Digiqole ad

Rwanda/Burundi: Imbonerakure ntizicyemerera Abarundi kurema isoko rya Nyaruguru

 Rwanda/Burundi: Imbonerakure ntizicyemerera Abarundi kurema isoko rya Nyaruguru

Mu masoko yo mu mirenge yegereye umupaka yaremwaga n’abarundi ubu imyaka iyo yeze irashoko ikabura abaguzi

*Umurundi wambutse mu Rwanda iyo afashwe n’Imbonerakure ahohoterwa kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi.

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ku gice cyegereye umupaka w’U Burundi n’abo mu Ntara ya Kayanza ku gice cyegereye u Rwanda bari batunzwe n’imibarinire yabo mu bucuruzi n’imigenderanire. Baremeza ko ubu ibintu bimeze nabi nyuma y’uko uruhande rw’U Burundi noneho ruhagaritse kugenderana aho n’Abarundi bari basigaye baza mu Rwanda ngo kubikora biba ari nko kwiyahura kuko iyo afashwe aza cyangwa avayo ahura n’ibibazo ku bera Imbonerakure.

Mu masoko yo mu mirenge yegereye umupaka yaremwaga n'abarundi ubu imyaka iyo yeze irashoko ikabura abaguzi
Mu masoko yo mu mirenge yegereye umupaka yaremwaga n’abarundi ubu imyaka iyo yeze irashoko ikabura abaguzi

Abanyarwanda bo mu mirenge yegerenye U Burundi bo nubwo bari bahafite inshuti n’abavandime banashakirayo imibereho, bamaze igihe baribagiwe icyo kwambuka bajya mu Burundi.

Nubwo hari abaturage bamwe na bamwe bagiye bambuka bakahahurira n’ibibazo birimo gukubitwa, kwamburwa no gufungwa mu mezi ashize, Abarundi bo bemererwa kuza mu Rwanda bazanye amafaranga bagahaha ibintu bakisubirira i Burundi.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira ibintu byabaye ibindi, kugeza yaba n’umwana cyangwa umugore iyo yambutse umupaka ava i Burundi ajya mu Rwanda agafatwa bimubana ibibazo bikomeye, kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi agafatwa n’Imbonerakure.

Uyu twise Bucumi yaganiriye n’Umuseke ubwo yari yaje mu Rwanda aciye mu rihumye Imbonerakure.

Agira ati: “Emwe, woba umugabo woba umugore wambutse mu Rwanda imbonerakure zikagufata uba ugatoye. None ubona ‘Babatwa’ bashora inkono ngaha hari n’umwe ahari? Bagufashe baca bagukubita waba nta mahera (amafaranga) ufite yo kubaha bakakuboha bakagushikiriza Musitanteri uhava utanze amafaranga menshi cane.”

Avuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye cyane kuko ngo mu Rwanda bari babanye nk’abavandimwe basangira byose.

Ati: “Yewe ingaruka sinaziharura, none ko twafata amafaranga tukaza gusuma (guhaha) ngaha mu Rwanda ibyo twebwe tutarima none urumva bizava he. Abanyarwanda na bo  twabazanira ibyo batarima urumva atari ikibazo?”

Mu masoko menshi yo mu karere ka Nyaruguguru hari ayaremwaga n’Abarundi benshi kurusha Abanyarwanda kandi ugasangamo n’ibicuruzwa byinshi byavuye i Burundi. Usanga Abarundi basigaye bayazamo ari mbarwa naho ibicuruzwa byo bituruka iwabo ntabyo.

Uretse imipaka minini igabanya ibi bihugu, uw’Akanyaru n’uwa Remera hari indi myinshi mito ikoreshwa n’abaturage baturiye bambuka mu buryo bwa hato na hato.

Ubu kuri iyo mipaka mito itararindwa, Abanyarwanda n’Abarundi bambukaga bajya gusurana no guhahirana bya hato na hato, ubu ku ruhande rw’u Burundi iba irinzwe n’Imbonerakure amasaha 24/24 zirinze ko hari Umunyarwanda cyangwa Umurundi wahirahira yambuka.

Gusa ku ruhande rw’Abanyarwanda ibyo kwambuka basigaye babifata nko kwiroha mu kanwa k’intare kuko mu mezi ashize abagerageje kujyayo bahobotewe bikomeye n’abandi bahita batangira kumva ko batagomba kujyayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois na we avuga ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwahungabanye cyane kuko ngo n’Abarundi bazaga guhahira mu Rwanda batakemererwa kuza.

Ati: “Uko bimeze ubu, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwarahungabanye cyane kubera biriya bibazo by’i Burundi. Ni ukuvuga Abanyarwanda bacuruzanyaga n’Abarundi, ariko ubu ntabwo bikiborohera kuko Abarundi hakurya usanga babamerera nabi ugasanga barakumira Abarundi bambuka baza guhaha.”

Avuga ko byateje igihombo bigaragara mu bijyanye n’ubuhahirane kuko amasoko yegereye umupaka ndetse n’iryubatse ku mupaka w’Akanyaru ngo Abarundi baza guhaha baba ari bake.

Abaturage bo mu mirenge iri ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda na bo ntibanyuranya n’ibivugwa n’umuyobozi w’Akarere kuko bavuga ko kuva icyemezo U Burundi bwafashe cyashyirwa mu bikorwa ngo mu masoko amafaranga yarabuze, ngo abaturage barashora imyaka bakongera bakayitahana kandi ngo ntibakibona ibicuruzwa byaturukaga i Burundi.

Ababumbyi bo mu gihugu cy'uburundi bashoreraga inkono mu Rwanda
Ababumbyi bo mu gihugu cy’uburundi bashoreraga inkono mu Rwanda
Ku mupaka w'u Rwanda n'uburundi uherereye ahitwa mu Rugabano mu murenge wa Busanze wakoreshwa n'abaturage benshi b'impande zombi ubu hahora Imbonerakure.
Ku mupaka w’u Rwanda n’uburundi uherereye ahitwa mu Rugabano mu murenge wa Busanze wakoreshwa n’abaturage benshi b’impande zombi ubu hahora Imbonerakure.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ark se bavandi dupfa iki koko? ubu koko ntimuziko icyo dupfana kiruta icyo dupfa?ubu pee tugiye kumera nka north korea na south korea aho umubyeyi yatandukanye numwana ibyari isano bigahinduka urwango! birababaje pee dusenge cyane rwose satan atoke kure kbsa!!

Comments are closed.

en_USEnglish