Digiqole ad

Abakinnyi bavuye muri APR FC bafashije Bugesera FC gutsinda Mukura 2-0

 Abakinnyi bavuye muri APR FC bafashije Bugesera FC gutsinda Mukura 2-0

Iradukunda yavuye muri APR FC yirukanwe ariko muri Bugesera FC ari gutsinda ibitego

Mu mikino ya gicuti ikomeje guhuza amakipe yo mu Rwanda yitegura gutangira Shampiyona y’umupira w’amaguru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Bugesera FC yaraye itsinze Mukura VS 2-0 byombi byatsinzwe na Iradukunda Bertrand wavuye muri APR FC.

Iradukunda yavuye muri APR FC yirukanwe ariko muri Bugesera FC ari gutsinda ibitego
Iradukunda yavuye muri APR FC yirukanwe ariko muri Bugesera FC ari gutsinda ibitego

Ni mu gihe habura iminsi 23 ngo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangire, ku kibuga cya Eto Nyamata, aho Bugesera FC yakirira imikino yayo, habaye umukino wa gicuti witabiriwe n’abakunzi benshi b’ikipe ya Bugesera FC.

Uyu mukino wagaragayemo kubanza kwigana hagati y’amakipe yombi dore ko afite abakinnyi bashya, Mukura VS yasuye Bugesera FC ifite umutoza mushya, Mashami Vincent.

Mu gice cya mbere nta mahirwe yo kubona ibitego yabonetse ku mpande zombi, ikibuga cyabanje kubagora nk’uko byatangajwe n’umutoza wa Mukura, Okoko Godfrey

N’ubwo ibitego byarumbye mu gice cya mbere, abakinnyi ba Mukura barimo Habimana Yussuf na Cyiza Hussein bagerageje kuboneza mu izamu baterera umupira kure ariko Bikorimana Gerrard warindiraga Bugesera ababera ibamba.

Bugesera FC yari yabanjemo abakinnyi benshi bashya nka Rucogoza Aimable,  Mambona Ndihabwe David bavuye muri Gicumbi FC, Mwemere Ngirinshuti wavuye muri Police FC, bakinaga bugarira.

Abakinnyi nka Iradukunda Bertrand na Faruk Ruhinda bavuye muri APR FC bo bageragezaga gusatira, ariko bigaragara ko bataramenyerana.

Mu gice cya kabiri, umutoza Mashami yasimbuje Bikorimana Gerrard ashyiramo Kwizera Olivier wagaragarijwe ibyishimo n’abakunzi b’ikipe ya Bugesera FC bari bitabiriye uyu mukino byanatumye bagaragariza ikipe yabo ko bayiri inyuma ari nako bayisaba gushaka igitego.

Ku munota wa 56, kapiteni wa Bugesera FC, David Saibadi yahaye umupira Iradukunda Bertrand wasatiraga aca ibumoso, acenga Habimana Youssuf, atera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina, Mazimpaka Andrew ntiyamenya uko bigenze, Bugesera iba ibonye igitego cyayo cya mbere.

Umutoza Okoko yongeyemo abakinnyi batatu, Gasongo Jean Pierre, Mudeyi Abdoul na Kakule Antoine, ngo bagerageze gufasha mu busatirizi, ashaka igitego cyo kwishyura.

Mukura yabonye amahirwe ku ishoti rikomeye ryatewe na Habimana Youssuf, ariko Olivier Kwizera arikubita ibipfunsi, akiza izamu, abakunzi ba Bugesera bamuha amashyi.

Uyu munyezamu ujya unarindira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yateye umupira muremure imbere, ugera kuri Iradukunda Bertrand bakinanye muri APR FC. Atera ishoti atsinda igitego kidatandukanye n’icya mbere yari yatsinze.

Bugesera yagaragazaga ko ishaka ibindi bitego, yongeyemo abandi bakinnyi bazwi nka Uwacu Jean Bosco, Mugenzi Bienvenue bakiniye APR FC, Bunani Jean D’amour wavuye muri Sunrise na Hussein Gasongo, ariko umukino urangira ari 2-0.

Nyuma y’umukino, Mashami Vincent yavuze ko n’ubwo atsinze abona hakiri byinshi byo gukosora ku ikipe ye.

