Muri gahunda yo gukumira indwara ya Malaria mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi hatangirihwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu,mu rwego rwo kurwanya malaria. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu. Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi baravuga ko nubwo barara mu nzitiramibu Malaria itagabanutse. Nyiransengimana Ruth wo mu kagari ka Rusizi “twe […]Irambuye
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu kareree ka RUSIZI bakoze urugendoshuri kuri bagenzi babo b’i GATAGARA mu karere ka Nyanza mu rwego rwo kubigiraho gukora ububumbyi buteye imbere. Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Rusizi bari kwigira kuri bagenzi babo bo mu karere ka Nyanza bibumbiye muri koperative y’ababumbyi (Poterie locale de Gatagara), uburyo uyu mwuga […]Irambuye
Abantu 76 batuye mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 3 barambuwe na Rwiyemezamirimo amafaranga arenga miliyoni 2 Frw. Uyu munyemari ushinjwa ubuhemu yavugirijwe induru n’abaturage imbere y’umuyobozi w’akarere ubwo yavugaga ko nta mafaranga yo kubishyura afite. Umunyemari Nzagirante Fiacre ushinjwa n’abaturage kubambura, yakoresheje abaturage ubwo bamwubakiraga uruganda rutunganya […]Irambuye
*Bucya bwitwa ejo, ngo abaturage bagomba guteganyiriza ejo, *Ababona amahirwe yo gukora imirimo ibahemba ntibakwiye kuba “yampe yose”, *Kuzigama ni byo bizabafasha kubaho mu bihe bibi biterwa n’ihindagurika ry’ibihe. Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije Isi, bigira ingaruka nyinshi ku buhinzi n’abahinzi. Muri Nyaruguru, nyuma yo kubona ko ikirere kibashwanira, abaturage basabwa kwiga […]Irambuye
Karongi – Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye nabo bakenera gukarishya ubumenyi, abo mu mashuri ya TTC Rubengera na Mururu bavuga ko bungukiye byinshi mu rugendoshuri baherutse kugirira mu ruganda rwa CIMERWA mu Bugarama. Aba barimu b’ibigo byombi bagiyeyo mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi baha abo bigisha. Ubusanzwe ngo bigisha ‘formule’ yo gukora ciment ariko benshi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Gitwe mu karere ka Ruhango, abasore babiri baguye mu mwobo wa metero 12 urimo imyanda ituruka mu musarani (Fosse Septique), bombi bahasiga ubuzima, uwaje aje gutabara yaguyemo ariko ararokoka gusa ari mu bitaro. Ku kabari kamwe kari muri Centre ya Gitwe, Nshimyumukiza Théoneste nyiri aka kabari yahaye akazi uwitwa […]Irambuye
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo Martin Ruzigamanzi yabwiye Umuseke ko mu kagali ka Gakoni hari umugabo ukekwaho kwica umugore we bari barazanye gutura aha baje gupagasa. Uwapfuye yitwa Jeanne Ahobantegeye w’imyaka 27 yari yarabyaranye n’umugabo we witwa Mugarura umwana umwe. Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Kiramuruzi Ruzigamanzi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera […]Irambuye
Mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari abaturage bishatsemo ubushobozi biyubakira ishuri ry’incuke, gusa iryo shuri ubu rirenda gusenyuka kubera ko batakiryigiramo ahubwo abana basigaye bakora urugendo rurerure bajya kwiga ahandi, abana bato bahagaritse kwiga. Ababyeyi barashinja Leta kuba itarabafashije kubona abarimu mu gihe bo bari bakoze ibisabwa […]Irambuye
Intumwa zo mu bihugu 11 birimo bine byo muri Africa kuri uyu wa kane zasuye Akarere ka Gisagara mu murenge wa Mushubi ziga zinareba akamaro k’uturima tw’igikoni. Ubuyobozi bwakoresheje uyu mwanya mu kwibutsa abaturage ko nta rugo rukwiye kuba rudafite aka karima. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara Clemance Gasengayire […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo, mu murenge wa Manyagiro bamurikiwe Umuyoboro w’Amazi wubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda n’Umushinga Water for People, abaturage 15 400 bagiye kugezwaho amazi 100% muri uwo murenge binyuze mu mushinga wa Gicumbi Wash Project. Usibye kuba akarere kose karateguriwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 45 zizakoreshwa mu mirenge […]Irambuye