Digiqole ad

Global African Investment Summit i Kigali; na Perezida Magufuli ashobora kuza

 Global African Investment Summit i Kigali; na Perezida Magufuli ashobora kuza

Inama ya ‘Global African Investment Summit’ igiye guteranira i Kigali ku itariki 5 na 6/09/2016 biteganyijwe ko iyi nama izakirwa na Perezida Kagame muri Kigali Convention Center izitabirwa n’abantu bagera kuri 900 barimo abaperezida b’ibihugu babiri. Biravugwa ko abatumiwe bazaza ari Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Perezida Khama Ian Khama Seretse wa Botswana.

John Pombe Magufuli wa Tanzania ashobora kugaruka mu Rwanda
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania ashobora kugaruka mu Rwanda

Iyi nama nini ihuza abayobozi b’ibiko by’ubucuruzi, abikorera n’abo mu nzego za Leta muri Africa ubushize yabereye i Addis Ababa muri Ethipiopia, iy’uyu mwaka i Kigali izanitabirwa na Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wa Ethiopia, irabera i Kigali.

Urubuga rw’abategura iri  huriro mu Rwanda ruvuga ko ku bufatanye na COMESA na Leta y’u Rwanda, abatumiwe barenga 900 barimo bazaganira cyane ku buryo bwo gushyira mu bikorwa isoko rimwe rya Africa.

Iyi nama izaganira ku ishyirwa mu bikorwa rya “The Tripartite Free Trade Area (TFTA)” mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byemeranyijwe kuri aya masezerano ya TFTA.

Amasezrano ya ‘TFTA’ yasinywe mukwa gatandatu 2015 yemerwa n’abayobozi b’ibihugu 26, agamije koroshya urujya n’uruza n’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bya Africa ku bufatanye n’imiryango ihuza ibihugu isanzwe ya COMESA, SADC na EAC.

Iyi nama ikaziga cyane cyane ku koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mugabane wa Africa.

Usibye abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucurizi byigenga n’ibya Leta batumiwe bazava mu bihugu bigize ariya masezerano hatumiwen’abayobozi bakuru ba bimwe mu bigo by’ubucuruzi mu bihugu nka Nigeria, United Kingdom, Ireland, Ghana, Liberia, Cameroun, Cote D’ivoire, USA, Ubufaransa, Ubudage na  Gabon

Ibihugu 26 byemeje amasezerano TFTA
Ibihugu 26 byemeje amasezerano TFTA

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ako ubundi uwo mugabo afite iki Gituma Mumugira
    ikimana !!
    Azaze ch Abirike !!
    Magufuli uwo munyagitugu wirirw akura Abantu Kukazi NGO ni Ruswa
    Kandi Ishyaka rye ariryo ryamenyereje abantu ruswa,,
    Nawe c ngo minister yanyoye Byeri none ngo natahe?!

  • Ko yasibye muri AU SUMMIT?

  • AU summit se niwe wasibye gusa hari nabandi kandi nuko bari bafite izindi nshingano zihutirwa kurusha iyo nama

  • ese iyo mutiyubashye ntimunubaha umukuru wigihugu icyaricyo cyose ubudahangarwa aba afite ngo bamugize ikimana? niba ishyaka rye ryarimitse ruswa se akaba we ayirwanya azazira ibyaha atakoze. plz tuge twiyubaha niwo mucyo nyarwanda

  • Magufuli ntajya ajya mungendo zisesagura amafaranga kandi zidafite icyo zigeraho gifatika ntayazitabira muzaba mureba.Ariko niba arugukora lobbying ya Kikwete byo azaza.

  • Hari inka se yazaga gukura mu mwobo? Nashaka azaze cyangwa azarorere, ndebe ko bizabuza inama kuba!!! Nyamara amenye ko ifuni ibagara ubushuti ari akarenge, kandi ko “nyakamwe ari inyama y’ibisiga”.

  • Welcome president Makufuri

Comments are closed.

en_USEnglish