Digiqole ad

Abakoraga ingendo Kigali – Bujumbura ngo nta we uzungukira mu kubuza imodoka kwambuka

 Abakoraga ingendo Kigali – Bujumbura ngo nta we uzungukira mu kubuza imodoka kwambuka

Ama Agency yari asanzwe akorera Kigali n’ibindi bice by’ikigali ubu ntiyambuka umupaka naho ubu ntagipfa kugagera

Nyuma y’uko Leta y’U Burundi ifashe icyemezo cy’uko nta modoka iva mu Rwanda cyangwa iva muri icyo gihugu izajya irenga umupaka ngo yinjire mu kindi, abakoraga ingendo ziva i Kigali cyangwa i Bujumbura bajya hamw emuri aho, ngo bose iki cyemezo kizabagiraho ingaruka hatitawe ku ho umuntu yaba ava cyangwa ajya.

Ama Agency yari asanzwe akorera Kigali n'ibindi bice by'ikigali ubu ntiyambuka umupaka naho ubu ntagipfa kugagera
Ama Agency yari asanzwe akorera Kigali n’ibindi bice by’ikigali ubu ntiyambuka umupaka naho ubu ntagipfa kugagera

Iki cyemezo cyafashwe na Leta y’U Burundi mu mpera z’icyumweru gishize, ntikibuza Umurundi cyangwa Umunyarwanda kwinjira mu gihugu kimwe avuye mu kindi, ariko nta modoka itwara abagenzi yemerewe kwambuka mu Rwanda ngo ijye mu Burundi, kimw en’uko izo mu Burundi ziguma iwabo.

Mbere hari imodoka ziva i Kigali zikajya i Bujumbura ntaho zihagaze, ariko icyo cyemezo icyagonze izi modoka kuri ubu ingendo zisa nk’izahagaze.

Ubu umuntu kugera i Bujumbura avuye i Kigali byamusaba gutega inshuro zitari munsi y’eshatu mu gihe mbere yategaga rimwe agahagarara ageze iyo ajya.

Kubera icyemezo cya Leya y’u Burundi, imodoka zimwe zakoraga ingendo Kigali – Bujumbura ubu no ku mupaka ntabwo zikihagera, iyo ubajije itike ijya i Burundi bakubwira ko batakihakorera.

Umuseke wageze Nyabugogo ahafatirwa amatike y’imodoka zerekeza hirya no hino mu gihugu no hanze y’igihugu, abagenzi twaganiriye bavuga ko icyemezo cyo guhagarika imodoka kwambuka ari nta mugenzi n’umwe kitazagiraho ingaruka mbi yaba uwavaga i Burundi cyangwa uwavaga mu Rwanda.

Bavuga ko ubu uretse no kubona imodoka ikugeza i Bujumbura ngo no kubona ikugeza ku mupaka w’Akanyaru aho wategera indi ikakugeza i Bujumbura ari ikibazo.

Imodoka zajyaga i Bujumbura, ngo zahakaniye abagenzi ko no ku mupaka zitajyayo.

Umugenzi twaganiriye asohotse mu biro bimwe bya Sosiyete yo gutwara abantu yari isanzwe ijya i Bujumbura ivuye i Kigali ngo bamuhakaniye ko no ku mupaka batari bujyeyo.

Ati: “Ibi byo rwose birarenze, ubu urgendo ndarusubika. Ahambere bambwiye ngo nimba nshaka kugera ku mupaka wo ku Kanyaru, nzaze ejo saa moya. Aha ho bambwiye ko batanajyayo. Ubuse urumva abaturage atari twe turimo kubirenganiramo? Ubu erega urugendo ndarusubitse!”

Twaganiriye kandi n’umuryango w’Abarundi wari uje gutega imodoka, twasanze babuze igera ku mupaka batega igera mu mujyi wa Huye.

Umwe muri bo ati: “Raba twafataga imodoka turuhuka tugeze i Bujumbura ariko ubu biradusaba gutega inshuro zitari munsi y’eshatu.”

Aba bavuze ko bagiye kubaza itike y’imodoka igera ku mupaka ngo babahakaniye, bahitamogushaka ijya i Butare.

Ati “Turahagera dutege ijya ku mupaka na yo kuyibona simbizi, tuve ku mupaka twinjire i Burundi na ho dutangire ibyo gutega. Turagerayo ryari? Dushobora no kurara tutagezeyo.”

Aba Barundi bavuz eko no ku muntu uva i Bujumbura aza i Kigali ari uko bimeze, umwe ati “Ubu se ugira ngo yaba Umunyarwanda cyangwa Umurundi hari n’umwe uzakigiriramo amahoro?”

Bavuga kandi ko iki cyemezo kigiye kubatandukanya n’inshuti n’imiryango ngo kuko umuntu atazajya abona uko asura inshuti n’abavandimwe bari muri ibi bihugu.

Mu biro byatangirwagamo amatike ajya i Bujumbura usanga abakozi biyicariye ntacyo bari gukora kuko izi ngendo ubu zitagikorwa nk’uko byari bisanzwe. Ubu n’abagenzi bagiyeyo iyo aje ntiyirirwa avuga ko agiye i Bujumbura.

Abanyeshuri ni bo bari benshi muri gare ya Nyabugogo
Abanyeshuri ni bo bari benshi muri gare ya Nyabugogo
Imodoka zajyaga Bujumbura ntizikigera no ku mupaka
Imodoka zajyaga Bujumbura ntizikigera no ku mupaka

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Arikubundi ko twirirwa tuvugako mu Burundi bahohotera abanyarwanda tuba tujyayo tujya kumariki? Ikindi niba tuvugako abarundi bakennye kontacyo tubakeneyeho ndumva bitagombye kugiricyo bitubwira usibyeko mbonahubwo aritwe bibabaje kuruta abarundi bomu Burundi.

    • Nonese wanjiji we wigeze ubona umukene agenda yabajyahe kontanubushobozi abafite bwo kugenda tujyayo kuko tuba turi muri gahunda za business

      • ubuse koko umutukiye iki? Ubaha izina ryawe please!!!

    • nange ntyo niba koko tubaruta kuki bafite ibyo dukenera.byahagarikwa tugahangayika.twe dufite inzara muri east twanze kwemera none ngo indagara n’imbuto by’Burundi ntabyo dukeneye?! twe se tuzajyanayo iki? Convention centre?
      Mubaze amahoro.

  • Kamenge icecekere umukene se nyine aragenda ko yihamira iwe

  • nanjye ntyo ko mwumva tubaruta twabahaye amahoro bakikorera uko bashaka niba ntacyo tubakeneyeho!?

  • yewe ntakibi nko kureba aho izuru ryawe rigarukira ese buriya batekereza ko bafatiye u Rwanda ibihano cyangwa nibo bishyize muri ambargo, ikibabaje ni abanyarwanda babayo kandi bahabaye kuva kera bafiteyo ni imitungo ikindi baba bafite bene wabo naho kubya economie ho rwose niba arayo mata n’ifu n’ibirayi bihagarare,ariko njye nkeka abaturage simvuze nkurunziza cyangwa butoyi abaturage bo cyane bo ku mupaka bakeneye u Rwanda nahokub ibi barabikoze nkuko minister yabivuze nta 0.5% izagabanuka ku bukungu ahubwo abarundi bo bageze aharindimuka kugeza naho babuze amafaranga mu kigega cya leta
    gusa iki gihugu gituranyi kiyobowe nabantu barushwa n’inka gutekereza kandi diplomasi yarabihishe naho mwe bakamenge nabandi mushobora kuba mutekereza nkabo hakurya

    • @Kay, kutangiye utuka abayobozi bu Burundi haricyo bagutwaye nyine niba wumva icyemezo bafashe ahubwaribo barikwihima? Komeziryo terambere ryawe ureke abarundi bakeneye kurushuko wowe ukeneye ibyo birayi, amata nibinduvuga.Semwebwe mwabihinze nyine nitujye kubigura Burundi?

  • @kamenge nubona inzu y’umuturanyi ishya ukiryamira ngo ntibikureba uzaba wibeshya. Ibibazo biri burundi bireba abarundi bwa mbere ariko bireba n ‘ abaturanyi kuko n’iyo baba bakennye gute ntihabura ibyo bashora iwacu cg ibyo batugurira.

  • Ubundi iyo umuturanyi arwaje ibinyoro uboha akarago.navukiye i Bugesera twari duturiye umupaka iyo umuriro watse i Burundi ubwo nitwe tuba dutahiwe i Rwanda.birabe ibyuya ntibibe amaraso

  • Ahhha
    Ese imodoka zitwara fuel nazo barazangiye kwinjira i burundi? If not, bategereje iki!!!

  • Kamenge nabandi numvise hano benshi, bunze muryo wavuze:Ngo usenya urwe umutiza umuhoro” nkuko mwatugenje igihe byatubagaho, ni abavandimwe(abarundi) n’baturanyi, uko waba ureshya kose umeze kose abaturanyi barakenerana,koko uBURUNDI NTI bwaduhaza kubyo butugemurira dushyire mu kuri no mu gaciro,ikindi aya yari amwe mu mayira yabo bakoresha muri byinshi bitandukanye, mureke amaranga mutima adashyira mu gaciro, kuko ni ncyuro zanyu ntacyo byagabanya kubyo uwiteka aduteganyiriza anatugenera(twe nk’abanyarwanda) gusa uBURUNDI n’ab’ABARUNDI BARABABAJE!Nimwibaze ku buryo igihugu gisubijwe inyuma(kididindijwe), ibyangijwe, abanegihugu bakwijwe imishwaro(mu nkambi ubwo buzima bwibyo bibondo, uwo murage bihawe?) BIRAGOYE kuko ikivuzwe abantu bibaza ku NDA gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish