Gicumbi: Gicumbi FC yeguriwe abaturage ikeneye Miliyoni 120
Ni ku nshuro ya mbere inteko rusange y’Ikipe ya Gicumbi FC iterana ikaba yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abakunzi b’iyi kipe, ari na bo bagiye kuyikurikirana bakayishakira ubushobozi nyuma yaho yari itunzwe n’Akarere ka Gicumbi.
Inteko rusange yateranye kuri iki cyumweru hatangajwe ko Gicumbi FC yabonaga yafashwaga n’Akarere ariko ubu ikaba yeguriwe abaturage bazajya bishakamo miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka kandi bakirinda kuyimanura mu cyikiro cya kabiri.
Ubuyobozi bw’akarere bwabwiye abari bateraniye mu nzu mberabyombi ya Gicumbi ko nibura ikipe bahawe yakoreshaga agera kuri miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo mafaranga yatangwaga n’Akarere, ariko ku bw’inshingano zindi, iyi kipe ngo igiye gukorerwa ubukangurambaga ku buryo abaturage bazayibonamo, bakanayishakira ubushobozi dore ko ikeneye miliyoni 120 nk’ingengo y’imari ya buri mwaka.
Mayor wa Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yagize ati “Abaturage turabasaba guharanira ishema ry’Akarere kabo kandi mbijeje ko iyi kipe bagiye kuyibona mu mirenge yabo 21, izajya ibasura aho batuye ikine n’amakipe yo mu mirenge, bityo bayibone banayikunde, tuzayizamura mu bushorishori.”
Nubwo ingano y’amadeni iyi kipe ifite itatangajwe, ariko ngo kuba yararangije ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona y’umwaka ushize, ngo hari imbaraga zakoreshejwe, ndetse amadeni amwe arishyurwa, ubu ngo andi asigaye kuyishyura biri hafi.
Hon. Depite Gatabazi JMV ukomoka i Gicumbi ni umwe mu bakomeye bitabiriye iyi nteko rusange na Hon. Depite Niyonsenga Theodomile.
Gatabazi yavuze ko iyi kipe yagize ibihe byiza ubwo yatsindaga amakipe y’ibigugu nka APR FC, ariko ngo yanahuye n’ibihe bitoroshye by’ubukungu butameze neza.
Umuyobozi wa comitte y’ikipe ya Gicumbi FC, Munyakazi Augustin yavuze ko ikibazo cyari cyabayeho ari amafaranga Akarere kabahaga atagitangwa, ariko ko ubu ikipe igiye mu maboko y’abaturage bazayishakira ubushobozi mu bufatanye n’Akarere ka Gicumbi.
Comitte nyobozi yatowe (comitte executive) yo kuyobora Gicumbi FC igizwe na Munyakazi Augustin wari usanzweho akaba yanemeje ko atahunga ikipe igeze mu bihe bikomeye.
Yungirijwe na Ntagozera Gregoire, Umunyamabanga akaba ari Ndejeje Rose ndetse n’Ushinzwe Imari Rwirangira Theodole bagiye gufatanya mu kuzamura ikipe ndetse hakaba hanatowe Abanyamabanga bazafasha iyi komite kuyobora.
Ngabonziza Emmanuel Elias Thores nk’umufana ukomeye wa Gicumbi FC mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye Ubuyobozi bw’ Aka karere bwakoze inteko rusange bwa mbere kuva ikipe yabaho.
Ati: “Twe twababazwaga no kumva comitte tutazi, gusa twazengurukaga Intara zose twenyine nk’Abafana abagize comitte ntibanaduherekeze, ubwo dukoze amatora uko twabishakaga bitweretse ko ubuyobozi butazadutererana natwe tuzayihora inyuma.”
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
ANTOINE DUKUZIMANA Wari usinage Ari umunyamabanga yakuwe muri komite?? Ntibishoboka ikipe igiye kibazo nabi
Comments are closed.