Gicumbi: Abahinzi b’Icyayi biyemeje guhangana n’isuri ibatwarira imirima
Mu biganiro byahuje abahinzi b’Icyayi mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 01 Ugushyingo, biyemeje ko mu mirima yabo bagiye guteramo ibiti ibihumbi 40 byo kurinda isuri n’inkangu bimaze iminsi byangiza imirima yabo.
Ibi biganiro bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, byitabiriwe n’abahinga icyayi mu karere ka Gicumbi.
Aba bahinzi biyemeje ko bagiye gushaka imbuto z’ibiti ibihumbi 40 bakabitera mu mirima yabo kugira ngo itazatwara n’isuri nk’uko bisanzwe bigenda iyo haguye imvura nyinshi.
Ubwoko bw’ibi biti biyemeje gutera, birimo imivumu; iminyinya; imirehe; imisagara n’imisave, aba bahinzi bemeza ko ibi biti bitazangiza icyayi kuko bisanzwe bihinganwa n’indi myaka ntiyangirike.
Umukangurambaga wo kubungabunga amashyamba mu karere ka Gicumbi, Rurangwa Felix, avuga ko izi nyigisho zagejejwe ku bahinzi b’icyayi, bagiye no kuzisangiza abandi baturage.
Pasteur Ruzibiza John witabiriye aya mahugurwa, yagarutse ku ijambo ry’Imana asa nk’urihuza n’akamaro k’ibiti, avuga ko uretse kuba birinda isuri binatanga umwuka mwiza abantu bahumeka.
Uyu mushumba w’Imana yavuze ko ibiti bifasha ubutaka kudatwarwa n’umuvu w’imvura bityo ko abahinzi bo muri aka karere bakwiye kubitera kugira ngo ubuhinzi bwabo busugire.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi (Agronome) mu murenge wa Cyumba, avuga ko uko abaturage biyongera ari nako abahinzi baba bakwiye gukora cyane no kwita ku buhinzi bwabo kugira ngo umusaruro wabo uhaze abawukeneye.
Uyu mukozi wo mu murenge wa Cyumba avuga ko ubutaka bukwiye gusigasirwa kuko bukomeje gutwarwa n’isuri byazatera amapfa mu minsi iri imbere.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/gicumbi