Nyaruguru: Mu kagari ka Mubuga ngo ntawe uzasigara mu kiciro cya mbere/Ubudehe
*Hamaze gutangwa inka 180, izindi 170 na zo ziratangwa vuba aha,
*Abaturage bari kubakirwa uruganda, ibigega n’aho gutuburira imbuto,
*Guverineri asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa kugira ngo bazasigare bwuma.
Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa ikigo cy’amahugurwa y’abahinzi n’aborozi, uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ibigega byo guhinikamo imyaka, kuri uyu wa 28 Ukwakira hagaragajwe ibyo abaturage bo mu kagari ka Mubuga bamaze kugeraho, bavuga ko nta muturage wo muri aka kagari uzasigara mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe.
Umuyobozi mushya w’intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yasabye abaturage bo muri aka kagari gusigasira no kubungabunga inkunga zose zibumbiye mu mushinga w’iterambere ry’icyaro rikomatanyije bahabwa n’Umushinga w’Abanyakoreya, Koica.
Guverineri Mureshyankwano yasabye aba baturage kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye bityo mu gihe uyu mushinga uzaba usoje ibikorwa byawo batazisanga barasubiye inyuma mu majyambere.
Ati “ Nagira ngo mbibutse ko ibi bikorwa by’inkunga aba bafatanyabikorwa turi gufatanya ntabwo bizahoraho, ni yo mpamvu mbashishakariza kubibungabunga no kubifata neza kugira ngo bizagire icyo bibasigira…”
Akomeza agira ati “ N’igihe iyi mishinga izaba yararangiye muzabe mwaramaze kwiteza imbere, mwarateye intambwe idasubira inyuma.”
Uyu mushinga ukorera mu kagari ka Mubuga gaherereye mu murenge wa Kibeho, ufite abagenerwabikorwa 5 952, ukagira agaciro ka miliyoni eshanu z’amadorali.
Abaturage bakorana n’uyu mushinga ugamije kubakura mu bukene, uboroza inka, bakanubakirwa ibiraro byazo, bakanafashwa gutunganyirizwa imirima no kuyihinga.
Mu mwaka umwe uyu mushinga umaze utangiye ibikorwa byawo muri aka kagari, abaturage 180 bamaze guhabwa inka, banubakirwa ibiraro, bikaba biteganyijwe ko hazatangwa izindi 170
Muri aka kagari kandi, hatunganyijwe ibishanga, abaturage banafashwa guhinga mu buryo bugezweho iyi mirima yatunganyijwe, banahabwa imbuto, ifumbire. Ngo hanatunganyijwe amaterasi ya hegitale 198 kuri 350.
Aba baturage bafashijwe ibi bikorwa bakanahabwa amahugurwa yo kwagura ubuhinzi bwabo, bavuga ko badateze gusubira inyuma mu nzira y’amajyambere barimo.
Abasaga 500 barahuguwe mu ngendoshuri bakorera ahantu hatandukanye, harimo na 25 bagiye mu rugendoshuri mu gihugu cya Korea.
Hategekimana Emmanuel ati “ Jyewe Koica yampaye inka inyubakira n’ikiraro yewe bananterera ubwatsi ku materasi badukoreye. Ariko ikintu gikomeye mbashimira ni uko bafata abaturage bacu bakabajyana kubigisha uko tuzajya duhinga muri aya materasi badukoreye no muri biriya bishanga.”
Uyu mushinga uterwa inkunga na Koica watangiye ibikorwa byawo muri aka kagari mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize ukazamara imyaka itatu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Mfite ikibazo kimwe.Iyo ufashe inka ukayiha umuntu utuye kuri metro 100 kuri ijana murizo metero agomba guhingamo ibiribwa ngandurarugo ubundi akajya guhingira abandi iyo yababonye bakamuha 500 akavanamo amafaranga yishuli iyagizimana, uwo muntu konzi benshi babayeho gutyo aba mukiciro cya kangahe? Aho ntibayimunyaga bavugako nubundi atayitaho bakayihereza wawundi usanzwe wifitiye ibikingi?
