Digiqole ad

AS Kigali Preseason Tournement: APR FC yanyagiye AS Dauphins Noirs 5-0

 AS Kigali Preseason Tournement: APR FC yanyagiye AS Dauphins Noirs 5-0

ibigango-bya-herve-rugwiro-bikomeje-kumufasha-kwitwara-neza

APR FC itangiye neza irushanwa AS Kigali Preseason Tournement, inyagira AS Dauphins Noirs yo muri DR Congo 5-0. Harimo icya Nshuti Innocent w’imyaka 16 gusa.

Ibigango-bya-Herve-Rugwiro-bikomeje-kumufasha-kwitwara-neza
Ibigango-bya-Herve-Rugwiro-bikomeje-kumufasha-kwitwara-neza

Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Nzeri 2016, kuri Stade de Kigali habereye imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe n’umujyi wa Kigali, AS Kigali Preseason Tournement.

Nyuma yo gutandukana na Kanyankore Gilbert Yaounde adatoje umukino n’umwe w’aya marushanwa, APR FC ya Yves Rwasamanzi yakinnye umukino wa mbere muri iri rushanwa, inyagira AS Dauphins Noirs y’i Goma muri DR Congo ibitego 5-0.

Umukino watangiye iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda igaragaza inyota y’igitego, biranayihira, ifungura amazamu ku munota wa mbere, ku gitego cya rutahizamu Issa Bigirimana.

Abakinnyi bo hagati ba APR FC barimo Muhadjiri Hakizimana na Maxime Sekamana bafashaga APR FC gutindana umupira, byagoye cyane Ally Shabani na Manzoki Cesar bakinaga hagati ha AS Dauphins Noirs y’i Goma muri DR Congo.

APR FC yakinaga neza mu gice cya mbere, yahushije amahirwe atatu yashoboraga kubyara ibitego. Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, APR FC yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Maxime Sekamana wari wagarutse nyuma y’amezi ane mu mvune.

Nyuma y’iminota itatu gusa bavuye kuruhuka, Maxime Sekamana yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, kikaba igitego cya kabiri cye muri uyu mukino.

Yves Rwasamanzi yahise akora impinduka. Djihad Bizimana afata umwanya wa Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana wari Kapiteni wa APR FC asimburwa na Ngandu Omar, Sibomana Patrick Pappy asimbura Innocent Habyarimana, Blaise Itangishaka asimbura Herve Rugwiro.

Byafashije APR FC gukomeza gusatira cyane  AS Dauphins Noirs. Ntibyatinze ikipe y’ingabo z’u Rwanda yabonye igitego cya kane ku munota wa 56′ cya Sibomana Patrick, ku mupira mwiza yahawe na Muhadjiri Hakizimana.

Rutahizamu Innocent Nshuti, umwana w’imyaka 16 gusa wazamuwe mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yakoze amateka ku munota wa 78 w’uyu mukino ubwo yinjiraga mu kibuga. Uyu mwana yasimbuye Issa Bigirimana, akina umukino wa mbere mu ikipe nkuru.

Uyu mwana ufite igihagararo, yatangiye kugora ubwugarizi bwa AS Dauphins Noirs, bwarimo Kitenge Pascos, Wakwingwa Mobari na Ntambara Kajangu.

Ku munota wa 90, Innocent Nshuti yafashe umupira, acenga ba myugariro babiri, ageze mu rubuga rw’amahina baramutega, umusifuzi Munyemana Hudu Nzenze yemeza Penaliti ya APR FC.

Abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura bahagurukiye rimwe baririmba bati, bayihe Nshuti Innocent. Uyu mwana yahise atera arayinjiza.

Umukino warangiye APR FC itsinze AS Dauphins Noirs 5-0. Byayifashije kuyobora itsinda rya mbere n’amanota atatu, izigamye ibitego bitanu.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Faustin Usengimana (c), Yannick Mukunzi, Buteera Andrew, Muhadjiri Hakizimana, Innocent Habyarimana, Maxime Sekamana na Issa Bigirimana.

AS Dauphins Noirs: Mutsikira Tchoba Tressor, Kitenge Pascos, Mwokwingwa Mobari, Kyembwa Mobali, Ntambara Kajangu, Monoko Nyungu Opay, Ally Shabani, Masangu Sagabu Didier, Manzoki Cesar, Mwenge Serge, Basiala Amango Aggee.

Faustin-Usengimana-ni we-wari-Kapiteni-wa APR FC
Faustin-Usengimana-ni we-wari-Kapiteni-wa APR FC
Muhadjiri-Hakizimana-arwanira-umupira-na-Monoko-Nyungu-Opay
Muhadjiri-Hakizimana-arwanira-umupira-na-Monoko-Nyungu-Opay
Ba-myugariro-ba-as-Dauphins-Noirs-bagowe-n'uyu-mukino
Ba-myugariro-ba-as-Dauphins-Noirs-bagowe-n’uyu-mukino
Maxime-Sekamana-wari-umaze-igihe-mu-mvune-yatsinze-igitego-cya-kabiri-cya APR FC
Maxime-Sekamana-wari-umaze-igihe-mu-mvune-yatsinze-igitego-cya-kabiri-cya APR FC
Innocent-Nshuti-afite-16-gusa
Innocent-Nshuti-afite-16-gusa
Ashima-imana-ku-gitego-atsinze-ku-mukino-wa-mbere
Ashima-imana-ku-gitego-atsinze-ku-mukino-wa-mbere
Aha yari amaze gutera penality arayinjiza
Aha yari amaze gutera penality arayinjiza
Penaliti-yabonetse-bahaguruka-biruka-bavuga-bati-iterwe-na-Nshuti Innocent
Penaliti-yabonetse-bahaguruka-biruka-bavuga-bati-iterwe-na-Nshuti Innocent
Mvuyekure-Emery-wavuye-muri-police-fc-ubu-niwe-urindira-apr-fc
Mvuyekure-Emery-wavuye-muri-police-fc-ubu-niwe-urindira-apr-fc
Issa-Bigirimana-watsinze-igitego-cya-mbere-yavunitse-avamo-ku-munota-wa-78
Issa-Bigirimana-watsinze-igitego-cya-mbere-yavunitse-avamo-ku-munota-wa-78
Yves-Rwasamanzi-watozaga-apr-fc-umukino-wa-mbere-nkumutoza-mukuru-aha-yahaga-Djihad-Bizimana-inama
Yves-Rwasamanzi-watozaga-apr-fc-umukino-wa-mbere-nkumutoza-mukuru-aha-yahaga-Djihad-Bizimana-inama
Mu-gice-cya-kabiri-Rwasamanzi-yasimbuje-abakinnyi-benshi-aha-Faustin-Usengimana-yahaga-umwanya-Ngandu-Omar-murumuna-wa-Ally-Niyonzima
Mu-gice-cya-kabiri-Rwasamanzi-yasimbuje-abakinnyi-benshi-aha-Faustin-Usengimana-yahaga-umwanya-Ngandu-Omar-murumuna-wa-Ally-Niyonzima
As-Dauphins-Noirs-yazanye-ikizere-ariko-nyuma-kiraza-amasinde
As-Dauphins-Noirs-yazanye-ikizere-ariko-nyuma-kiraza-amasinde

Amafoto/Ishimwe/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish