Africa irasabwa kwemeza amasezerano ateza imbere imiyoborere myiza
Kigali – Inama nyafrica imaze iminsi itatu ihuje abagize Inteko nshingamategeko Nyafurica n’abahagarariye Mimisiteri z’Ububanyi n’Amahanga muri Africa, na bamwe mu bahagarariye imiryango nka EAC na COMSA n’abikorera baganira ku iterambere rya Africa, barasaba ibihugu bitaremeza ameserano ajyanye n’imiyoborere myiza kuyemeza Africa igakomeza kunga ubumwe.
Ibihugu 25 bya Africa ni byo, byasinye aya masezerano y’imiyoborere myiza, Demokarasi n’uburyo hakorwamo amatora no kwegereza abaturage ubuyobozi.
Abari mu nama y’i Kigali barasaba ibihugu byo muri Africa ko byashyira imbaraga muri gahunga yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Amb Fatuma Ndangiza, Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), wari uhagarariye u Rwanda yavuze ko iyi nama igamije ko harushaho gusobanurwa ibikubiye muri ariya masezerano y’imiyoborere kugira ngo abe yatangira gushyirwa mu bikorwa n’abatarasobanukirwa akamaro kaya bakabasha kugasobanukirwa.
Ati “Iri huriro ryaganiriye ku cyerekezo cya Africa 2050 aho duharanira ko igomba kuba yunze ubumwe, iharanira iterambere, dukorera hamwe nk’igihugu kimwe.”
Aba bayobozi kandi bagaragaje ko kwegereza ubuyobozi abaturage hakirimo agatotsi na ruswa bakaba hakiri intambwe nini bagomba gutera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo iyi gahunda imaze imyaka ikorwa igamije guha ubushobozi umuturage mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza, 30% y’ingengo y’imari ikaba ijya mu turere.
Amb. Fatuma Ndangiza yongeraho ko kwegereza ubuyobozi abaturage mu Rwanda byabaye ihame ku buryo icyifuzo ari uko gahunda nyinshi zajya zikorerwa mu tugari.
Yagize ati “Twifuza nk’Abanyafrica ko twahuriza hamwe imikorere kuko dufite ibintu byinshi biduhuza. Icyerekezo cya Africa cy’imyaka 50, harimo amahame azaduhuza n’aya masezera arimo ingamba zo kwegereza ubuyobozi abaturage, ni ugushushikariza ibihugu bigasinya kugira ngo tugume guhuriza hamwe.”
Uhagarariye ububanyi n’amahanga mu muryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), Dr Khabele Matlosa yavuze ko hari ibihugu bya Africa bihindura itegeko nshinga uko byishakiye, ugasanga abaturage batabigizemo uruhare kandi.
Yagize ati “Turasaba ibihugu bya Africa ko byazajya biha abaturage uburenganzira bwabo kuko nta bayobozi bemerewe guhindura itegeko nshinga abaturage batabigizemo uruhare kuko ubundi amategeko nshinga ashyirwaho n’abaturage nk’uko babyemererwa.”
Yongeyeho ko basaba ibihugu bya Africa ko byakwemeza amasererano nyafrica y’imiyoborerere myiza kugira ngo Africa ikomeze gukorera hamwe mu bukungu banashimangira gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Ati “Ubu igihe kirageze, nk’Abanyafurica ngo twivugira ukuri kwa Africa ntidukomeze gushingira ku binyoma by’abagaragaza Africa uko itari.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW