Digiqole ad

Ubwiherero bw’isoko rya Ntyazo bwaruzuye, umwanda uhari uteye inkeke

 Ubwiherero bw’isoko rya Ntyazo bwaruzuye, umwanda uhari uteye inkeke

Ubu bwiherero bw’isoko rya Ntyazo bwaruzuye ariko abagana isoko bamwe baracyakwirakwiza imyanda yabo muri bwo cyangwa hafi yabwo

Abacuruzi n’abarema isoko rya Ntyazo mu karere ka Nyanza barasaba ko bakubakirwa ubwiherero kuko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubarembeje.

Ubu bwiherero bw'isoko rya Ntyazo bwaruzuye ariko abagana isoko bamwe baracyakwirakwiza imyanda yabo muri bwo cyangwa hafi yabwo
Ubu bwiherero bw’isoko rya Ntyazo bwaruzuye ariko abagana isoko bamwe baracyakwirakwiza imyanda yabo muri bwo cyangwa hafi yabwo

Ugeze muri iri soko usanganirwa n’umunuko uterwa n’imyanda ituruka mu misarani yari yaragenewe isoko kugeza ubu ikaba imaze umwaka yaruzuye ntibahabwe iyisimbura.

Abacururiza muri iri soko n’abarihahiramo usanga bashyira imyanda yabo hafi aho mu nkengero cyangwa hafi y’iyo misarani yuzuye ariko itanakinze kuko inzugi zimwe zibwe.

Abaturiye iri soko bavuga ko iki ari ikibazo kibateye impungenge ko byabateza indwara ziva ku mwanda.

Mukamuganga Josee uturiye iri soko ati “Twararenganye, turabangamiwe cyane. Kugeza ubu no kurya biratugora kubera umunuko uturuka hariya. Imyanda bakomeza kuyinyanyagiza hose isazi nazo zikayizana mu ngo zacu, urumva ko ari ikibazo.”

Ku munsi w’isoko ngo usanga abantu benshi batonda umurongo mu ngo zituriye isoko basaba ubwiherero nk’uko bivugwa na Alphonse Kanamugire uhaturiye.

Kanamugire ati “Nibubake ubwiherero bw’isoko buriya busenywe kuko umwanda uhari ntukwiye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ntyazo Ngirinama David avuga ko iki kibazo cy’ubwiherero bwuzuye bukaba buteza umwanda bakizi gusa ngo Umurenge nta bushobozi bafite bwo kubaka ubu bwiherero.

Ati “iki kibazo twamaze kukigeza k’ubuyobozi bw’Akarere hashize amazi atatu, turacyategereje igisubizo kuko ni ibintu bisaba imbaraga kugirango hubakwe ubwiherero bugendanye n’igihe kandi bugomba kuramba.”

Iyo ari umunsi w'isoko nibwo iyi misarane ikomeza gukoreshwa kandi yaruzuye
Iyo ari umunsi w’isoko nibwo iyi misarane ikomeza gukoreshwa kandi yaruzuye
Abatuye Centre y'ubucuruzi ya Ntyazo bavuga ko bidakwiye kuba isoko rimaze amezi atatu ridafite ubwiherero
Abatuye Centre y’ubucuruzi ya Ntyazo bavuga ko bidakwiye kuba isoko rimaze amezi atatu ridafite ubwiherero

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish