Sudan y’Epfo: Umuvugizi wa Riek Machar yavuze ko igihugu cyasubiye mu ntambara
Mu gihe hari hamaze iminsi agahenge ndetse impande zishyamiranye ziyemeje gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho, Umuvugizi wa Visi Perezida Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegesti yavuze ko Sudan y’Epfo yasubiye mu ntambara.
Umuvugizi wa Riek Chachar yavuze ko ingabo za Leta zabagabyeho ibitero ku birindiro byabo mu murwa mukuru Juba.
Col William Gatjiath, Umuvugizi mu bya gisirikare wa Riek Machar, yasginje Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir “guhuzagurika” ku bijyanye no kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Leta ya Salva Kiir ntacyo yigeze ibivugaho.
Col Gatjiath yavuze ko ingabo amagana za Riek Machar zishwe kuri iki cyumweru mu mirwano mishya n’ingabo za Leta, bityo ngo ingabo zishyigikiye Riek Machar zambariye urugamba ziva ahantu hatandukanye zerekeza mu murwa mukuru Juba.
Abahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo bavuze ko ngo habayeho imirwano ikarishye hafi y’icyicaro cy’uyu muryango mu gace ka Jebel.
Izi ntumwa za UN ziri muri Sudan y’Epfo zameje ku gicamunsi ko imirwano yo ku cyumweru yamaze umwanya munini, kandi abarwana bo ngo ntibashaka koroherana.
Imirwano mishya yo kuri iki cyumweru yabaye nyuma y’iyabaye ku wa gatanu igakurikirwa no guhura hagati ya Salva Kiir na Riek Machar kuri uwo munsi.
Nibura abantu 150 byatangajwe ko baguye mu mirwano yo ku wa gatanu, mbere y’uko ku wa gatandatu agahenge kari kagarutse.
Radio yo muri Sudan y’Epfo yitwa Tamazuj yatangaje kuri iki cyumweru ko umubare w’abaguye mu mirwano ishobora kuzamuka cyane, ubu hakaba habazwe abagera kuri 271.
BBC
UM– USEKE.RW
7 Comments
ABIRABURA TURASEBYE PE! UB– USE NKABA UBWIGENGE BUBAMARIYE IKI????
Za ngabo zihora mu mahugurwa ngo ya TASK FORCES ziri he ngo zishyirwe hagati y’abahanganye?! Cyangwa ziza kwirira amafaranga ya training bikarangirira aho! Mu kanya twumvise ko ngo Perezida yahunze!
Jew numva ivy’iyisi bitazoroha pe
Ariko se nkaba koko babariye abaturage bakareka izi Ntambara koko
Urebe ukuntu Afurika ikiri mu bikoloni buriya nta gihugu na kimwe cyafata iyambere ngo gitangaze ingamba zikakaye zigamije gutambamira ubushyamirane no guhangana kwa ziriya ngabo zo mu mitwe yombi! Hategerejwe kumva ngo USA, EU, FRANCE, GERMANY…byavuze ngo…Nkosazana Dramin Zuma yibereye i Kigali, muri EAC baracecetse kandi mbabona mu mahugurwa atarangira ya TASK FORCE ngo yo gutabara ahavutse intambara…bari he?!
ariko ibintu bibera muri Afrika ni agahomamunwa pe!!!ubu Afrika abayobozi bayo bazivana intambara mumitwe yabo ryari koko?
Ndabona hakenewe ingabo za kwitambikamo hagati kabisa.
nyine nibonjyere batwihere akazi
Comments are closed.