Digiqole ad

APR FC idafite umutoza mukuru yiteguye gutangira shampiyona

 APR FC idafite umutoza mukuru yiteguye gutangira shampiyona

Nkinzingabo Fiston na Manishimwe Emmanuel barifuza gufasha APR FC kwisubiza Shampiyona

Harabura iminsi icyenda (9) gusa ngo shampiyona itangire. APR FC yiteguye kuyitangira nta mutoza mukuru ifite, ariko yifuza kuyisubiza.

Nkinzingabo Fiston na Manishimwe Emmanuel barifuza gufasha APR FC kwisubiza Shampiyona
Nkinzingabo Fiston na Manishimwe Emmanuel barifuza gufasha APR FC kwisubiza Shampiyona

APR FC ni yo kipe ifite ibigwi n’amateka kurusha izindi mu Rwanda, mu myaka 22 imaze, yatwaye igikombe cy’Amahoro inshuro umunani (8), ibikombe bya shampiyona 16, harimo n’igikombe cy’umwaka ushize w’imikino 2015-16.

Iyi kipe yifuza kwisubiza igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, ariko nta mutoza mukuru ifite. Ubu itozwa na Yves Rwasamanzi, tariki 23 Nzeri 2016 wasinye amasezerano yo kungiriza umutoza uzahabwa akazi muri APR FC.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri, Yves Rwasamanzi yabwiye Umuseke ko yiteguye gutangira shampiyona, umutoza mukuru akazaza ikipe iri ku rwego rwiza.

Ati “Icyo ntekerezaho cyane ubu si ukuba nta mutoza mukuru dufite. Ibitekerezo byanjye biri kuri shampiyona igiye gutangira.”

Yavuze ko akomeje gukoresha imyitozo uko bisanzwe, kandi ko yiteguye gutangira yitwara neza.

Ati “Umutoza mukuru naboneka nzamubwira nti, urakaza neza. Ariko mu gihe adahari, sinakomeza kubitekerezaho, ndakomeza inshingano zanjye. Navuga ko muri rusange twiteguye gutangira shampiyona nubwo uwo mutoza yaba ataraboneka.”

APR FC nibona umutoza mukuru, izaba imwe mu makipe atojwe n’abatoza benshi mu mwaka umwe, kuko 2016 gusa yaba itojwe n’abatoza batanu.

Umwaka watangiye itozwa na Rubona Emmanuel, iza guhabwa Nizar Khanfir asimbuzwa Kanyankore Gilbert Yaounde ayisigira Yves Rwasamanzi.

Iyi kipe ikomeje imyiteguro ya shampiyona, ikorera imyitozo kuri Stade ya Kicukiro, buri munsi saa 16h.

Yves Rwasamananzi ngo icyo ashyize imbere ni ukwitwara neza muri Shampiyona
Yves Rwasamananzi ngo icyo ashyize imbere ni ukwitwara neza muri Shampiyona
Mu myitozo, Bizimana Djihad aragerageza kwaka umupira Michel Rusheshangoga
Mu myitozo, Bizimana Djihad aragerageza kwaka umupira Michel Rusheshangoga
Maxime Sekamana ahagaze neza muri APR FC y'ubu
Maxime Sekamana ahagaze neza muri APR FC y’ubu
Emery Mvuyekure na Muhadjiri Hakizimana ntibakoze imyitozo, bararwaye
Emery Mvuyekure na Muhadjiri Hakizimana ntibakoze imyitozo, bararwaye
APR FC nyuma y'imyitozo yo ku wa kabiri
APR FC nyuma y’imyitozo yo ku wa kabiri

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • APR FC yacu turagushyigikiye hora ku isonga kdi witwaraneza imbere no hanze y’igihugu oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • APR FC TURAKWEMERA GAHOREKWISONGAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA.GOALLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLL

  • Mukomereze aho bahungu banjye ndabakunda cyane

Comments are closed.

en_USEnglish