Digiqole ad

Kanyankore Yaounde yaba atakiri umutoza APR FC

 Kanyankore Yaounde yaba atakiri umutoza APR FC

Kanyankore Gilbert Yaounde amaze ibyumweru bitatu atagaragara mu myitozo ya APR FC

Kanyankore Yaounde wari uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa APR FC, agatoza imikino ya gisirikare gusa, ashobora kuba yahagaritswe kuri iyi mirimo.

Kanyankore Gilbert Yaounde amaze ibyumweru bitatu atagaragara mu myitozo ya APR FC
Kanyankore Gilbert Yaounde amaze ibyumweru bitatu atagaragara mu myitozo ya APR FC

Tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo APR FC yatangaje itsinda ry’abatoza bashya, barimo Kanyankore Gilbert bita Yaounde, wungirijwe na Yves Rwasamanzi, n’umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha.

Iri tsinda riyobowe na Kanyankore w’imyaka 62, ryatangiye akazi, bakina imikino ya gisirikare yabereye mu Rwanda, gusa ntibashoboye kwisubiza igikombe u Rwanda rwatwaye mu mwaka ushize, kuko barangirije ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Ulinzi FC yo muri Kenya.

Nyuma y’iyi mikino ihuza amakipe y’ingabo mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba yasojwe tariki 17 Kanama 2016, APR FC yakomeje imyitozo, kuko yitegura irushanwa, ‘AS Kigali Pre Season Tournement’, ariko umutoza mukuru wayo Kanyankore Yaounde ntiyongeye kugaragara ku myitozo y’iyi kipe, bivugwa ko yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR FC.

Umuseke wabajije uyu mutoza ufite inararibonye atubwira ko nta byinshi yavuga ku mpamvu yatumye ahagarika akazi.

Kanyankore ati: “Ntabwo nshaka kubivugaho. Harimo ikibazo, ariko igihe cyo kugisobanura ntikiragera. Sinzi niba n’ejo (kuwa kabiri) nzakoresha imyitozo. Igihe nikigera nzabibatangariza.”

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yabwiye Umuseke ko na we atazi impamvu uyu mutoza atari mu kazi.

Ati “Nzi ko yafashe iminsi yo kwimura umuryango (kuko yabaga i Burundi). Ariko sinzi impamvu atagarutse mu kazi. Ntacyo mbiziho.”

Harabura iminsi itatu gusa ngo APR FC itangire irushanwa rya AS Kigali ritegura shampiyona,  ‘AS Kigali Pre Season Tournement’, izakina umukino wa mbere kuwa gatanu tariki ya 09 Nzeli 2016 na Dauphin Noir yo muri DR Congo kuri Stade de Kigali saa 15:30.

Yves Rwasamanzi ni we ukomeje gukoresha imyitozo, ashobora kuzatoza irushanwa rya AS Kigali
Yves Rwasamanzi ni we ukomeje gukoresha imyitozo, ashobora kuzatoza irushanwa rya AS Kigali

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • “Natoje Rayon Sports na Kiyovu nzivamo kubera ubuswa bw’abaziyobora”- Kanyankore.

  • Ariko umusaza urengeje imyaka 60 ashobora ate kwita abayobozi b’amakipe nka Rayon Sports na Kiyovu Sports abaswa? Ko APR FC bajya bavuga ko ari ikipe irangwa na discipline, ni gute umutoza wayo yifatira ku gahanga abantu b’abagabo batunze ingo zabo kandi bakanafasha amakipe yabo? Ubwo se ibyo yakoze umuntu yabyita iki ko birenze ubuswa?
    Reka ejobundi shampiyona itangire azerekane ko ari umuhanga mu bikorwa naho guhuragura ibigambo bitameshe uri umusaza si umuco kandi si ni indangagaciro biranga Umunyarwanda! Ariya makipe yatutse abicishije ku bayobozi bayo akwiye kumusaba gusaba imbabazi cyangwa akavuga niba ibyanditswe atari byo yavuze. Aya magambo abaye yayavuze byaba byerekana ko imyaka amaze mu butoza ikintu cyitwa fair play cyamwihishe!

    • @ olivier gaparaya

      Hahahaa! Ugira inzika cyane kuko iyi comment nigeze kuyandika igihe uyu mutoza yavugaga ariya magambo adasobanutse! Cyakora nyuma yarongeye arya iminwa agerageza gusobanura ibidasobanutse…

  • ubuse koyavuzengo abayobozi ba rayon kwarabaswa ubu nabandibabaye abaswa kobatangiye kutumvikana burya, umuntu, ashatseyavugamacye kuko, ntubuziko, ejo, uzaba, umeze, sawa

  • Ariko ibyo bahishahisha ni ibiki? Niba yarasezerewe ko atari we wa mbere ntabe n’uwanyuma? Cyakora azaba aciye agahigo kumara ku kazi iminsi micye ishoboka, nyuma y’ibyabaye ku Mavubi akurwa ku kazi ataragatangira!
    Na Kazungu nawe ibye birasekeje! Nta no kubeshya ko agiye kubaza aho kuvuga ko ntacyo abiziho namba? Abavugizi baragwira mba ndoga uwangabiye…

  • Management ya APR FC ishobora kuba ifite ubumenyi buke muri football none nigute abatoza bamaramo igihe gito kuriya basigaye baratumye equipe iciririka kuriya buriya wabona bayihaye Karekezi olivier hhhhhh Ama equipe yo mu rwanda baribakwiye kuyateza cyamunara akagura nabaherwe bo hanze nkuko baza kushora imari yabo mu rwanda naho abayobozi bamakipe bo ntabwo bazi

  • Kuki mudakundukuri mwenimusubize
    Mumubwire ahoyibehye naho ubundi
    Kuko ntawunenze ntakubakabwabaho
    Nimugemureka ibitekerezo birwane niho hazagya habaho kwikosora

  • Ikipe ya mbere byacanze ni APR narayifanaga ariko kubera kubivanga mbaye ndetse umupira wo mu Rwanda.

  • Niba hari umuntu udashoboye akazi ni Kazungu Claver. Avuga nabi, arishongora kandi iyo avuga akunda gukoresha imvugo ngo ” twebwe” ubundi iyo mvugo ntikoreshwa n’umuvugizi. Aho gukoresha iryo jambo ahubwo avuga izina ry’urwego ahagarariye. Urugero : Aho kuvuga ngo umukinnyi runaka twebwe ntitukimukeneye, wavuga ko umukinnyi runaka APR itakimukeneye. Icyo gihe uba wikuyeho ibyo uvuga ukabishyira mu rwego ukorera. Uyu mutype iyo avuga wagira nho aravugira umuryango we.
    Ariko akeneye amahugurwa naho ubundi abasirikare bazamuhambiriza hadaciye kabiri.
    Ni umuswa rwose muri aka kazi azanshake mugire inama.

  • Ese ko ndeba Football yo mu Rwanda isigaye irutwa n’amagambo n’itangazamakuru?

  • Uramurenganya erega Kazungu ntabwo yize, ibyo ubona ngo arasesengura umupira ni ibyo yamenye kubera kuwukunda no kubimaramo igihe. Hari aho bigera rero bikagaragara ko ubushobozi ari buke ariko kumwita umuswa byo ni ugutukana gusa ntashoboye.

  • @Kalisa,nakunze uburyo iriya comment yuje ubushishozi kandi igatanga message neza nta gutukana cg guharabikana,naho byo Kanyankore yarahuutse sana.Kndi ngo nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa

  • @ Steve

    Ibyo uvuze n’ukuri pe !

    Nta kuzana Abatoza bashoboye muli Management imunzwe, nk’iriya ya Camarade ! Byakabaye byiza ko mbere ya byose, wa kubaka Management imeze neza, maze Abatoza n’abakinyi bakaza bisanga muli mood nziza muli Team ! Kandi iyo Mismanagement, uyisanga mu ma Teams zose zo mu Rwanda !

    Niba rero bizaba ngombwa ko na Management y’ama Teams zacu, twayivana hanze ; Why not, Management yacu igendera ku kimenyane, aho kugendera ku bushobozi ?!

  • apr ni ikipe iyobowe neza kuko knyankore kasete yarabyivugiye, ko ahandi yaciye yavagayo kubera, ubuswa bw’ayo makipe aliko turebye wasanga uriya musaza nta muntu banganya ubuswa kuko mugihe gito aciye mu makipe atandukanye menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish