Tags : Ferwafa

Police FC izakina na APR FC idafite benshi mu bakinnyi

Police FC itozwa na Cassa Mbungo Andre, irasura APR FC mu mukino wo ku munsi wa 18 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, idafite abakinnyi batanu igenderaho. Kuri iki cyumweru hateganyijwe umukino w’amakipe y’abashinzwe umutekano, APR FC y’ingabo z’igihugu, na Police FC. Nizar Khanfir utoza APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo, yabwiye Umuseke ko biteguye […]Irambuye

Bugesera FC yaguze umukinnyi wa Rayon sports, yirukana abandi 9

Kubera umusaruro mucye, Bugesera FC yirukanye abakinnyi icyenda (9) bayikiniraga. Ibasimbuza abandi batatu (3) mbere yo gutangira ‘retour’. Umuseke, amakuru ukesha umutoza w’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera, Ally Bizimungu, ni uko Bugesera yahisemo gusimbuza abadatanga umusaruro, kandi ngo arashaka Bugesera nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda. Ati “Turi ikipe nto […]Irambuye

Inama rusange ya Rayon Sports isubitswe kabiri izaba ku cyumweru

*Muri iyi nama Ubuyobozi bwa Komite y’abanyamuryango bushobora guhinduka cyangwa bukagumaho. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Longin Nkundimana yavuze ko noneho kuri iki cyumweru hari inama rusange y’uwo muryango. Iyi nama imaze gusubikwa ubugira kabiri. Ati “Twakoze inama turabyemeza n’abanyamuryango, inama izabera kuri Alpha Palace saa yine  za mu gitondo (10h00 […]Irambuye

U Rwanda rwahigiye gutsinda ibirwa bya Maurice rukajya mu gikombe

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutozwa w’Amavubi, Johnny McKinstry, yavuze ko bashaka gutsinda Iles Maurices (Mauritius Island) mu mikino yombi bikazafasha mu rugendo rwo gushaka ticket yo gukina igikombe cya Africa cya 2017. Johnny McKinstry yagize ati: “Tugiye gukina n’ibirwa bya Maurice dushaka amanota atandatu mu mikino ibiri kugira ngo bifashe imibare yacu. Ni intego zacu, ariko […]Irambuye

Kayiranga na Mashami bahamagaye U20 izakina na Uganda

Baritegura umukinio wo gushaka itike y’igikombe cya Africa 2017 kizabera muri Zambia. Bazakina na Uganda U20 tariki ya 2 Mata 2016 kuri Stade de Kigali, umukino wo kwishyura uzabera i Kampala tariki 23 Mata 2016. Mu bashobora kuvamo Umuzamu: Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu), Nzeyurwanda Djihad (Isonga) na  Itangishaka Jean Paul (Sunrise) Abugarira izamu: Niyonkuru Amani […]Irambuye

Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju

I Nyamagabe, Rayon Sports yabashije kuhatsindira Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona utarabereye igihe, bituma iba ifashe umwanya wa mbere. Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 8/03 wimurirwa ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe, nyuma yaho imvura yaguye kuri uwo munsi ishegesha ikibuga cy’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe. Kasirye […]Irambuye

Mukura VS itsindiwe i Bugesera, Lomami afasha Kiyovu gutsinda Gicumbi

Mukura Victory Sports yari iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, itsinzwe na Bugesera 1-0, mu gihe ku Mumena harumbutse ibitego, ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Gicumbi ibitego 4-3. Mukura Victory Sports  yari imaze iminsi icumi ya Shampiyona yikurikiranya idatsindwa, itsikiriye mu Karere ka Bugesera. Uyu, wari umukino wo ku munsi wa 15 wa Shampiyona, usoza imikino ibanza […]Irambuye

Kalusha Bwalya, n’abayobozi ba CAF, bakoreye umuganda i Kigali

Kalusha Bwalya, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, akaba n’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Africa cyo mu gihe gishize, kuri uyu wa gatandatu hamwe n’abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF bakoreye umuganda murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Bari kumwe kandi na Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda hamwe n’umuyobozi wa FERWAFA […]Irambuye

APR FC ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir

Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 11 wa Shampiyona, wahuzaga APR FC na Espoir FC y’i Rusizi, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yaruhukije abakinnyi benshi babanza mu kibuga barimo Olivier Kwizera, Emery Bayisenge, Usengimana Faustin na Yannick Mukunzi. Byatewe n’uko habura iminsi itatu gusa ngo bakine […]Irambuye

en_USEnglish