Digiqole ad

Burundi: Leta yahagaritse ‘Ligue ITEKA’ umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu

 Burundi: Leta yahagaritse ‘Ligue ITEKA’ umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu

Uyu murynago ITEKA ngo unenga Leta ya Pierre Nkurunziza ko ikorera amabi abaturage bayo

Umwe mu miryango yita ku burenganzira bwa muntu mu Burundi, unamaze igihe kirekire Ligue Iteka waharitswe na Leta, utegekwa kutongera gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Uyu murynago ITEKA ngo unenga Leta ya Pierre Nkurunziza ko ikorera amabi abaturage bayo

RFI ivuga ko uyu muryango Ligue Iteka ari wo wa kera kandi ufite ingufu wakoreraga mu Burundi.

Umuryango Ligue Iteka ngo ni wo wanengaga ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza Pierre nubwo ngo wari warahagaritswe by’agateganyo.

Itangazo rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ryasohowe kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2017 rikanyuzwa kuri rumwe mu mbuga za Internet zikorana n’ubutegetsi, ryemeza ko Ligue Iteka ihagaritswe mu gihe kitazwi.

Rivuga ko uyu muryango ukuwe ku rutonde rw’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Burundi.

Ligue Iteka ngo ihagaritswe kubera ko yakomeje kurenga ku mabwiriza yayibuzaga gukomeza kuvuga isiga icyasha ubuyobozi bw’u Burundi nk’uko itangazo ribisobanura.

Ligue Iteka niyo yari yahagarariye Impuzamiryango mpuzamahanga y’amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu (Fédération internationale des droits de l’Homme, FIDH) mu Burundi.

Anschaire Nikoyagize wayoboraga Ligue Iteka yabwiye AFP ko bari basanzwe baratanze impuruza ko ubutegetsi mu Burundi buzabahagarika cyangwa bukagirira nabi bamwe mu bakozi babo, gusa ngo ntibagombaga gucika intege.

Yasabye amahanga gukomeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza ngo ahagarike ibikorwa yita iby’ubugizi bwa nabi akorera abaturage be.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • None se mwebwe murwnda ko mufunga abantu ngo banenze reta kandi aribyo nkanswe avacuga ibinyoma mu buryndu naho Nkurunziza aritonda

Comments are closed.

en_USEnglish