Digiqole ad

APR FC yatsinze AS Vita Club y’i Kinshasa kuri Final

 APR FC yatsinze AS Vita Club y’i Kinshasa kuri Final

APR FC ikomeje kunanira amakipe yo muri Congo Kinshasa, kuri uyu mugoroba yabigezeho itsinda AS Vita Club igitego kimwe ku busa ku munota wa 112 w’umukino wabanje kurangira iminota 90 amakipe yombi yagoye miswi ubusa ku busa. Wari umukino wa nyuma wa AS Kigali Tournament ifasha amakipe kwitegura shampionat.

APR FC imaze kwegukana As Kigali Preseason Tournament Igikombe giherekejwe n'amafaranga Miliyoni eshanu y'u Rwanda
APR FC imaze kwegukana As Kigali Preseason Tournament Igikombe giherekejwe n’amafaranga Miliyoni eshanu y’u Rwanda

APR FC n’ubundi yari yahuye na AS Vita Club mu majonjora nabwo bagwa miswi ubusa ku busa, amakipe yombi abasha gukomeza ahurira uyu munsi kuri Stade Amahoro ku mukino wa nyuma.

Imbere y’abafana bacye cyane bari muri Stade, amakipe yombi yo mu bihugu bikeba cyane mu mupira w’amaguru urebye ku mateka yakinnye Final nka Final nyine, mu kibuga ntiwibazaga ko ari umukino w’irushanwa rya Pre-season gusa.

Amakipe yombi yakinnye umupira wo ku rwego rwo hejuru ba rutahizamu Sugira Ernest wa AS Vita Club na Issa Bigirimana wa APR FC bagenda Babura uburyo bwinshi bwo gutsinda bwabaga bwabazwe.

Nta kipe wavuga ko yarushije indi gukina neza cyane, amakipe yombi yasatiranye, yabonye za coup-francs na za corners nubwo APR FC ari yo yabonye Corners nyinshi (8) kuri 4 za AS Vita Club. Byose ntacyavuyemo mu minota 90.

APR FC yasatiriye cyane mu minota 30 y’inyongera, AS Vita Club ya kapiteni Guy Lusadisu Basisira abanyarwanda bibuka cyane kubera gukubita umusifuzi aha kuri stade amahoro mu mvururu zabayeho APR ikina na TP Mazembe, nayo yanyuzagamo igasatira.

Onesme Twizerimana wari winjiye asimbuye, yaje guhindura ibintu ku munota wa 112, ahagurutsa abafana bose bari kuri stade atsinze igitego cyiza cyane kandi gitunguranye.

Ku mupira waturutse inyuma ku izamu rya APR, Onesme yarebye uko umuzamu wa Vita Club ahagaze nabi amutera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira ukubita umutambiko w’izamu uramanuka ujya mu izamu kiba kiranyoye.

Umukino warinze urangira AS Vita Club itozwa na Florent Ibenge itabashije kwishyura APR FC yegukana iri rushanwa gutyo.

Mu mukino wabanje Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kiyovu Sports  3-0.

Nubwo yari Preseason harimo ihangana rikomeye
Nubwo yari Preseason harimo ihangana rikomeye
Onesme Twizerimana wagiye mu kibuga asimbuye agaha ibyishimo abakunzi ba APR FC
Onesme Twizerimana wagiye mu kibuga asimbuye agaha ibyishimo abakunzi ba APR FC
Muhadjiri Hakizimana wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa yahembwe 500 000 frw
Muhadjiri Hakizimana wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa yahembwe 500 000 frw
Ihangana-ryarenze-urugero-aha-Guy-Lusadisu-Basisira-yashwanaga-na-Michel-Rusheshangoga-ariko-Munyemana-Hudu-wasifuye-umukino-wa-nyuma-mu-mwuga-we-abajya-hagati
Ihangana-ryarenze-urugero-aha-Guy-Lusadisu-Basisira-yashwanaga-na-Michel-Rusheshangoga-ariko-Munyemana-Hudu-wasifuye-umukino-wa-nyuma-mu-mwuga-we-abajya-hagati
Byari ibyishimo bikomeye kuri APR FC
Byari ibyishimo bikomeye kuri APR FC