Muzabwire abayobozi bo mu tugalibajye bakora raporo neza zitarimo amakabyankuru nta kubeshya muzagera kuri byinshi.muvugurure ibyiciro neza bya buno budehe kubeshyera abantu babireke
Haaaaaaaaaa abo mu kubeshya ni aba mbere, ese bayobozi mugirango kiriya mwita icyiciro cya 1 hari uba yishimiye kukibamo? Oya byose biterwa no kubura uko bagira. Dore ntimukibita abahanya n’abinazi noneho byiswe icya 1! Musenge Imana iduhe akavura naho izuba nirikomeza ntawuzasigara atagiye muri icyo cyiciro cya 1 mu minsi mike. Gukomeza kutubeshya nimushake muzabireke kuko tuba tubiziko mutubeshya, mujye mwiyizeza ibitangaza twe mutwihorere.
Haaaaaaaaaa abo mu kubeshya ni aba mbere, ese bayobozi mugirango kiriya mwita icyiciro cya 1 hari uba yishimiye kukibamo? Oya byose biterwa no kubura uko bagira. Dore ntimukibita abahanya n’abinazi noneho byiswe icya 1! Musenge Imana iduhe akavura naho izuba nirikomeza ntawuzasigara atagiye muri icyo cyiciro cya 1 mu minsi mike. Gukomeza kutubeshya nimushake muzabireke kuko tuba tubiziko mutubeshya, mujye mwiyizeza ibitangaza twe mutwihorere…
Ese mu Rwanda dufite umutekano cyangwa? ntabwo nibuka kera perefe iyo yajyaga gusura ahantu yaraherekezwaga n’abasilikare nimbunda.
Ni kera nyine!!! Ndumva warasigajwe inyuma n’amateka! N’abazungu iyo baje mu Rwanda, bakabona umuntu agenda saa sita z’ijoro, acihatiye igikapu cyuzuye iza 5,000 n’amadorali barumirwa, none ngo mu Rwanda hari umutekano?? Urahari kandi usesuye, kereka niba wibera mu mashyamba ya Kongo, ukaba utazi aho igihugu kigeze! Come and see, go and tell!!
@Tuza sem we, urimo urabeshya ngo umuntu agenda nijoro acigatiye igikapu cyuzuye inoti z’ibihumbi bitanu hamwe n’amadolari ngo ntihagire umurya urwara. Uwo muntu uzamubwire afate icyo gikapu cye cyuzuye amafaranga maze nijoro aze atembere i Nyabugogo, natahana cya gikapu cye kicyuzuye amafaranga uzanyite imbwa. Ariko ubwo muba mubeshya nde koko???
Kuba abasirikari bahari buzuye imihanda bafite n’imbunda ni uko baba barinze umutekano w’igihugu n’abaturage bacyo, icyo gikorwa ni cyiza rwose cyo kurindira abantu umutekano. Kuba rero bahaguruka n’imbunda zabo bakajya kuwurinda ni uko bazi ko batawurinze hari byinshi byahungabana.
Nitureke rero kwirara, no kubeshya rubanda ko nta kibazo cy’umutekano gihari. Uzajye mu giturage ahatari abasirikari barinda uwo mutekano maze uzarebe abajura bahari barara bayogoza ibintu biba abaturage uko bishakiye kugeza naho bajya mu mirima bagasarura ibyo batahinze.
Ahubwo igihe kirageze ko Leta ifata ingamba zo gushyiraho gahunda zihamye zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, kuko ubujura buri hanze aha busigaye buteye inkeke.
Nanjye ntyo.Harinaho ubona bajekukwiba ukabareka kuko ushatse kubabuza bashobora kugutsinda muruwo murima.
Comments are closed.