Digiqole ad

Amatora ya America asigiye isomo u Rwanda na Africa – Min. Mushikiwabo

 Amatora ya America asigiye isomo u Rwanda na Africa – Min. Mushikiwabo

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo muri iki kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bamaze kwandikira Perezida mushya watsinze amatora Donald Trump.

Ati “Igihugu twaranditse nk’uko bisanzwe biciye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga dushimira uwatorewe kuzaba Perezida wa America, ndetse na Leta n’abaturage kubera ko ari igikorwa gikomeye cyane kandi cyarangiye gikozwe mu buryo babyifuzaga.”

Ku rundi ruhande, Mushikiwabo yavuze ko aya matora ya Leta Zunze Ubumwe za America kandi hari isomo asigiye abayobozi mu Rwanda no muri Africa muri rusange.

Ati “Ariya matora ya America adufitiye isomo ry’uko abanyapolitike bagomba gutega amatwi abaturage.

Nicyo kintu gikomeye cyagaragaye muri ariya matora. Ushobora kuba umunyapolitike, ukajya mukazi, ugakorana n’abandi banyapolitike ariko ni ngombwa y’uko dusubiza amaso mu nzego z’ibanze, tukareba icyo abaturage bifuza.

Ndumva ariryo somo twebwe nk’igihugu ndetse n’ibihugu byinshi ari ku mugabane wa Africa n’ahandi, iyo abaturage bavuze baba bavuze, ni ngombwa rero y’uko ibyifuzo byabo, icyo batekereza, ubuyobozi butagenda bwikorera ibindi butabona y’uko abaturage bashobora kuba bafite ibindi batekereza cyangwa ibindi byifuzo.”

Min. Mushikiwabo avuga ko ubu inkingi ikomeye y’ubuyobozi bw’u Rwanda, ari uguha abaturage umwanya bakwiriye.

Ati “Dukora uko dushoboye kugira ngo twumve icyo bifuza, dukorane nabo, twungurane ibitekerezo, ariko amatora nk’ariya akomeye mu gihugu gikomeye atwibutsa y’uko muby’ukuri kuyobora atari business y’abayobozi ahubwo ni business y’abaturage, ndumva ariryo somo twebwe twumva twarakuyemo, ndibaza ko n’ibindi bihugu ariko babibona.”

Minisitiri yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwiteguye gukorana n’ubuyobozi bushya, dore ko ngo hashize imyaka nka 20 umubano w’u Rwanda na Amerika umeze neza, kandi biteguye gukomeza kubakira kuri uwo mubano mwiza usanzweho.

Ku birebana n’ingendo Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bamaze iminsi bagirira mu bihugu binyuranye bya Africa, Louise Mushikiwabo yavuze ko izo ngendo zishingiye kuri gahunda muri iki gihe u Rwanda rurimo yo kwagura umubano warwo n’ibindi bihugu.

Yavuze ko uko u Rwanda ruri kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, bisanzwe ko narwo rujya muri ibyo bihugu kugira ngo umubano urusheho gukomezwa.

Ati “Byose ni ku nyungu z’umubano w’ibihugu n’uturere, nk’ingendo zo muri Repubulika ya Congo na Gabon, ibyo bihugu birakomeye mu karere ka Afurika yo hagati u Rwanda ruherutse gusubiramo, kandi rwiyemeje kuwugiramo uruhare. Turi gukora ibyo igihugu bigomba gukora.”

Mushikiwabo asanga aho bigeze ari ngombwa ko Afurika ikorera hamwe, ko ikora mu buryo bushyize hamwe, ndetse ibihugu bikagira n’inyungu z’ubukungu bisangira kugira ngo bitere imbere.

Izi ngendo kandi ziri no gushakira amasoko Rwandair iri kwagura ingendo zayo mu bihugu binyuranye bya Afurika, ndetse no gusangira inararibonye n’ibindi bihugu.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Tweko turihafi kujyamunzibacyuho yimyaka 7 nyuma ya manda 2 zimyaka 7 byosehamwe bikaba birengeje imyaka irenga 20 nukuvuga manda zirenga 5 za USA, njyewe ntabwo mbonaho twebwe u Rwanda bitureba.Ntabwo mbonaho bireba Museveni uri kubutegetsi kuva 1986 sinzi aho bireba Mugabe urikubutegetsi kuva 1975 sinzi ahobire Ngweso,Ngwema,Biya abobose nabanyafrica.

  • Nanjye mbona nta somo u Rwanda rwagakwiye kuvana muri biriya byo muri America kuko n,abayobozi bacu barabyivugira ngo biriya bihugu bifite demokarasi yabyo natwe tukagira iyacu! Cyakoze koko baba bavuze ukuri kuko Demokarasi yacu ni “made in Rwanda”, nta n’ahandi wayibona. Gusa twayigishije ibindi bihugu bugenzi byacu aribyo nka biriya byose biri guhindagura itegeko nshinga kubera umuntu umwe gusa mu gihugu.

  • yooooooo!! ubuse bakuyemo iki shwnge?? reka turebe amasomo bakuyemo ubiryo bazayakurikiza.

  • Aka ga Chinese dress sister wacu yambaye ni keza,ndibaza ni gift yakuye China ubwo aherutseyo.

  • Ngobakuyemo gutega amatwi abaturage da..

  • Nawe ubwe ntiyemera ibyo avuga.

  • Hahahaa, minister winsetsa ! Ahubwo njyewe nkuyemo isomo ry’uko gucungira hafi abaturage ari ngombwa cyane kugirango hatagira ugaragaza choice ye mu matora ! Africa nta bihugu igira, igira fiefdoms ibindi byose ni ukubeshya.

    Africa ukuntu iteye, imeze nka kwa kundi mu mujyi haba harimo gangs, buri yose ifite quartier yayo ihungeta uko ishatse n’igihe ishakiye, izindi zidashobora gukandagiramo deband atabishatse: Nawe se ndebera Eritrea, Uganda, Zimbabwe, Burundi, Congo, Centre Africa, Cameroun, Equatorial Guinea, Angola, Ethiopia, Chad, Somalia, Sudan zombi, Gabon, Cote d’Ivoire, Mali….ubu se wavuga ko ibi ari ibihugu koko cg ni fiefdoms !

  • Isomo rihe tuvanyemo Nyakubahwa Minister? Iryo gukoresha amatora atagira umwenegihugu akumira kwiyamamaza no kuvuga ibitekerezo bye nta nkomyi? Iryo kudahindura itegeko nshinga ngo umuntu agume ku butegetsi ubuziraherezo? Isomo ryo kuteguza abatowe n’abaturage badashakwa n’abanyabubasha? Iryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bitabaye ngombwa gufata imbunda no kumena imivu y’amaraso? Iry’uko inzego z’umutekano zubahiriza abatowe n’abaturage zikabarindira umutekano nta yandi marangamutima? Isomo tuvanyemo buriya ni irihe koko?

  • @ Tina kariya gashati minister yakigurira si ngombwa gift

    • Nshatse kuvuga ko gashobora kuba ari gift cg yakiguriye,ntutware igitekerezo cyanjye muri negative sense.

  • nta somo tuvanyemo igihe cyose hicwa amategeko. ubutegetsi ni ubw’abanyabubasha.

  • U Rwanda ni Nyiramwumve ibyo mvunga ntimurebe ibyo nkora.

  • Isomo njye nakuyemo sinzi niba risa n’iryo uyu nyakubahwa avuaga hano

    Kuva aya matora yatangira Habayeho abakandida benshi bagahangana imbona nkubone mu bitekerezo, Ntawe ushyizwe mu nzu y’imbohe ufunzwe byo kumwikiza cg yicwe cg ngo aburirwe irengero nkuko iyi Africa yacu yimereye reba urugero ruto nka hano hiry i uko Museveni yirirwa agaraguza agati Dr. KIIZA Besigye n’ahandi ntavuze gutyo gutyo … Noneee ngoooooo! Ubundi se Abakandida bari munsi ya 2 byakwitwa amatora cg ni ikinamico? Ni ukumiro gusa n’iyo wazana abarimu 1000 udashaka kumva ntiwakumva.

    • naba na Dr Kiza baramufunga bakongera bakamufungura,ntaho uzi c babahimbira ibyaha bakabakatira imyaka n’imyaniko kubera gusa kudahuza ibitekerezo?

  • Uriya Mudamu Louise Mushikiwabo ndamwemera cyane ni “umunya-bwenge”. Ariya magambo avuze ngo “Amatora ya America asigiye isomo u Rwanda” avuze byinshi cyane, kandi Louise Mushikiwabo nawe azi neza icyo bivuze. Azi neza ukuntu amatora yo mu Rwanda akorwa, ntacyo wamubeshya. Ahubwo ikibazo twakwibaza ni iki: “Ese koko amatora ya Perezida amaze kubera muri Amerika hari Abayobozi bo muri Afurika bakwemera ko yakorwa gutyo mu bihugu byabo???

  • Musakuza none aratsinze.
    bureau si buno.

  • Njye ndemeranya na Louise Mushikiwabo.

    Ntekereza ko uRwanda rukuyemo isomo. Kandi nta rirarenga. Ubu rero ka turindire koko ko isomo rizajya mu bikorwa. Itegeko ryahindurwa, FPR ntiratanga umukandida. Biracyashoboka rwose. Icyakora nibadahindura umurongo bari basanzwemo iryo somo mwarimu araba yaruhiye ubusa. Ntekereza ko ubu Nyakubahwa yaha imbabazi ba dr Niyitegeka, ba Mushayidi, ba Ingabire, ba Imberakuri PS, noneho bagakora Politiki isesuye. Amashyaka ntananizwe ngo akorere mu ishyirahamwe nkaho bidashoboka ko buri rimwe ryagira umurongo wa Politiki usobanutse (Gusa njye ubwinshi bwayo buntera impungenge ko ntacyo amaze). Birakwiye ko ubutegetsi koko butangwa n’abaturage mu bwisanzure bwa buri umwe.

    Igikurikiyeho ni uko inzego zose zikora akazi kazo nta gukoraniranamo no kuvangirana kw’inzego. Inzego nka Dasso zikavaho Police igakora akazi kayo. Inzego z’ubutabera zigakora. Parlement igakora, igisirikare kikaba icyo kurinda ubusugire bw’igihugu atari uguhutaza utavuga rumwe na system. Itangazamakuru rigakorera mu mucyo kandi mu kuri n’ubwisanzure. Abacuruzi bagacuruza ntabahombeshwa kubw’inyungu z’abanyabubasha. Gouvernement igakorera abaturage koko kandi nabo bakabibona bakanabyemera. Maze ukareba ngo rya terambere tubeshyera mu mibare ibisana n’ibikorwa riravaho tugakunda tugakira, abicwa na bwaki bakaba amateka. Izo ni zo nzozi za buri wese.

    Imana ibane n’uRwanda

    • @Nkundurwanda, urumuntu wumugabo kabisa.Ubisobanuye neza nizereko ababwirwa bazagusoma igitekerezo cyawe.

  • Amasomo sinzi impamvu nabandi batayigira ku Rwanda! Abaturage basaba president wabo gukomeza kubayobora kugira ngo basigasire ibyiza bagezeho, banagere kuri binshi byari bikiri mu mishinga, abo utabigiyeho wazigira kuri inde ubundi!!! Buriya na USA batweretse ko abaturage bagira ijambo rikomeye kuko bashaka gukomeza kubaho.

Comments are closed.

en_USEnglish