Tedros Adhanom Ghebreyesus wo muri Ethiopia yatorewe kuyobora Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (World Health Organization, WHO/OMS). Abaye uwa mbere ukomoka muri Africa utorewe kuyobora uyu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, nyuma yogutsinda n’amajwi 186 y’ibihugu binyamuryango bwa UN. Tedros Adhanom azasimbura Margaret Chan, uzasoza igihe cye cy’imyaka 10 yari amaze ayobora uyu muryango, […]Irambuye
Tags : Africa
Mu gihugu cy’UBufaransa uzasimbura Francois Hollande ni Emmanuel Macron nk’uko amajwi abigaragaza. Macron yatsinze ku majwi 65,8% naho mukeba we Marine Le Pen agira amajwi 34,2%. Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ntabwo yari azwi ku rwego rukomeye cyane mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu ishize, yaje gushinga ishyaka yise En Marche, yigarurira imitima y’urubyiruko cyane […]Irambuye
Umuyobozi w’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Renamo yavuze ko batangiye urugendo rwo gusoza intambara burundu. Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo yabitangarije abanyamakuru aho aherereye mu bwihisho mu gihugu rwagati. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yavuze ko Renamo yatangiye inzira yo kurangiza intambara. Yagize ati “Ntabwo ari ryo herezo ry’intambara, ariko ni intangiriro y’umusozo wayo.” […]Irambuye
Urukiko rw’ubujurire muri Senegal rwarekeyeho igihano cyo gufunga burundu uwahoze ayobora Chad, HIssene Habre wahamwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu. Mu rubanza rw’amateka rwaciwe mu mwaka ushize, HIssene Habre yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina no gutegeka ubwicanyi bwakozwe igihe yari Umukuru w’Igihugu cya Chad hagati ya 1982 na 1990. Yaburanishijwe […]Irambuye
Amafaranga y’Amadolari agera kuri miliyoni 43 (£34m, agera kuri miliyari 34 Rwf) yafatiwe mu nzu iri mu mujyi wa Lagos, nk’uko akanama gashinzwe kurwanya ruswa kabitangaje. Ubuyobozi bwagiye gusaka muri iyo nzu y’igorofa nyuma yo guhabwa amakuru, yerekeranye n’umugore wasaga n’unaniwe cyane, yambaye imyambaro isa nabi, akaba yatundaga imifuko ayijyana muri iyo nzu nk’uko amakuru […]Irambuye
Umuryango ushinzwe gukurikirana ibibazo by’Abimukira ku isi “International Organization for Migration” watangaje ko abimukira bashaka kujya i Burayi bavuye muri Africa y’Abirabura, bagurishwa ku isoko nk’abacakara. Uyu muryango utangaza ko hari abantu benshi bagezweho n’iki kibazo bavuga ko bafashwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abantu babafasha kwambuka bajya i Burayi, ngo bakabashimuta bakabafunga nyuma bakajya kubagurisha nk’abacakara. […]Irambuye
Urukiko rumwe mu zikomeye ku mugabane w’Uburayi rwakuyeho ibihano byari byafatiwe umukobwa wa Muammar Gaddafi wategetse Libya, akaba yaraburanaga agaragaza ko nta mpamvu yari ikwiye kuba ikiriho ituma afatirwa ibihano. Aisha Gaddafi ni umwe mu bantu Umuryango w’Uburayi washyize ku rutonde rw’abo wafatiye ibihano byo kutagira ingendo bakora no kugwatira imitungo yabo hari mu […]Irambuye
Mu ijambo Moussa Faki Mahamat, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yaraye agejeje ku bari mu muhango wo kumwimika nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yavuze ko agiye gukora impinduka mu nzego z’umuryango no guhangana n’ibibazo byugarije Africa. Faki Mahamat ageze ku buyobozi bwa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe mu gihe […]Irambuye
Ku wa mbere Minisitiri w’Ubuzima, no kurwanya Sida, Dr. Josiane Nijimbere, yatangaje ko aho bigeze Malaria ari icyorezo cyugarije igihugu. Nijimbere yavuze ko guhera muri Mutarama 2017 abantu 800 bamaze gupfa bazira Malaria abandi miliyoni 1,8 bafashwe n’iyo ndwara. Imibare igereranya abarwaye Malaria n’abo yahitanye muri aya maze, yerekana ko Malaria mu Burundi yazamutseho 13 […]Irambuye
Zimbambwe nyuma yo kubona ko abana bamwe bazamugazwa n’inkoni ngo ni ukubatoza imyitwarire no kubahana ku makosa adashinga, urukiko rukuru rw’iki gihugu rwemeje itegeko rica iteka ku gukubita umwana haba ku ishuri haba no mu rugo kabone nubwo yaba yakosheje. Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje ibibazo by’abana babo banegekajwe n’inkoni z’abarimu. Ngo byazamuwe […]Irambuye