Digiqole ad

Perezida Kabila “Hazubahirizwa iby’itegeko nshinga riteganya”

 Perezida Kabila “Hazubahirizwa iby’itegeko nshinga riteganya”

Perezida Joseph Kabila ari ‘ibiri mu itegeko nshinga bizubahirizwa’

Kuri uyu wa kabiri Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’Abadepite n’Abasenateri ko itegeko nshinga nta gihe ritubahirijwe kandi ngo rizakomeza no kubahirizwa mu ngingo zirigize zose.

Perezida Joseph Kabila ari 'ibiri mu itegeko nshinga bizubahirizwa'
Perezida Joseph Kabila ari ‘ibiri mu itegeko nshinga bizubahirizwa’

Joseph Kabila yavugaga ijambo nyuma y’amazezerano yagiranye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bemeye ko azakomeza kuyobora igihugu kugeza muri 2018, ariko mu myaka ibiri igiye kuza Guverinoma ikzaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe wo mu mashyaka atavuga rumw en’irya Perezida.

Yavuze ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari igihugu kigendera ku mahame y’itegeko nshinga.

Kabila ati: “Ba bandi banyivangira ku hazaza hanjye mu bikorwa bya politike nagira ngo mbabwire ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari igihugu kigendera ku mahame y’itegeko nshinga kandi ibyodukora byose biraryubahiriza.”

Muri iri jambo ryamaze iminota 45, Kabila yasabye AbanyeCongo kwimakaza ‘Demokarasi’ mu gihugu cyabo, anahamagarira abanyapolitike kwitegura amatora, ashimangira ko azaba mu mezi make kandi yateguwe.

Perezida Kabila agomba gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya uzasimbura Augustin Matata Ponyo weguye ejo ku wa mbere mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro by’abanyepolitiki muri Congo Kinshasa.

Yanashimiye kandi uruhare rw’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika mu kumuhuza n’abatavuga rumwe na we.

Yavuze ko ibyagezweho n’abo Basenyeri bigaragaza agaciro k’abatavuga rumwe mu gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

Ku byerekeye umwanya we, Kabila yavuze ko atareka igihugu kijya mu maboko y’abanyepolitike  b’agatsiko  k’ishyaka kiyita ko katavuga rumwe na Leta.

Abatavuga rumwe na Leta kandi yabanenze gukoresha urubyiruko mu bikorwa bidafiteye igihugu akamaro. Yavuze ko nta gikorwa cyo guhohotera abantu kiba giteganyijwe muri politike.

Kabila yanenze abivanga muri politike y’igihugu cye avuga ko gifite uburenganzira nk’ubw’ibindi bihugu biri mu Muryango w’Abibumbye kandi ngo kigenga.

Perezida Kabila manda ye yakagombye kuba irangira mu kwezi gutaha kw’Ukuboza, ariko azaguma ku butegetsi muri Leta y’inzibacyuho ihuriweho n’imbande zose zitavuga rumwe na we, ariko zitabiriye ibiganiro by’igihugu zikanasinya amasezerano yabivuyemo.

RadioOkapi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yarangije guhonyora itegeko nshinga none ngo ni ryo rizubahirizwa! Icyakora aragaciye Kabila pe! We ntabyo kwiyongeza manda ya gatatu. Gukomeza gutegeka tu! Amatora ukayihorera, n’ibarura ry’abagomba gutora nturikoreshe.

    • Aboba K ukwari 3 sinzuzabadukiza.

Comments are closed.

en_USEnglish