Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Nzahaha, ni hamwe muhabarizwa kawa nyinshi mu Karere ka Rusizi, gusa abayihinga ngo ntibazi uko imera baheruka bayijyana ku ruganda gusa. Nubwo hari uburyo gakondoko bwo gutegura ikawa abaturage benshi batazi, abahinzi ba kawa muri aka gace ngo bategereje isezerano bahawe n’inganda zibagurira kawa zabemereye kuzaza kubasogongeza ku […]Irambuye
Abacuruzi n’abarema isoko rya Ntyazo mu karere ka Nyanza barasaba ko bakubakirwa ubwiherero kuko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubarembeje. Ugeze muri iri soko usanganirwa n’umunuko uterwa n’imyanda ituruka mu misarani yari yaragenewe isoko kugeza ubu ikaba imaze umwaka yaruzuye ntibahabwe iyisimbura. Abacururiza muri iri soko n’abarihahiramo usanga bashyira imyanda yabo hafi aho mu nkengero […]Irambuye
Mu biganiro byahuje abahinzi b’Icyayi mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 01 Ugushyingo, biyemeje ko mu mirima yabo bagiye guteramo ibiti ibihumbi 40 byo kurinda isuri n’inkangu bimaze iminsi byangiza imirima yabo. Ibi biganiro bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, byitabiriwe n’abahinga icyayi mu karere ka Gicumbi. Aba bahinzi biyemeje ko […]Irambuye
Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Muyange, imidugudu ya Kaje n’uwa Murambi haguye imvura y’amahindu nyinshi, yangiza imirima harimo ahateye urutoki n’ibishyimbo, ubuyobozi bw’akarere burabarura Ha 100 zisaga zaba zangiritse. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yabwiye Umuseke ko mu masaha ya saa 13h kugeza saa 14h30 kuri uyu wa […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu kagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa mbere nimugoroba mine yaturikanye abahungu batanu bose irabahitana. Aba bishwe na mine bari baragiye inka mu ishyamba rihana imbibi n’ubutaka bw’ikigo cya gisirikare cya Gabiro. Abo iyi mine yahitanye ngo bariho bayihondagura bagerageza kureba neza icyo cyuma batoraguye icyo […]Irambuye
Hari hashize imyaka hafi itatu ku kirwa cya Nkombo huzuye inyubako zigezweho zari zarateganyirijwe gukoreramo Guest House, ubwo Umuseke wahasuraga mukwa karindwi uyu mwaka, abaturage bagaragaje ko impamvu izi nzu ziri gupfa ubusa zaratwaye miliyoni 200 ari uko ari umushinga utari ukenewe cyane ku Nkombo, izi nzu ariko ziratangira gukorerwamo kuri iyi ya 01 Ugushyingo […]Irambuye
*Hamaze gutangwa inka 180, izindi 170 na zo ziratangwa vuba aha, *Abaturage bari kubakirwa uruganda, ibigega n’aho gutuburira imbuto, *Guverineri asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa kugira ngo bazasigare bwuma. Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa ikigo cy’amahugurwa y’abahinzi n’aborozi, uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ibigega byo guhinikamo imyaka, kuri uyu wa 28 Ukwakira […]Irambuye
Kuba mu Karere ka Nyaruguru hakigaragara ikibazo cy’umwanda uturuka ku kutagira ubwiherero, abaturage b’aka karere bavuga ko kutagira ubwiherero biterwa n’imyumvire mibi. Akarere nako ngo gakomerewe n’iki kibazo. Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko ikibazo cy’umwanda ukomoka ku kutagira ubwiherero ari kimwe mu bibazo bigiterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage, bakavuga ko usanga bamwe babateza […]Irambuye
Mu gutangiza imirimo yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo ugizwe n’inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120, kuri uyu wa 27 Ukwakira, Guverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara kuzafata neza ibi bikorwa remezo bagiye kwegerezwa. Abaturage bo barabyinira ku rukoma ko iki gikorwa kigiye guhindura imibereho yabo. Mu […]Irambuye
Mu murenge wa Rukira akarere ka Ngoma haravugwa abana bata ishuri bakajya gukorera amafaranga mu birombe by’umucanga ndetse n’indi mirimo y’amaboko itandukanye. Abaturage baravuga ko biteye impungenge ngo kuko aba bana bazageraho bagahinduka amabandi. Ubuyobozi bw’umurenge ngo ntibwari buzi iki kibazo ngo bugiye kugikurikirana mu maguru mashya. Mu kagari ka Nyinya Umurenge wa Rukira mukarere […]Irambuye