Digiqole ad

Inteko yemeje burundu amasezerano y’ubutoneshwe n’ubudahangarwa muri EAC

 Inteko yemeje burundu amasezerano y’ubutoneshwe n’ubudahangarwa muri EAC

*Uyu mushinga w’itegeko watowe ku 100%

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje burundu kuri uyu wa mbere umushinga w’itegeko rigenda ubutoneshwe n’ubudahangarwa bw’abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Africa y’iburasirazuba mu bijyanye no gukorera akazi aho bashaka, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi.

Abadepite kuri uyu wa mbere ubwo bumvaga MInisitiri Rugwabiza kuri aya masezerano
Abadepite kuri uyu wa mbere ubwo bumvaga MInisitiri Rugwabiza kuri aya masezerano

Aya masezerano yabanje kwemezwa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama yo kuwa 24 Gashyantare 2016 nyuma y’imbogamizi z’uko hari aho abakozi n’abaturage muri uyu muryango batahabwaga uburenganzira hamwe bagafatwa nk’abanyamahanga.

Aya masezerano ni atuma umuturage w’igihugu kiri muri uyu muryango atoneshwa kandi agahabwa ubudahangarwa n’uburenganzira buhabwa undi munyagihugu wese w’igihugu agiyemo kuri muri uyu muryango.

Ibi ngo bizorohereza abaturage babashe kwambutsa ibyabo nta misoro baciwe, nk’imodoka bakoresha mu kazi, n’ibindi bikoresho bakenera.

Aya ngo ni amasezerano kandi azafasha u Rwanda kwisanzura ku isoko ryo mu karere no kumenyakanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Abadepite bibajije n’iba aya masezerano y’ubutoneshwe n’ubudahangarwa mu bihugu bya AEC  nta zindi ngaruka azagira kuri ibi bihugu ugasanga hajemo ubusumbane.

Minisitiri  Valentine Rugwabiza ushinzwe imirimo y’uyu muryango w’ibihugu ku ruhande rw’u Rwanda  yavuzeko nta gihugu nakimwe kizatoneshwa kurusha ikindi ahubwo ikizongerwa ari ubufatanye.

Minisitiri Rugwabiza  ati “Muri aya masezerano harimo inyungu nyinshi ku banyagihugu kuko bizoroshya ubuhahirane kandi bikazateza imbere imwe mu mishanga izajya ikorerwa mu buhugu biri muri uyu muryango”

Hon Donatille Mukabarisa yavuzeko nyuma yaho abakuru bibihigu bamaze kwemeza iri tegeko basabyeko aya masezerano yemezwa n’Inteko z’ibihugu kandi agashyirwa mu bikorwa.

Hon Mukabarisa ati “ natwe rero nk’u rwanda twagombanga kubanza gusuzuma aya masezerano twararangiza tukayemeza  nka kimwe mu bihugu biri muri uyu muryango nk’uko tubikoze ubu.”

Abanyarwanda ngo bakwiye gufata aya mahirwe y’isoko ryagutse bakayabyaza umusaruro.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biri muri uyu mushinga w’itegeko rigenda ubutoneshwe n’ubudahangarwa bw’abaturage b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC bishingiye ku masezerano y’abakuru b’ibihugu,  Abadepite 69 kuri 69 (100%) bari mu Nteko bose batoye bewemeza.

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba w’ibihugu bitanu ugizwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 150.

 Minisitiri Valentine Rugwabiza (ubanza ibumoso) mu Nteko kuri uyu wa mbere abwira Abadepite iby'aya masezerano mbere yo gutora bayemeza burundu
Minisitiri Valentine Rugwabiza (ubanza ibumoso) mu Nteko kuri uyu wa mbere abwira Abadepite iby’aya masezerano mbere yo gutora bayemeza burundu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Babikore no muri foot ball aho yagizwe akarima k’ikipe imwe, akaba ariyo ishyiraho limite kuma kipe yose aho ivugako umugande, abanyakenya abarundi bafite limite y’umubare utagomba kurenga mu ikipe runaka. Twibaza niba kuba muri East africa bitemerera umukinnyi gikina aho ashatse muri east africa ku burenganzira bungana n’ubw’abo ahanze na cyane ko aba ari akazi nk’indi mirimo yose, cg se kubuza ikipe gukoresha umubare runaka kandi kandi bari muri region imwe kuburenganzira bumwe.

    • Nutekereza cyane kuri foot yo mu Rwanda uzarwara umutima kandi uzivuza bikugoye.

  • Wow

  • narinziko asanzweho, simbona inaha abasajya buzuye mu kazi se n’ubundi?hahaha ayo masezerano sinzi ibyayo uretse ko nabo ba depite bayasinye ntahamya ko bose bayasobanukiwe cg n’icumi muribo, uretse kubanza ari formalité kuko ng’ abakuru b’ibihugu bamaze kuyemeza niba nasomye neza.
    mushake uko imirimo iboneka mu gihugu,tuzamure exportation(valeur ajouté muri rusange) naho ibyo bindi murimo nibipindi. ariko mujye mutugezaho n’imibare yavuye muri iryo soko ryagutse turebe? ciment twoherezayo se ? isukari se? ibigori se ? cg entreprise imwe yacu yafunguyeyo amashami?
    ibyo twirirwa tuvuga nk’ishema ryacu ntabyo bakeneye uretse ko tutanabibakorera kuko natwe tutebyikoreye. nta miturirwa twabubakira kuko nta ba ingénieur tubarusha, nta suku twajya gukorayo kuko entreprise zibikora ino ntiziri kururwo rwego, nta buvuzi ntitubarusha abaganga, tuzexportingayo umuganda wenda tujye tujya kuwubakorera nabo rimwe mu kwezi,tuzahere he? buja,kpl,nairobi cg kwa mucuti wacu mushya magufuli?? hahaha

  • Tuzajyanayo iki? niba koko ari competition ikenewe, reka baze bakidufatane! niba koko ipiganwa muvuga rizubahirizwa!

Comments are closed.

en_USEnglish