Tags : EAC

Nta ntambara y’inyungu iri hagati yacu na Tanzania – Perezida

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ku wa gatandatu yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru ko igihugu cye gifitanye amahari hagati yacyo na Tanzania. Kenyatta yavuze ibyo mu mujyi wa Mombasa ubwo yafunguraga ahantu hazajya hashyirwa kontineri ku cyambu cya Mombasa, akaba yarahakanye amagambo avuga ko hari intambara y’inyungu hagati y’ibi bihugu. Yavuze ko akunze gusoma mu binyamakuru […]Irambuye

South Sudan: Riek Machar wahoze ari Visi Perezida yabashije guhunga

Uwahoze ari Visi Perezida  muri Sudan y’Epfo, akaba akuriye inyeshyamba, Dr Riek Machar yabashije guhungira mu gihugu cyo muri Africa y’Iburasirazuba nk’uko abo mu nyeshyamba ze babivuga. Riek  Machar yavuze mu murwa mukuru Juba, nyuma y’imirwano ikomeye mu kwezi gushize hagati y’ingo za Leta zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba ze. Umuvugizi wa Dr Riek Machar, […]Irambuye

Global African Investment Summit i Kigali; na Perezida Magufuli ashobora

Inama ya ‘Global African Investment Summit’ igiye guteranira i Kigali ku itariki 5 na 6/09/2016 biteganyijwe ko iyi nama izakirwa na Perezida Kagame muri Kigali Convention Center izitabirwa n’abantu bagera kuri 900 barimo abaperezida b’ibihugu babiri. Biravugwa ko abatumiwe bazaza ari Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Perezida Khama Ian Khama Seretse wa Botswana. […]Irambuye

EALA igiye kuganira n’u Burundi ku guhagarika ubwicanyi

Kuri uyu wa mbere Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Daniel Kidega yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza baganiriye cyane icyakorwa mu kumenyekanisha umuryango wa EAC mu baturage, no ku mutekano muke uri mu bihugu nk’u Burundi na Sudan y’Epfo, Kidega yamubwiye ko EALA iteganya kuganira na Leta y’u […]Irambuye

Inteko yemeje burundu amasezerano y’ubutoneshwe n’ubudahangarwa muri EAC

*Uyu mushinga w’itegeko watowe ku 100% Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje burundu kuri uyu wa mbere umushinga w’itegeko rigenda ubutoneshwe n’ubudahangarwa bw’abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Africa y’iburasirazuba mu bijyanye no gukorera akazi aho bashaka, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi. Aya masezerano yabanje kwemezwa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama yo kuwa 24 […]Irambuye

Burundi: Visi Perezida yabujije abaturage kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda

Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu. SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.” Butore ati “Ntidushobora guha ibyo […]Irambuye

Sudan y’Epfo: Umuvugizi wa Riek Machar yavuze ko igihugu cyasubiye

Mu gihe hari hamaze iminsi agahenge ndetse impande zishyamiranye ziyemeje gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho, Umuvugizi wa Visi Perezida Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegesti yavuze ko Sudan y’Epfo yasubiye mu ntambara. Umuvugizi wa Riek Chachar yavuze ko ingabo za Leta zabagabyeho ibitero ku birindiro byabo mu murwa mukuru Juba. Col William Gatjiath, Umuvugizi mu bya gisirikare wa […]Irambuye

TEXIT: Tanzania yivanye mu bagombaga kugirana amasezerano na EU mu

*Ngo u Rwanda Kenya, Uganda, Burundi na S. Sudan bihawe rugari niba bibonamo inyungu, *Abahanga mu by’Ubukungu baragira inama ibi bihugu bigize EAC na byo gukuramo akarenge… Itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, rivuga ko igihungu cya Tanzania kiri ku mwanya wa Kabiri mu bukungu muri aka karere, kibaye icya mbere mu kwivana mu bihugu bigize […]Irambuye

Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye urugendo rw’iminsi itatu muri Botswana

Uhuru Kenyatta yafashe indege kuri uyu wa mbere yerekeza muri Botswana aho azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu. Perezida Kenyatta yitabye ubutumire bwa Perezida Ian Khama. Mu byo bazaganiraho harimo kuzamura ubucuruzi no kunoza imibanire hagati ya Kenya na Botswana. Ku kibuga cy’indege, Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Visi Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma. Umuvugizi […]Irambuye

en_USEnglish