Digiqole ad

Umwaka wa 2016 ni wo washyushye kurusha iyindi mu Mateka

 Umwaka wa 2016 ni wo washyushye kurusha iyindi mu Mateka

Ubushyuhe bukabije bwagize uruhare mu guteza inzara n’amapfa hirya no hino muri Africa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi bw’ikirere (World Meteorological Organization) ryemeza ko imibare yakusanyijwe guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri, 2016 yerekana ko uyu mwaka ari wo washyushye cyane no kurusha uwa 2015.

Ubushyuhe bukabije bwagize uruhare mu guteza inzara n'amapfa hirya no hino muri Africa
Ubushyuhe bukabije bwagize uruhare mu guteza inzara n’amapfa hirya no hino muri Africa

Ugereranyije n’uko byari byifashe umwaka ushize, ngo ubu Isi yarashyushye cyane kandi ngo ni mu mpande zose zayo.
Abahanga bangana na 90% by’ababajijwe na kiriya kigo bemeza ko 2016 ari umwaka washyushye ku rugero rutigeze rugerwaho mbere.

Bashingiye ku bwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka bakareba n’ukuntu bikomeje kugenda, abahanga mu mihindagurikire y’ikirere bemeza ko uyu mwaka uzashyuha kurusha indi myaka.

Nubwo ngo El Nino yagize uruhare mu kwiyongera k’ubu bushyuhe, ku rundi ruhande ngo inganda n’imodoka zohereza imyuka irimo karuboni (CO2) mu kirere ngo ni byo byatumye ibintu bijya irudubi.

Aya makuru aje mu gihe muri Maroc hari bubere inama yiga ku kwemezwa burundu kw’Amasezerano ku igabanywa ry’ibyuka bihumanya ikirere aherutse gusinyirwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri WMO, Petteri Taalas avuga ko bigaragara ko buri mwaka uzajya ushyushye kurusha uwo ukurikiye.

Ubu ngo urubura rwo ku mpera z’Isi mu Majyaruguru no mu Majyepfo rwarashonze kubera ubushyuhe bwiyongereye uko imyaka yagiye ihita indi igataha.

Guhera muri 2014 kugeza muri uyu mwaka ngo ubushyuhe bwiyongeraho nibura 0.2 Celsius degrees.

Ubu amahanga afite ubwoba ko ibyo Perezida Barack Obama yemeje ubwo yasinyaga amasezerano y’i Paris ngo byazakomwa mu nkokora n’ibyemezo bya Perezida mushya uheruka gutorerwa kuzayobora America, Donald Trump watowe mu buryo bwatunguye benshi.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish