Tags : EAC

Tanzania: Magufuri yifurije ishya n’ihirwe Perezida Museveni

Nyuma ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Jacob Zuma uyobora Afurika y’Epfo na Uhuru Kenyatta wa Kenya; Perezida John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania na we yifurije ishya n’ihirwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutorerwa kongera kuyobora Uganda. Mu butumwa yoherereje mugenzi we, Magufuri waherukaga gutorwa nk’umukuru w’igihugu (mbere ya Museveni) mu bihugu bigize akarere […]Irambuye

Mushikiwabo yaganiriye na Mahiga wa Tanzania ku mibanire y’ibihugu byabo

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, kuri uyu wa kane Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustine Mahiga yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo baganira ku kunoza imibanire y’ibihugu byombi nk’uko bivugwa n’intagazo basohoye nyuma y’ibi biganiro. Mu nama yahuje aba ba Minisitiri n’abo bari kumwe, Minisitiri Louise Mushikiwabo yari kumwe na […]Irambuye

Minisitiri wa Tanzania yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside ari isomo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Augustine Philip Mahiga uri mu Rwanda, nyuma yo gusura akanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti, yavuze ko urwibutso rwa Jenoside ari isomo n’umwarimu ku batuye Isi, asaba Africa n’amahanga kujya basura uru rwibutso. Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba irenzeho iminota mike, nibwo Minisitiri Augustine Mahiga yari ageze ku Rwibutso […]Irambuye

Tanzania: Uwari ushinzwe irangamuntu na we yirukanywe ku kazi na

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yirukanye umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe irangamuntu (NIDA), Dickson Maimu azira akayabo ka miliyari zisaga 179 z’Amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 82.3 z’Amadolari yagiye mu gukoresha indangamuntu. Perezida Magufuli yanirukanye abandi bayobozi bane bakuru ba NIDA, barimo ushinzwe ICT, Joseph Makani, umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko, Rahel Mapande, […]Irambuye

Passport imwe igiye kujya ifasha abatuye muri EAC gutembera Isi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera mu nama yabereye i Nairobi, yatangaje ko guhera mu mwaka utaha abatuye aka karere bazajya batembera mu bice bitandukanye by’Isi bakoresheje passport imwe mu rwego rwo kuborohereza ubucuruzi. Ibi yabivugiye mu nama ngaruka mwaka ihuza ba Minisitiri b’Ubucuruzi itegurwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga mu bucuruzi, World Trade Organization […]Irambuye

Perezida Yayi Boni wa Benin yangiwe kujya i Burundi kuko

Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida Thomas Boni Yayi wa Benin yari kwerekeza mu Burundi. Uru ruzinduko rwe yari yarusabwe na Perezidante wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, kugira ngo agire icyo yafasha mu bibazo biri mu Burundi kuko ngo avuga igifaransa kandi asanzwe ahuriye na Perezida Nkurunziza ku kuba bombi ari abavugabutumwa. Radio […]Irambuye

Abahinzi b’ibinyampeke baracyazitiwe n’umusaruro muke no kubura ubuhunikiro

Mu nama yateguwe n’Umuryango East African Grain Council uteza imbere iyongeragaciro ry’umusaruro w’ibinyampeke muri Africa y’Iburasirazuba, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukuboza, abahinzi n’abashoramari muri ubu buhinzi bavuze ko hakiri inzitizi y’umusaruro ukiri muke n’uboneka hakaba hatari ubuhunikiro buhagije. Iyi nama yari igamije guhuza abahinzi b’ibinyampeke n’abashoramari mu rwego rwo kumenyana no kubafasha kugirana […]Irambuye

U Burundi bwambuye Abanyarwanda babukoreye asaga miliyari 16

*Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi kuva mu 1969-1994 ku mafaranga batangaga y’ubwiteganyirize ntibabariwe inyungu, *U Burundi bwemeye kubasubiza umusanzu kandi ibyo ngo ni akarengane, *Iyo U Burundi bubara inyungu bwari kubaha nibura amafaranga milari 16Frw. Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete yasobanuriraga abadepite imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bakoreye U Burundi kuva mu 1969 kugeza mu 1994 […]Irambuye

Abikorera muri EAC barasaba ko indangamuntu iba icyangombwa cy’inzira hose

Umuryango ubumbiye hamwe abakoresha mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba, (East African Employers Organisation (EAEO), n’Ihuriro ry’abacuruzi muri uyu muryango (East African Trade Union Confederation, EATUC), barasaba ko ibihugu bya EAC byashyira mu bukorwa amategeko yoroshya urujya n’uruza kandi mu ngendo z’abenegihugu mu bihugu hose hagakoreshwa indangamuntu. Ubu busabe bwabo babugejeje imbere ya Komisiyo y’abadepite bo […]Irambuye

Burundi: Umusirikare ufite ipeti rya Major yarasiwe mu kabari

Umusirikare mukuru mu ngabo z’U Burundi, Major Salvator Katihabwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyashize yarasiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana ahita ahisaga ubuzima. Iki gikorwa cyabereye mu kabari k’umugabo wa Visi Perezidante wa Sena y’U Burundi, nyirakbari na we akaba yakomerekejwe n’isasu nk’uko BBC Afrique ibitangaza. Urupfu rw’uyu musirikare rukurikiye igitero cyagabwe ku modoka […]Irambuye

en_USEnglish