Digiqole ad

Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone

 Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone

Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#.

Abayobozi ba Rayon Sports n'aba TIT Africa batangaza uburyo bwo kubarura abafana
Abayobozi ba Rayon Sports n’aba TIT Africa batangaza uburyo bwo kubarura abafana

Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports.

Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga ku ikipe hakoreshejwe telephone igendanwa. Abari mu Rwanda, bakanda *699#, ugakurikiza amabwiriza. Abari hanze y’u Rwanda bazatangarizwa uko baziyandikisha kuri Internet.

Nkuko perezida w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste abitangaza, igikorwa cyatangiranye intego yo gushyira hamwe abakunzi ba Rayon, bakanabona uburyo buboroheye bwo gutanga inkunga yabo.

Ati “Duhora tuvuga ngo dufite abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo, ariko ntabwo tuzi umubare nyawo.”

Yavuze ko bidakwiye ko Rayon Sports ibaho idafite ‘data base’.

Ati “Abakunzi nibamara kumenyekana, bazaba bashobora no gutanga inkunga n’imisanzu yo kubaka amakipe yacu, kuko bakunze kuvuga ko badafite uburyo bwizewe bwo gutanga iyo nkunga.”

Umuhango wo gutangaza uyu mushinga ku mugaragaro, uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016, kuri stade Amahoro.

Hanateganyijwe umukino wa gicuti wa nyuma mbere yo gutangira shampiyona, uzahuza Rayon sports FC na AS Kigali.

Kwinjira muri VIP bazishyura 5000frw, iruhande rwayo 3000Frw, ahatwikiriye 2000frw, ahasigaye hose 1000frw.

Kimenyi Vedaste na Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports
Kimenyi Vedaste na Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports
Iki gikorwa ngo kizafasha Rayon Sports kumenya neza umubare w'abafana ifite
Iki gikorwa ngo kizafasha Rayon Sports kumenya neza umubare w’abafana ifite

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Great Rayon Sport. Mutubwire abari mu mahanga uko batanga umusanzu. Thx

  • URAKOZE RAYON N’UBUNDI HABURAGA IKORANABUHANGA. ARIKO TUBISABIRE BAYOBOZI MWITE KUBAKINNYI MUBAHEMBERE IGIHE KANDI MUSHAKE ABAKINNYI MUBAFANA BAZAKINIRA URUKUNDO RWA EQUIPE GUSA. IKIPE IRAKUNZWE N’UBWO IDATSINDA ARIKO IKAGIRA ABAKUNZI IGIHUGU CYOSE.MUKOMEZE GUKUNDA IKIPE.

  • Aho mafaranga namara gukusanywa,hakenewe raporo y’a biri gihembwe yerekana ayinjiye n’ayakoreshejwe.Bitabaye ibyo byamera nk’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ritaba mû mucyo.

  • Mwatumenyesha igihembwe nu kuva ryari kugeza ryari

Comments are closed.

en_USEnglish