Digiqole ad

Ghana: Nana Akufo-Addo yarahiye nka Perezida mushya

 Ghana: Nana Akufo-Addo yarahiye nka Perezida mushya

Nana Akufo-Addo arahirira kuzayobora neza Ghana mu mwambaro gakondo

Nana Akufo-Addo yarahiriye kuyobora Ghana nka Perezida mushya nyuma yo guhigika John Mahama amutsinze mu matora yabaye mu Ukuboza 2016.

Nana Akufo-Addo arahirira kuzayobora neza Ghana mu mwambaro gakondo

Abayobozi b’Ibihugu binyuranye bitabiriye uyu muhango, wabereye ku murwa mukuru Accra.

Akufo-Addo, afite imyaka 72, yabaye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, yasezeranyije abatuye Ghana kuzigira Ubuntu mu mashuri makuru no kubaka inganda.

Gusa, abamunenga bibaza aho igihugu kizavana ubushobozi bwo gukora imigambi ye.

Kuba Akufo-Addo yarahiriye kuyobora igihugu, ni indi ntambwe Ghana ikomeje gutera mu guhererekanya ubuyobozi mu mahoro.

Umuhango wo kurahira wabereye ahantu hitiriwe Ubwigenge kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama, Akufo-Addo yasezeranyije kurinda no gushyigikira itegeko nshinga ry’igihugu.

Yavuze ko azagabanya imisoro mu rwego rwo koroshya ishoramari, ndetse avuga ko Ghana yongeye gufunguka ku ishoramari na none.

Perezida Mushya wa Ghana yatangaje kuri twitter ko integeko ye atari ukujya ku butegetsi agambiriye kubona amafaranga menshi, kandi ngo ntazatetereza abaturage ba Ghana.

Akufo-Addo, akomoka mu ishyaka ryitwa New Patriotic Party, yahatanye inshuro eshatu zose mu matora y’Umukuru w’Igihugu ashaka kuba Perezida, yatowe nyuma yo kugaragaza ko ubukungu bw’igihugu butameze neza.

Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Ubutabera na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu myaka ya 2001 – 2007, yasezeranyije ko azubaka inganda muri buri karere ka Ghana mu turere 200 igihugu gifite.

Nana Akufo-Addo yanyuze imbere y’ingabo mu rwego rwo kuziha icyubahiro

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abandi bana baba mu bihugu abategetsi babuhererekanya mu mahoro, naho twe ni inzozi tutajya dukabya.

  • twebwe unabirose white ukanguka ngo hatagira umenya ko wabirose

  • Uyu mu perezida wasomye speech ya clinton na bush mu muhango wo kurahira ndamugaye pe

Comments are closed.

en_USEnglish