Digiqole ad

EALA igiye kuganira n’u Burundi ku guhagarika ubwicanyi

 EALA igiye kuganira n’u Burundi ku guhagarika ubwicanyi

Perezida wa Sena Bernard Makuza yakira Perezida wa EALA (East African Legislative Assembly)

Kuri uyu wa mbere Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Daniel Kidega yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza baganiriye cyane icyakorwa mu kumenyekanisha umuryango wa EAC mu baturage, no ku mutekano muke uri mu bihugu nk’u Burundi na Sudan y’Epfo, Kidega yamubwiye ko EALA iteganya kuganira na Leta y’u Burundi.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yakira Daniel Kidega Perezida wa EALA
Perezida wa Sena Bernard Makuza yakira Daniel Kidega Perezida wa EALA

Abagize Inteko Nshingamategeko ya EALA basigaje igihe cy’amezi 10 kugira ngo barangize manda.

Muri byinshi bifuza gukora harimo cyane ubukangurambaga kugira ngo uyu muryango wa EAC umenyekane ntube  uwo mu nzego z’ubuyobozi gusa ahubwo umenyekane no mu baturage.

Perezida wa Sena Bernad Makuza nyuma yo kubonana na Daniel Kidega Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’Umuryango wa EAC (EALA), yavuze ko mu byo baganiriye harimo kumenyekanisha EAC.

Makuza yavuze ko kutagenda neza kwa bimwe mu bikorwa bya EAC byatewe n’uko ibikorwa by’uyu muryango byaheze hagati mu nzego z’ubuyobozi, ndetse ngo hari ubwo EAC yasaga n’idahari ariko ngo ubu isa n’iyagarutse bushya.

Daniel Kidega Perezida wa EALA yavuze ko bagiye gutangira gukora ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu karere n’amagambo abiba urwangano, bahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kugira ngo bizabafashe kurandura burundu amagambo abiba ingengabitekerezo.

Perezide wa Sena Makuza Bernard akaba yamubwiye ko nk’u Rwanda bazabafasha ku byo bazifuza byose byabafasha gukora ubushakashatsi bwabo neza.

Daniel Kidega yashimye kandi uburyo u Rwanda rwakiriye inama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) iheruka kubera i Kigali, anashima uburyo u Rwanda rufite umutekano ushimwa n’amahanga.

Aba bayobozi bombi bakaba bagarutse  kandi ku bibazo by’umutekano biri muri uyu muryango wa EAC cyane cyane muri Sudani no mu Burindi, aho bavuze ko u Burundi bugomba kugirana na EALA ibiganiro byihariye.

Ngo basanze kugira ngo ubwicanyi bugahagarare ari uko Inteko Nshingamategeko zigomba kubigiramo uruhare biciye mu biganiro.

Aba bayobozi kandi baganiriye ku bijyanye n’imikorere n’imigendere y’inzego cyane ku bijyanye n’amikoro y’inzego, ibituma zikora.

Bavuze ko Inteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba hari intambwe ikwiye gutera ikaba inteko ishyiraho amategeko aho kuba  urwego ngishwanama.

Imwe mu mbogamizi ikiriho ngo ni iy’uko Inteko Nshingamategeko ya EALA igitega amaboko ku mafaranga ava hanze, aba bayobozi basanga ibihugu bikwiye kwihutisha gusinya aamasezerano yo kwishakamo amafaranga, kuko ngo ibihugu bibiri gusa ni byo byayasinye.

Muri Nyakanga nibwo Afsa Mosi wari Umudepite wa EALA yishwe n’abantu mu mujyi wa Bujumbura, urupfu rwe ruvugwaho byinshi. Nyuma yabwo kandi u Burundi bwafashe ibyemezo binyuranye byo kubuza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa no kugenda kw’abantu bava mu Bunrindi bajya mu Rwanda, binyuranye n’amategeko agenga umuryango wa EAC.

Bernard Makuza Perezida wa Sena abwira abanyamakuru ibyo yaganiriye na Daniel Kidega
Bernard Makuza Perezida wa Sena abwira abanyamakuru ibyo yaganiriye na Daniel Kidega
Daniel Kidega Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Afrika y’Iburasirazuba yavuze ko bateganya kuganira na Leta y'u Burundi bakareba uko ubwicanyi bwahagarara
Daniel Kidega Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Afrika y’Iburasirazuba yavuze ko bateganya kuganira na Leta y’u Burundi bakareba uko ubwicanyi bwahagarara
Perezida wa Sena Bernard Makuza, Daniel Kidega na Hon Hajabakiga Patricia umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda muri EALA
Perezida wa Sena Bernard Makuza, Daniel Kidega na Hon Hajabakiga Patricia umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda muri EALA

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish