Digiqole ad

Burundi: Visi Perezida yabujije abaturage kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda

 Burundi: Visi Perezida yabujije abaturage kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda

Visi Perezida Joseph Butore ari mu muganda n’abandi bategetsi mu Burundi mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga

Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu.

Visi Perezida Joseph Butore ari mu muganda n'abandi bategetsi mu Burundi mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga
Visi Perezida Joseph Butore ari mu muganda n’abandi bategetsi mu Burundi mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga

SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.”

Butore ati “Ntidushobora guha ibyo twejeje u Rwanda kuko rushaka kuturwanya. Mukwiye kugurisha umusaruro mwejeje mu zindi ntara z’igihugu.”

Aya magambo ariko yatumye abaturage batangira kujya mu rujijo cyane abakora ubucuruzi bazana ibicuruzwa mu Rwanda cyangwa babihakura.

Abanyarwanda n’Abarundi bavuganye na SOS Medias Burundi, babatangarije ko bataramenya icyo bagiye gukora ngo bagurishe umusaruro wabo.

Visi Perezida wa Kabiri w'U Burundi Joseph Butore
Visi Perezida wa Kabiri w’U Burundi Joseph Butore

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • ibi bintu ni danger, ubwo ni embargo économique nicyo bishatse kuvuga.

  • Ubu se arahima nde, si abaturage be babyoherezaga bakabona amafaranga!!

  • Handicapé mentale. Ndiwe nafunga imipaka maze ngahima u Rwanda . hahaha umuswa koko nink’umusazi

  • Ibi harimo ubuhubutsi cyane kuko abarundi nibo bungukiraga cyane mu gushora ibiribwa mu Rwanda kuko ifaranga ryacu riri hejuru iyo bavunjishaga bahitaga babona Cash nyinshi ugerereranyij nayo babona bacuruj uwo musaruro i Burundi. Hari igihe nibaza nk’u Rwanda ruvuze ngo nta modoka irimo ibicuruzwa ibyo aribyo byose bijya i Burundi yemerew guca mu Rwanda icyo byabyara nkumirwa.

  • None se bitwayiki niba tweza nyinshi kubarusha. Barihima weeee! Nubwo ntabizi neza byangora kwemerako bariya ba type b’i buja baturusha kweza kabisa.

    • Nzaramba.com

  • Made in Rwanda ibonye isoko, ubundi baravuga ngo sindyaka arya kariya hano iwacu ndumva hari imbuto zihagije byanaba ngombwa hagaragaye ko imbuto ari nkeya hajyaho politike ifasha abahinzi b’imbuto mukubafasha kuzamura umusaruro bityo tukaba twabasha kwihaza, izo mbuto zavagayo nsanzwe ntazikoresha nkoresha ibyaha iwacu kuko nkunda ibiri fresh kandi mbona nta kibazo, ariko abazikoresha banazishaka ahandi ndumva bitaba ikibazo kirekire rwose ngo byumvikane ko hari igikuba cyacitse

  • ARIKO IZI NGYEGYERA ZA BA CNDD.FDD ZISHAKI KU RWANDA? MUKENEYE AKANYAFU PE. MURI ABASENZI PE NONE SE GUHAHIRANA NTIBIBAHO KU BATURAGE BATURIYE IMBIBE.MURAKOZE

  • Uyu arijuse ariko ntazi ko abaturage ayoboye bo bashonje, ntibitangaje kumva fata icyemezo nkiki giheza abaturage be n’igihugu cye mu bukene.

  • natwe dufunge ibirayi maze turebe

  • Nubundi badutwaraga isoko, twe tuzikwigira. nimuhumure bazisubiraho.

Comments are closed.

en_USEnglish