Digiqole ad

Gambia: Jammeh yahamagaye Barrow amwifuriza ihirwe anamushimira ko yamutinze

 Gambia: Jammeh yahamagaye Barrow amwifuriza ihirwe anamushimira ko yamutinze

Yahya Jammeh Perezida wa Gambia ari ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 22

Inkuru yo gutsindwa amatora kwa Perezida Yahya Jammeh, amazina ye yose ni “Sheikh Professor Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh Babili Mansa”, yatangaje abatuye Gambia n’Isi muri rusange, hari hasigaye kumenya ko uyu wari umaze imyaka 22 ku butegetsi yemera ibyavuye mu matora, gusa yavuze ko yemera ibyayavuyemo anashimira Adama Barrow wamutsinze.

Yahya Jammeh Perezida wa Gambia wari ku butegetsi mu gihe cy'imyaka 22
Yahya Jammeh Perezida wa Gambia wari ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 22

Yahya Jammeh, wafatwaga nk’umunyagitugu ukomeye nyuma y’imyaka 22 ku butegetsi, yavuze ko azemera kurekura ubutegetsi.

Ati “Nzamufasha mu mirimo ye yo gushyiraho Guverinoma y’Inzibacyuho,” Jammeh yaraye abitangaje kuri Televiziyo y’Igihugu nyuma yo kuvugana kuri telefoni na Perezida watowe n’abaturage.

Adama Barrow, afite imyaka 51 ntiyigeze akora imirimo ya Politiki yatsinze amatora yabaye ku wa kane n’amajwi 45.5%.

Mu byishimo byinshi cyane abaturage ba Gambia biroshye mu mihanda bishima abandi bajya no ku rugo rwa Adama Barrow.

Yahya Jammeh, na we w’imyaka 51, yafashe ubutegetsi muri Coup d’Etat itaramennye amaraso mu 1994 kuva ubwo ayobora igihugu.

Mu matora yabaye yagize 36.7% mu gihe undi mukandida witwa Mama Kandeh, yabonye amajwi 17.8%.

Perezida Yahya Jammeh yashimiye uwamutsinze mu matora kandi avuga ko atazigera ahakana ibyayavuyemo, avuga ko “agomba kwemera kwicara mu mwanya w’inyuma.”

Yahya Jammeh yasabye uwamutsinze gushaka igihe bakazahura bakaganira uko hajyaho Guverinoma y’Inzibacyuho.

Yahya Jammeh, ni umuyoboke w’Idini ya Islam ukomeye, yigeze gutangaz ako azayobora imyaka miliyari igihe Allah (Imana) izaba ibishaka.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Alieu Momar Njie yatangaje ku wa gatanu ati “Ntibisanzwe rwose ko umuntu wayoboraga iki gihugu mu gihe kirekire yemera ko yatsinzwe amatora.”

Yahya Jammeh, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imishinja ko yafungaga abo batavuga rumwe, kandi akaba yanga urunuka abatinganyi.

Adama Barrow watorewe kuyobora Gambia, yavuze ko hari byinshi Yahya Jammeh yakoraga bigateza impagarara atazakora, nko kuba Gambia yari yaravuye mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bivuga Icyongereza ndetse no mu Rukiko Mpanabyaha rwa ICC.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uru nurugero rwiza kubandi bagundira.

  • nsabye abanyamakuru kumpariza sheikh musa fazil uko yakiriye iki cyemezo cya al hadj Yahya Jammeh.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish