Tags : Africa

S.Africa: Gutwara wanyoye inzoga bizajya bihanwa nko kwica umuntu

Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Africa y’Epfo yatanze umushinga w’itegeko rizahana abatwara ibinyabiziga basinze, iri tegeko niryemezwa ufashwe yarirenzeho agahamwa n’icyaha azajya ahanwa nk’uwishe umuntu abigambiriye cyangwa uwasambanyije umwana. Raporo ya Polisi muri Africa y’Epfo ivuga ko impanuka zabaye mu minsi mikuru irangiza umwaka ushize zahitanye abantu bagera ku 1 700 kandi abamotari 6 […]Irambuye

Ghana: Nana Akufo-Addo yarahiye nka Perezida mushya

Nana Akufo-Addo yarahiriye kuyobora Ghana nka Perezida mushya nyuma yo guhigika John Mahama amutsinze mu matora yabaye mu Ukuboza 2016. Abayobozi b’Ibihugu binyuranye bitabiriye uyu muhango, wabereye ku murwa mukuru Accra. Akufo-Addo, afite imyaka 72, yabaye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, yasezeranyije abatuye Ghana kuzigira Ubuntu mu mashuri makuru no kubaka inganda. Gusa, abamunenga bibaza […]Irambuye

Gambia: Jammeh yahamagaye Barrow amwifuriza ihirwe anamushimira ko yamutinze

Inkuru yo gutsindwa amatora kwa Perezida Yahya Jammeh, amazina ye yose ni “Sheikh Professor Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh Babili Mansa”, yatangaje abatuye Gambia n’Isi muri rusange, hari hasigaye kumenya ko uyu wari umaze imyaka 22 ku butegetsi yemera ibyavuye mu matora, gusa yavuze ko yemera ibyayavuyemo anashimira Adama Barrow wamutsinze. Yahya Jammeh, wafatwaga nk’umunyagitugu […]Irambuye

Gambia: Abaturage batangiye amatora ya Perezida, Yahya Jemmeh arashaka manda

Abaturage ba Gambia batangiye amatora benshi babona ko akomeye cyane, Umunyemari Adama Barrow ahanganye na Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi. Leta yafashe icyemezo cyo kuba ikuyeho umuyoboro wa Internet ndetse n’imirongo ya telefoni ihamagara hanze y’igihugu, kandi ibuza imyigaragambyo mbere y’amatora cyangwa nyuma yayo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yose yiyunze n’umukandida Adama […]Irambuye

Africa irasabwa kwemeza amasezerano ateza imbere imiyoborere myiza

Kigali – Inama nyafrica imaze iminsi itatu ihuje abagize Inteko nshingamategeko Nyafurica n’abahagarariye Mimisiteri z’Ububanyi n’Amahanga muri Africa, na bamwe mu bahagarariye imiryango nka EAC na COMSA n’abikorera baganira ku iterambere rya Africa, barasaba ibihugu bitaremeza ameserano ajyanye n’imiyoborere myiza kuyemeza Africa igakomeza kunga ubumwe. Ibihugu 25 bya Africa ni byo, byasinye aya masezerano y’imiyoborere […]Irambuye

Rwanda/Burundi: Imbonerakure ntizicyemerera Abarundi kurema isoko rya Nyaruguru

*Umurundi wambutse mu Rwanda iyo afashwe n’Imbonerakure ahohoterwa kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi. Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ku gice cyegereye umupaka w’U Burundi n’abo mu Ntara ya Kayanza ku gice cyegereye u Rwanda bari batunzwe n’imibarinire yabo mu bucuruzi n’imigenderanire. Baremeza ko ubu ibintu bimeze nabi nyuma y’uko uruhande rw’U Burundi noneho […]Irambuye

Perezida Kabila “Hazubahirizwa iby’itegeko nshinga riteganya”

Kuri uyu wa kabiri Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’Abadepite n’Abasenateri ko itegeko nshinga nta gihe ritubahirijwe kandi ngo rizakomeza no kubahirizwa mu ngingo zirigize zose. Joseph Kabila yavugaga ijambo nyuma y’amazezerano yagiranye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bemeye ko azakomeza kuyobora igihugu kugeza muri 2018, ariko mu myaka ibiri […]Irambuye

Umwaka wa 2016 ni wo washyushye kurusha iyindi mu Mateka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi bw’ikirere (World Meteorological Organization) ryemeza ko imibare yakusanyijwe guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri, 2016 yerekana ko uyu mwaka ari wo washyushye cyane no kurusha uwa 2015. Ugereranyije n’uko byari byifashe umwaka ushize, ngo ubu Isi yarashyushye cyane kandi ngo ni mu mpande zose zayo. Abahanga bangana na 90% […]Irambuye

Amatora ya America asigiye isomo u Rwanda na Africa –

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish