Tags : EAC

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ryemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe

*Abadepite bameje uyu mushinga mbere yo kugaragaza impungenge nyinshi kuri wo, *Ntabwo itegeko nirijya mu Igazeti ya Leta buri wese azabyuka yaka Serivisi mu Giswahili. Abadepite 66 bari mu cyumba cy’Inteko Rusange kuri iki gicamunsi batoye bemeza umushinga w’itegeko ngenga ryemeza Igiswahili (Kiswahili) nk’ururimi rwemewe mu Rwanda, impungenge zisigaye ku buryo urwo rurimi ruzigishwa Abanyarwanda, […]Irambuye

Kenya: Impaka ku guhindura itegeko ry’amatora ryateye Abadepite kurwana

*Umwe mu Badepite yise Perezida Kenyatta ‘Igicucu gikabije”, Kenyatta na we ati “Ibigoryi bikomeje ku ntuka”. Abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irir ku butegetsi muri Kenya basohowe mu ngoro y’Inteko aho bavuga ko bahohotewe muri iyo nzu. Ibibazo byavutse mu mpaka zikomeye zijyanye no guhindura itegeko rijyanye n’amatora mu bijyanye no kuzabarura amajwi mu […]Irambuye

Africa irasabwa kwemeza amasezerano ateza imbere imiyoborere myiza

Kigali – Inama nyafrica imaze iminsi itatu ihuje abagize Inteko nshingamategeko Nyafurica n’abahagarariye Mimisiteri z’Ububanyi n’Amahanga muri Africa, na bamwe mu bahagarariye imiryango nka EAC na COMSA n’abikorera baganira ku iterambere rya Africa, barasaba ibihugu bitaremeza ameserano ajyanye n’imiyoborere myiza kuyemeza Africa igakomeza kunga ubumwe. Ibihugu 25 bya Africa ni byo, byasinye aya masezerano y’imiyoborere […]Irambuye

Rwanda/Burundi: Imbonerakure ntizicyemerera Abarundi kurema isoko rya Nyaruguru

*Umurundi wambutse mu Rwanda iyo afashwe n’Imbonerakure ahohoterwa kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi. Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ku gice cyegereye umupaka w’U Burundi n’abo mu Ntara ya Kayanza ku gice cyegereye u Rwanda bari batunzwe n’imibarinire yabo mu bucuruzi n’imigenderanire. Baremeza ko ubu ibintu bimeze nabi nyuma y’uko uruhande rw’U Burundi noneho […]Irambuye

Kugira ngo U Rwanda ruzafate Uganda mu bucuruzi  bizafata igihe

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo hatangijwe icyumweru cy’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko kugira ngo u Rwanda rushyikire Uganda mu by’ubucuruzi bizafata igihe kinini kiri mu myaka 10. Imyaka icyenda irashize u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuko rwinjiyemo ku italiki ya 1 Nyakanga […]Irambuye

Tugiye kuzamura umuvuguko w’ibyo u Rwanda rwohereza hanze – Min

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, yavuze ko mu mirimo mishya yongerewe, azibanda cyane mu kuzamura ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Mu ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Kanimba yashimye Perezida Kagame wamuhaye izi nshingano nshya, avuga […]Irambuye

Urubyiruko rwo muri EAC rwibukijwe ko rugomba gushyira hamwe

Ubuyobozi bw’intara y’Amagepfo burashishikariza urubyiruko rwo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba guhuza imyumvire bagateza imbere ibihugu byabo n’umugabane wa Afurika muri rusange. Guverineri w’Intara y’amajyepfo yabisabye urubyiruko rugera kuri 150 rwo muri Afrika y’Uburasirazuba biga muri za kaminuza bari bateraniye mu Rwanda aho bariho bahugurwa ku guteza imbere umugabane wa Afurika. Aba basore […]Irambuye

Dar es Salaam bageze kuki? Nkurunziza na Kiir ntibaje…Bazivamo yarahiye

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye. Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na […]Irambuye

Amagepfo: Abagore ngo kutamenya amahirwe ari muri EAC biri mu

Abagore  bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo  mu ntara y’Amagepfo, bavuga ko kutamenya amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bibadindiza mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Mu mahugurwa aba bagore bateguriwe na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), aba bagore bafite […]Irambuye

en_USEnglish