Digiqole ad

Rusizi: Ntibazi uburyohe bw’Ikawa bahinga, baheruka bayijyana ku ruganda

 Rusizi: Ntibazi uburyohe bw’Ikawa bahinga, baheruka bayijyana ku ruganda

Havugimana Lazare umaze imyaka myinshi ahinga ikawa ariko ngo ntazi uko imera.

Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Nzahaha, ni hamwe muhabarizwa kawa nyinshi mu Karere ka Rusizi, gusa abayihinga ngo ntibazi uko imera baheruka bayijyana ku ruganda gusa.

Havugimana Lazare umaze imyaka myinshi ahinga ikawa ariko ngo ntazi uko imera.
Havugimana Lazare umaze imyaka myinshi ahinga ikawa ariko ngo ntazi uko imera.

Nubwo hari uburyo gakondoko bwo gutegura ikawa abaturage benshi batazi, abahinzi ba kawa muri aka gace ngo bategereje isezerano bahawe n’inganda zibagurira kawa zabemereye kuzaza kubasogongeza ku ikawa.

Havugimana Lazare, uri mu kigero cy’imyaka 60 yabwiye Umuseke ko ikawa y’u Rwanda abumvana abandi ko iryoha.

Ati “Numva ngo iraryoha gusa, yewe sinzi n’uko isa twumva mu nama bavuga ngo twahinze kawa iryoshye, n’aho ntuye ntaho wayibona, n’abatubwiye ko bazaduha kuri kawa twahinze amaso yaheze mu kirere usanga byitwa ngo turahinga ariko tutaranywa no kubyo duhinga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bagiye gushishikariza abagura ikawa kwegera abahinzi, ndetse bakabaha no kubyo bejeje.

Kankindi Leoncie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe ubukungu avuga ko ubundi umuturage afite uburenganzira bwo kurya no kunywa kubyo yeza.

Ati “(ikawa) iyo ivuye mu ruganda umuturage afite uburenganzira bwo kuyinywaho, mu musaruro beza ndumva batakabuze n’agapaki kamwe. Bigiye kwitabwaho natwe tugiye kuganira n’inganda ngo zishyireho uburyo bworoshye bwo kwegereza iyi kawa aba bahinzi.”

Ubu, ubuyobozi buri gufasha abahinzi ba kawa kongera umusaruro bubagezaho inyongeramusaruro, izagera ku biti bya kawa 5 620 000.

Abahinzi ba kawa mu Karere ka Rusizi kandi binubira igiciro cya kawa bahabwa n’Abasheteri (acheteur), kuko ngo babahera ku mafaranga 150 ku kilo kimwe.

Kankindi Leoncie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe ubukungu mu gikorwa cyo gushyira inyongeramusaruro ku biti bya Kawa mu Murenge wa Nzahaha.
Kankindi Leoncie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe ubukungu mu gikorwa cyo gushyira inyongeramusaruro ku biti bya Kawa mu Murenge wa Nzahaha.
Abaturage banyuranye nabo bitabiriye iki gikorwa kigomba kugera ku biti birenga miliyoni eshanu.
Abaturage banyuranye nabo bitabiriye iki gikorwa kigomba kugera ku biti birenga miliyoni eshanu.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muri 1988 ikawa ikilo cyaguraga 120frw ikawa yumishijwe.Byeri yaguraga 80,Umuturage wese yashoboraga kwigondera amabati,kuri Bonne année we n’umuryango bakigondera akanyama isake 250frw.Ihene yose 2500frw, uriha 100Frw ku mwana ku ishuli.Ubu muri 2016 umuywarwanda muri rusange yateye imbere cyangwa yateye inyuma?.Ubuzima buzira umuze, bwo soko yamajyambere burihe?

    • Ariko hari imitekerereze inyica pe! Ubu se icyo ghe uvuga ko idolari ryavunjaga 300 Frw ubu rivunja angahe? Ibihe birahinduka ahubwo wowe niba ukiri muri 88 warasigaye! Icyo giciro uvuga sicyo kigitangwa kandi…..

      • @Karori, nonese Jabo ikibazo yibaza uragisubije? Uwo muturage niba nasomye inkuru neza ahabwa 150Frw kukilo cya kawa muri 2016.

Comments are closed.

en_USEnglish