Digiqole ad

Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye urugendo rw’iminsi itatu muri Botswana

 Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye urugendo rw’iminsi itatu muri Botswana

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Uhuru Kenyatta yafashe indege kuri uyu wa mbere yerekeza muri Botswana aho azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Perezida Kenyatta yitabye ubutumire bwa Perezida Ian Khama. Mu byo bazaganiraho harimo kuzamura ubucuruzi no kunoza imibanire hagati ya Kenya na Botswana.

Ku kibuga cy’indege, Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Visi Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Umuvugizi wa Leta mu Biro bya Perezida, Manoah Esipisu ku cyumweru yatangarije abanyamakuru ko uru ruzinduko ruzibanda cyane ku bucuruzi n’ubukerarugendo n’ibindi bibazo biri mu bukungu bya Africa.

Ati “Mu byo bazaganira harimo amasezerano y’inyabutatu yo koroshya ubucuruzi, Perezida yiteguye ko azasinywa, ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu na Africa y’Amajyepfo, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.”

Kenyatta ni urugendo rwa kabiri agiriye muri Africa y’Amjyepfo kuko mbere yo kwerekeza muri Botswana, yari yagiriye urundi ruzinduko muri Angola aho yari yitabiriye inama y’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari.

Daily Nation

UM– USEKE.RW

en_USEnglish