Digiqole ad

Moussa Camara yafashije Rayon Sports kunyagira Sunrise FC 4-0

 Moussa Camara yafashije Rayon Sports kunyagira Sunrise FC 4-0

Mussa

Muri AS Kigali Preseason Tournement, habaye imikino ine, yasojwe n’ibirori ku bakunzi ba Rayon Sports, inyagira Sunrise FC 4-0, birimo bibiri bya rutahizamu wayo mushya, Moussa Camara.

Umunya-Mali-Moussa-Camara-ati-ndagushota
Umunya-Mali-Moussa-Camara-ati-ndagushota

Kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2016, habaye imikino ya kabiri y’amatsinda y’irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Preseason Tournement. Kuri Stade Amahoro, ni ho Rayon Sports yaboneye itike ya ½ cy’iri rushanwa nyuma yo kunyagira Sunrise FC 4-0.

Uyu mukino Masudi Djuma agamije kugerageza abakinnyi bashya, yakoze impinduka ntiyakoresha myugariro Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel basanzwe babanzamo. Abakinnyi bashya nka Ange Mutsinzi Jimmy, Ishimwe Issa Zapi, Nahimana Shasir, na Moussa Camara bahawe umwanya barakina.

Umukino watangiye Rayon Sports isatira, byayihesheje igitego ku munota wa 29, ku mupira w’umurengurano.

Kuri uwo munota, Irambona Eric yarenguye umupira, usanga rutahizamu w’umunya-Mali, Moussa Camara, Uwambajimana Leo bita Kawunga wa Sunrise FC wanakiniye Rayon sports, agerageza kumubyiga ariko ntibyakunda, Camara atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Nyuma y’iki gitego, ba myugariro ba Sunrise bayobowe na Manzi Sincere Huberto wakiniye Rayon Sports, bakomeje kugorwa na Moussa Camara wahushaga amahirwe yashoboraga kubyara ibitego.

Ku munita wa 40 w’umukino, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyaturutse ku mupira w’umuterekano (free kick) yatewe na Kwizera Pierrot.

Mu gice cya kabiri, kapiteni wa Sunrise Serumogo Ally, Niyibizi Vedaste na Habarurema Gahungu bavunitse, bajyanwa kwa muganga.

Ibi byago bya Sunrise, Masudi Djuma yabibyaje umusaruro, akuramo Muhire Kevin asimbuzwa umukinnyi mushya Nova Bayama wakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports.

Rayon yakomeje gusatira kugera ku munota wa 85 ubwo Eric Irambona wigaragaje cyane muri uyu mukino yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, acenga umunya-Nigeria Ojenuwa Romeo, ahindura umupira wasanze Moussa Camara imbere y’izamu, atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu, aba anagejeje ibitego bitatu muri iri rushanwa.

Mu minota ya nyuma, Lomami Fank yasimbuye Moussa Camara, Nsengiyumva Moustapha asimbura Nahimana Shasir, na Munezero Fiston asimbura Ishimwe Issa Zapi.

Byakomeje kuba bibi kuri Sunrise FC y’i Nyagatare yari ishyigikiwe cyane n’abakunzi ba APR FC yari imaze gukinira kuri stade Amahoro, kuko ku munota wa kabiri w’inyongera, Lomami Frank yatsindiye Rayon sports igitego cya kane, umukino urangira ari 4-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Ishimwe Issa ’Zapy’, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, Irambona Eric, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Kevin Muhire ’Rooney’, Nahimana Shassir, Moussa Camara na Nshuti Xavio Dominique.

Sunrise FC: Habarurema Gahungu, Serumogo Ally Omar, Niyonshuti Gad, Iradukunda Pacifique, Manzi Sincere Huberto, Uwambazimana Leon, Niyibizi Vedaste, Ojenuwa Romeo, Ortomal Alex, Babuwa Samson, na Musa Ally ’Sova’.

Undi mukino wabaye mu itsinda ‘B’, warangiye Police FC itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, kuri Stade de Kigali. Songa Isaie yatsindiye  Police FC, Nizeyimana Djuma na Karimpundu Abdu Omar batsindira Kiyovu Sports itozwa na Kanamugire Aloys.

Rayon Sports iyoboye itsinda n’amanota atandatu (6) n’ibitego bitanu izigamye, Kiyovu ni iya kabiri n’amanota atatu n’umwenda w’igitego kimwe, Sunrise FC ifite amanota atatu n’umwenda w’ibitego bibiri ni iya gatatu, Police FC ifite ubusa n’umwenda w’ibitego bibiri yamaze gusezererwa muri iri rushanwa.

Umurundi-Moussa-Ally-Sova-niwe-wagoraga-ubwugarizi-bwa-Rayon-sports-aha-yari-amaze-gucenga-umurundi-mugenzi-we-Nahimana-Shasir
Umurundi-Moussa-Ally-Sova-niwe-wagoraga-ubwugarizi-bwa-Rayon-sports-aha-yari-amaze-gucenga-umurundi-mugenzi-we-Nahimana-Shasir
Muhire-Kevin-ari-mu-bakinnyi-ba-Rayon-sports-bakinnye-uyu-mukino-badasanzwe-babanzamo.
Free-Kick-ya-Kwizera-Pierrot-niyo-yahindukije-Habarurema-Gahungu-urindira-Sunrise-bwa-mbere-muri-iri-rushanwa
Byari-ibyishimo-bikomeye-kuri-Pierrot-Kwizera-na-bagenzi-be
Byari-ibyishimo-bikomeye-kuri-Pierrot-Kwizera-na-bagenzi-be
Myugariro-wibumoso-Eric-Irambona-ari-mu-bitwaye-neza-muri-uyu-mukino-yatanze-imipira-ibiri-yavuyemo-ibitego-bya-Camara
Myugariro-wibumoso-Eric-Irambona-ari-mu-bitwaye-neza-muri-uyu-mukino-yatanze-imipira-ibiri-yavuyemo-ibitego-bya-Camara
Rwarutabura-yemeza-ko-umuriro-yacanye-ariwo-watwitse-Sunrise
Rwarutabura-yemeza-ko-umuriro-yacanye-ariwo-watwitse-Sunrise
Niyibizi-Vedaste-na-Habarurema-Gahungu-ba-Sunrise-bavunitse-bajyanwa-kwa-muganga-hakoreshejwe-iyi-mbangukiragutabara
Niyibizi-Vedaste-na-Habarurema-Gahungu-ba-Sunrise-bavunitse-bajyanwa-kwa-muganga-hakoreshejwe-iyi-mbangukiragutabara
Uyu-wari-umunsi-mwiza-kuri-Irambona-Eric-aha-yari-agiye-gutera-Centre-yavuyemo-igitego-cya-gatatu-cya-Rayon-sports
Uyu-wari-umunsi-mwiza-kuri-Irambona-Eric-aha-yari-agiye-gutera-Centre-yavuyemo-igitego-cya-gatatu-cya-Rayon-sports
Savio-Nshuti-Dominique-na-Serumogo-Ally-byari-ishiraniro
Savio-Nshuti-Dominique-na-Serumogo-Ally-byari-ishiraniro
Moussa-Camara-yishimira-igitego-cya-gatatu-cya-Rayon-sports
Moussa-Camara-yishimira-igitego-cya-gatatu-cya-Rayon-sports
King-James-yari-yaje-kwirebera-Rayon-sports-ye
King-James-yari-yaje-kwirebera-Rayon-sports-ye
Cesar-Kayizari-Min.-James-Kabarebe-na-Gacinya-Dennis-uyobora-Rayon-sports-barebye-uyu-mukino.
Cesar-Kayizari-Min.-James-Kabarebe-na-Gacinya-Dennis-uyobora-Rayon-sports-barebye-uyu-mukino.
Muhire-Kevin-ari-mu-bakinnyi-ba-Rayon-sports-bakinnye-uyu-mukino-badasanzwe-babanzamo.
Muhire-Kevin-ari-mu-bakinnyi-ba-Rayon-sports-bakinnye-uyu-mukino-badasanzwe-babanzamo.
Moussa-Camara-watsinze-ibitego-bibiri-yagoye-cyane-ba-myugariro-ba-Sunirise-FC-barimo-Manzi-Sincere-Huberto-wakiniye-Rayon-sports
Moussa-Camara-watsinze-ibitego-bibiri-yagoye-cyane-ba-myugariro-ba-Sunirise-FC-barimo-Manzi-Sincere-Huberto-wakiniye-Rayon-sports
Muri-11-babanjemo-muri-Rayon-sports-harimo-bane-bashya
Muri-11-babanjemo-muri-Rayon-sports-harimo-bane-bashya
11-ba-Sunrise-FC-bari-biteguye-guhangana
11-ba-Sunrise-FC-bari-biteguye-guhangana

Amafoto/Ishemwe/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • muri abahanga muma foto uyu munyamakuru azi icyo gukora

  • Jye mbona uku gutera imbere kwa rayon sport kugiye gutuma championat yo mu Rwanda ishyuha kandi ikanatera imbere!.Abarayons ntitugitinya gutaha imitima iturya tuza muri stade dufite ikizere

  • Aba Rayon murasabwa gutanga inkunga yanyu kugira ngo ibi byishimo muzabihorane.Niba utaratanga umusanzu wawe aho wawunyuza hose , ntuzongere kwibaza ngo birapfira he. Ibyishimo birahenda.

Comments are closed.

en_USEnglish