Digiqole ad

Gambia: Abaturage batangiye amatora ya Perezida, Yahya Jemmeh arashaka manda ya 5

 Gambia: Abaturage batangiye amatora ya Perezida, Yahya Jemmeh arashaka manda ya 5

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi

Abaturage ba Gambia batangiye amatora benshi babona ko akomeye cyane, Umunyemari Adama Barrow ahanganye na Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi.

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi
Perezida wa Gambia Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi

Leta yafashe icyemezo cyo kuba ikuyeho umuyoboro wa Internet ndetse n’imirongo ya telefoni ihamagara hanze y’igihugu, kandi ibuza imyigaragambyo mbere y’amatora cyangwa nyuma yayo.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yose yiyunze n’umukandida Adama Barrow uhanganye na Jammeh, wemeza ko imbaraga z’Imana zizatuma atsinda akayora manda ya gatanu.

Perezida Yahya Jammeh ahakana ibirego by’uko abatavuga rumwe na we bahohotewe.

Igihugu cya Gambia ntikizi ihererekanya ry’ubutegetsi binyuze mu mahoro kuva muri 1965 gihabwa ubwigenge n’Ubwongereza.

Abasesenguzi bamwe babona ko Barrow, yabashije guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakongera kugira umwuka umwe kandi bakaba bamwishimiye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Perezida Yahya Jammeh, wemeza ko ashobora gukiza SIDA n’uburemba kuba ahonyora abo batavuga rumwe na we.

Bamwe mu ndorerezi nk’abo mu Muryango w’Ibihugu by’Uburayi n’abo muri Africa y’Iburengerazuba (Ecowas) ntibigeze bajya muri Gambia.

Umuryango w’Uburayi uvuga ko uhangayikishijwe n’ukuri kw’ibizava muri ayo matora.

Gambia, ni igihugu gito gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2 kikaba kigoswe mu mpande zose na Senegal n’agace gato gakora ku Nyanja ya Atlantic, ariko gisurwa cyane n’Abakerarugendo bava i Burayi.

Hari ababona ko aya matora ashobora gukurikirwa n’imvururu. Yahya Jammeh wageze ku butegetsi muri 1994 akoze Coup d’Etat, yize ko ari we uzatsinda amatora kuko avuga ko igihugu cye yakivanye ahabi mu bukene n’ubujiji, ubu kikaba ari igihugu giteye imbere.

Jammeh aherutse kubwira BBC ko utagenda km 25 mu gihugu cye utaragera ku kigo nderabuzima, kandi ngo 99% by’abanyeshuri ba Kaminuza bahabwa bourse, bityo ngo yizeye instinzi.

Kuri Adama Barrow we ngo abaturage ba Gambia bamaze imyaka 22 mu ngoma y’igitugu igihe ni iki ngo bihinduke.

Undi mukandida utavugwa cyane ni Mamma Kandeh wo mu ishyaka Gambia Democratic Congress.

Adama Barrow umuherwe uhanganye na Yahya Jammeh
Adama Barrow umuherwe uhanganye na Yahya Jammeh

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish