Digiqole ad

Rwasamanzi yashimiye FERWAFA yongereye umubare w’amakarita y’umuhondo

*Abakina mu kiciro cya Kabiri, imyaka ntarengwa yavuye kuri 20 ishyirwa kuri 21,
*Mu cya kabiri, Amakipe abiri ya Gasabo yahagaritswe umwaka kuko yanze gukina imikino 3…

Muri shampiyona y’u Rwanda 2016-2017, umubare w’amakarita y’umuhondo atuma umukinnyi ahagarikwa mu mukino aherewemo iyo karita n’uwukurikira yavuye kuri abiri ashyirwa kuri atatu. Yves Rwasamanzi utoza APR FC akaba anayoboye urugaga rw’Abatoza mu Rwanda yashimiye FERWAFA yafashe iki cyemezo kuko byajyaga bibangamira abakinnyi bakina inyuma.

Yves Rwasamanzi uyobora urugaga rw'abatoza yashimiye umwanzuro wa FERWAFA
Yves Rwasamanzi uyobora urugaga rw’abatoza yashimiye umwanzuro wa FERWAFA

Mu mpera z’iki cyumweru, abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bari i Musanze mu nama y’inteko rusange yamaze iminsi ibiri.

Mu myanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero, harimo kongera umubare w’amakarita atangwa kugira ngo umukinnyi ahagarikwe umukino.

Ubusanzwe iyo umukinnyi yahabwaga ikarita y’umuhondo inshuro Ebyiri mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda (AZAM Rwanda Premier League), yahanishwaga kudakina umukino ukurikira.

Ni icyemezo kitanyuraga bamwe mu batoza bo mu Rwanda bavuga ko bibangamira bamwe mu bakinnyi by’umwihariko abakina inyuma kuko iyo bahabwaga ikarita ya mbere byabakomaga mu nkokora bagatangira gukina bigengesereye kandi iyi myanya yabo ibasaba gukinisha ingufu.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, hemejwe ko umukinnyi azajya ahanwa ari uko yujuje amakarita y’umuhondo atatu aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe.

Ni umwanzuro wasamiwe hejuru n’urugaga rw’abatoza mu Rwanda, ruyobowe na Yves Rwasamanzi utoza by’agateganyo ikipe ya APR FC.

Ati “ Byabangamiraga imyitwarire y’abakinnyi. Abakinnyi bugarira iyo bakina bigengesera ngo batabona ikarita, hari uburyohe bw’umukino butakara.”

Akomeza avuga ko ibi byashobora gutuma umutoza atakaza bamwe mu bakinnyi b’imena mu mikino imwe n’imwe bityo bikaba byaba n’intandaro yo kutitwara neza.

Ati “ Byanagoraga abatoza cyane, kuko hari ubwo washidukaga ubuze abakinnyi barenze umwe mu munsi wa shampiyona bikaba byakuviramo gutakaza amanota. Kuba hari icyahindutse kuri iri tegeko ni byiza cyane turabyishimiye.”

Iyi nama y’inteko rusange ya FERWAFA yanagarutse ku yindi mishinga, nko kwemeza ko Kompanyi ya ‘Innovys’ izakomeza kugurisha amatike ku mikino y’ikipe y’igihugu gusa, naho muri shampiyona, FERWAFA igashaka ikindi kigo byumvikana mu gutanga isoko bigakorwa mu nyungu z’amakipe.

Hemejwe kandi ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri, umwaka w’imikino 2016/2017, izatangira taliki ya 19 Ugushyingo, ndetse ko izakinwa n’abatarengeje imyaka 21, mu gihe mu mwaka ushize yari abatarengeje imyaka 20.

Amakipe ya Gasabo ‘United FC’ na ‘Unity FC’ yo mu kiciro cya kabiri, yahagaritswe umwaka umwe atitabira amarushanwa ya FERWAFA, kuko yitsindishije imikino itatu yanze gukina igaterwa mpaga mu mwaka ushize.

Kuba aya makipe yahanwe, byatumye n’abayobozi bayo, barimo Kakye Emmanuel wa Unity FC ndetse na Raoul Gisanura Ngezi wa Gasabo, bombi bahagarikwa imyaka 5 mu bikorwa byose kijyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko ingingo ya 89 (4) y’amategeko ya Ferwafa ibiteganya.

Undi wahagaritswe ni Munyandamutsa Augustin wahagaritswe imyaka ibiri, anacibwa amande y’ibihumbi 500 000 Frw nyuma yo kunenga ubuyobozi bwa FERWAFA abinyujije mu ibaruwa yahaye ibitangazamakuru kuwa 20 Kamena 2016.

Roben NGABO
UM– USEKE

1 Comment

  • None se FERWAFA ifite uburenganzira bwo guhindura amategeko ya FIFA kandi FERWAFA ari umunyamulyango wa FIFA? Badusobanurire.

Comments are closed.

en_USEnglish