Kuri Stade Amahoro uyu mukino warebwe n'abafana bacye

11 ba APR FC
11 ba APR FC
11 babanjemo ku ruhande rwa AS Vita Club
11 babanjemo ku ruhande rwa AS Vita Club

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Erega APR irabikwiye yarabikoreye nabonaga abakinnyi ba Rayon barebaga nk’imishwi y’inkoko yarwaye umuraramo ubwo bajyaga guhemberwa umwanya w’abakubuye ikibuga APR oyeeeeeeeeee!!!

  • Buriya wasanga muri APR huzuyemo abakongomani bahinduye amazina.

  • APR oyeeee

  • Bwana munyamakuru uzajye usesengura inyandiko yawe mbere yo gutangaza plz it’s vita club not AS Kigali kindly be a professional

  • Kubera ko se bagupakiye 3:0 niyo mpamvu ubise abakongoman!! Apr gukinisha abana babanyarwanda gusa gusa naho mwe mukomeze mujye Mali ntibizatubuza kubatsibdana bakamarasenge banyu. Apr oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

  • yewe si ugufata abarundi mukaba gira se mwarangiza ngo ni abanyarwanda ba Omar na Issa Big iri mana. mujye mukomeza sha.

  • KO MBONA NTABAFANA BARI MUKIBUGA BYAGENZE BITE ? NTABWO ABAFANA BAHAYE AGACIRO UYU MUPIRA WAGIRANGO YARI MYITOZO BARIMO ? GUSA JYE NASHIMA AS KIGARI YARITEGUYE NAHO KUBAKIRYI NTAGISHYASHYA MBONA MURIBYO KUKO APL YIHAGARARAHO INAHA IWACU ARIKO YAGERA HANZE NTAKURUNGURUKA NARIMWE SINDA MENYA IMPAMVU ? NIBA ARI BYABINDI BYACU NGO UMWANA AVUNA UMUHEHA AKOGENZWA UNDI SIMBIZI , NABO BAJYE BICARA BIBAZE IMPAMVU YABYO DUKENEYEKO YAJYA YITWARA NEZA MUMAJOJORA NKANDI MAKIPE AKOMEYE N’UBWO ITATWARA IGIKOMBE CYA FRICA ARIKO YEREKANE UMUPIRA WACU HANZE Y’URWANDA . IBIHE BYIZA .

  • Urwanda rwemera ko niba ufite umubyeyi umwe wumunyarwanda uba uri umunyarwanda, ikindi nabasaba mujye mwemera intsinzwi ntimukayishakire inyito, igihe mwatsindaga apr abo ba isssa bari muri equipe kuki mutavuze ko ari abarundi ntimwari mwakabimenye!! apr ntabwo ariyo yonyine iri mu Rwanda ngo mwumve ko ibyabananiye byose ariyo izabibakorera, nonese rayon imaze imyaka ingahe ibayeho, yagezehe mu rwego mpuzamahanga!! dore nubu mugiye kujya muri confederation Cup reka nizere ko ibyo apr itakoze mwe mugiye kubikora.

  • APR FOOTBALL CLUB, CONGS. TUTATUMIKA HADI NGUNGA KUMI NA TUTASONGA MBELE.

  • YES. nuwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka. simfana APR Kubera impamvu nyinshi, ariko ijye inkubitira basi amakipe y’uturere kabisa . maze imbabarire izatware CECAFA. Naho ibindi byo byo guhangana gufana udashyiramo ubwenge, gutukana gusaaaa ntacyo bivuze.
    MUKURA OYEEEEE

  • APR oyyyyyyyyyyeeeeee abatabyishimiye muge mukagozi

Comments are closed.

en_USEnglish