Ati “ Ni byiza turatsinze kandi bizamura ikizere ku bakinnyi banjye. Ariko biragaragara ko tutaramenyerana. Tugiye gukomeza imyitozo, shampiyona (izatangira tariki 14 Ukwakira 2016) izajya gutangira hari indi ntambwe twateye.”

Akomeza avuga ko n’ubwo ikipe ye yitoreza ku kibuga kitameze neza ariko bitazayibuza kwitwara neza kuko icya mbere ari ugukinana ishyaka.

Ati “ Kuba twitoreza ku kibuga kibi sinavuga ko ari byiza kuko bituma abakinnyi banjye batisanzura, ariko si na bibi cyane kuko iyo wamenyereye ikibuga kibi, ukabona ikimeze neza, ukina neza kurushaho kuko uba wisanzuye noneho.”

Okoko Godfrey we yavuze ko yishimira kubona imikino ya gicuti kuko ituma akosora amakosa, atifuza kuzabona muri shampiyona, akavuga ko Mukura VS ifite intego yo kwitwara neza.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Bugesera FC, ni  Bikorimana Gerrard, Rucogoza Aimable Mambo, Makengo Frank, Mwemere Ngirinshuti, Kwizera Yves, Ndihabwe David, Saibadi David, John, Bertand Iradukunda, Ruhinda Farouk, na Barrack Hussein.

Ikipe ya Mukura VS yo yabanjemo Mazimpaka Andrew, Rugirayabo Hassan, Mwiseneza Daniel, Simpenzwe Hamidou,  Twagirayezu Fabien, Ndayegamiye Abou, Bukuru Christophe, Kwizera Tresor, Habimana Yussuf , Cyiza Hussein na Samba Cedrick.

Abafana bari benshi baje gushyigikira Bugesera yabo
Abafana bari benshi baje gushyigikira Bugesera yabo
Ngo ntibarahuza neza ariko biteguye shampiyona
Ngo ntibarahuza neza ariko biteguye shampiyona
Bunani Jean D'amour wari kapiteni wa Sunrise ubu ari muri Bugesera
Bunani Jean D’amour wari kapiteni wa Sunrise ubu ari muri Bugesera
Ikibuga cy'i Nyamata cyabatonze
Ikibuga cy’i Nyamata cyabatonze
Muri Bugesera Mwemere ari mu bafite inararibonye
Muri Bugesera Mwemere ari mu bafite inararibonye
Iradukunda Bertrand na Habimana Youssuf barwanira kugera ku mupira
Iradukunda Bertrand na Habimana Youssuf barwanira kugera ku mupira
Ibitego 2 byombi byatsinzwe na Iradukunda wahoze muri APR FC
Ibitego 2 byombi byatsinzwe na Iradukunda wahoze muri APR FC
Umunyezamu w'Amavubi Olivier Kwizera yinjiye asimbuye agaragarizwa ko yishimiwe
Umunyezamu w’Amavubi Olivier Kwizera yinjiye asimbuye agaragarizwa ko yishimiwe
Inama Mashami Vincent yagiriye abakinnyi be igice cya mbere kirangiye, zatumye babona ibitego bibiri
Inama Mashami Vincent yagiriye abakinnyi be igice cya mbere kirangiye, zatumye babona ibitego bibiri
Okoko nubwo yatsinzwe ariko yishimiye umukino kuko ugiye kumufasha gukosora amakosa
Okoko nubwo yatsinzwe ariko yishimiye umukino kuko ugiye kumufasha gukosora amakosa
Bienvenue Mugenzi uri mu bakinnyi APR FC yirukanye, ntiyabanje mu kibuga, aha yishyushyaga
Bienvenue Mugenzi uri mu bakinnyi APR FC yirukanye, ntiyabanje mu kibuga, aha yishyushyaga
Uwacu JB arishyushya mbere yo kujyamo asimbuye
Uwacu JB arishyushya mbere yo kujyamo asimbuye
Bamwe byabasabye kurira ikamye ngo barebe umukino
Bamwe byabasabye kurira ikamye ngo barebe umukino
Umusore watsinze ibiteego 2, arashimira abafana
Iradukunda Bertrand watsinze ibitego 2, arashimira abafana

Photos © R. Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE

1 Comment

  • Merci Mashami Vincent…komereza aho.

Comments are closed.

en_USEnglish