuzuye akanyamuneza

  • Bijya gucika byahereye ku guta umuco nyarwanda tukigana iby’i mahanga,njye ndabona ibyo bisatsi birebetse nabi kabisa.

  • njyewe hari ibintu mbona atari ngombwa ko dutindaho. Inyogosho y’umuntu niba imuha amahoro mwe muyishakaho iki? APR F.C ni ikipe ifite politique yayo igenderaho ku bigendanye na discipline. N’andi makipe afite uko abona ibintu ukwayo. Mwitukana ngo abantu ni ingengera cg ngo muvuge ko APR F.C idaha umudendezo abakinnyi. Niba ubona utabishobora igendere aho bakwemerera kubyogosha mureke ibintu nkibi kuko ndibuka kera za punk(soma penke) zaduka ntiwazogoshaga ngo ujye ku ishuri wige baraguhaeanguraga. Kera wajyaga mu rusengero rw’abarokore wambaye ikoboti bakaguca mu itorero. Ibyi byose sw ubu biri he? Abadive se bajyaga badefiriza? Ubu se bimeze gute? Nko muri amerika bavuga ko inyogosho nka ziriya mu gisirikare zitera umwanzi ubwoba iyo areba appearance. Abakinnyi nabo muri psychologie du sport bakavuga ko kuriya baba bishyizeho inyogosho bishobora gutuma habaho erreur de jugement kumu adversaire agatinya uwogoshe bidasanzwe kandi kumbi uwogoshe bisanzwe ariwe uri bumuzonge…. Buri wese mumwubahire amahitamo ye please mwitukana

Comments are closed.

en_USEnglish