Kuri uyu wa kabiri, ku Kigo Ngororamuco cya Rukomo “Rukomo Transit Center”, ababyeyi banyuranye basubijwe abana babo bari barafashwe nk’inzererezi, ariko basinya amasezerano ko bagiye kubitaho ntibazongere kubacika. Amasezerano yakozwe hagati y’ababyeyi b’abana n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe guhwitura ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo, dore ko ngo mu minsi iri imbere hazajya hahanwa ababyeyi aho guhana abana. […]Irambuye
Bamwe mu bagabo batuye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa karangazi, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko batakwitabira umugoroba w’ababyeyi ngo kuko ari urubuga rw’amatiku y’abagore. Muri aka kagari, iyi gahunda yitabirwa n’abagore, rimwe na rimwe hakazamo abagabo batagira akazi cyangwa ingo zifitanye amakimbirane. Gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi yatangijwe muri 2013 ugamije kuvugutira umuti ibibazo […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, […]Irambuye
Ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, abaturage bamubwiye ko kuba barabonye imbuto batinze ndetse n’imvura ikaba itari kugwa ari nyinshi, ngo bafite impungenge ko bashobora kubura umusaruro. Aba bahinzi bo mu Murenge wa Mbazi, baravuga ko bahangayikishijwe n’iki gihembwe […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, mu bitaro bya Gitwe, mu karere ka Ruhango, inzobere z’abaganga b’Abanyamerika barasoza imirimo yo kuvura ku buntu abarwayi b’ibibari, n’umwingo. Izi nzobere zavuye abantu 28 bari barwaye izi ndwara. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Gitwe na Kaminuza ya Nebraska yo muri Amerika, cyatangiye kuwa 8 Ukwakira. Itsinda ry’abaganga […]Irambuye
Gahunda yo kwifungisha burundu ku bagabo ni imwe mu zikoreshwa mu kuboneza imbyaro, gusa bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo ngo ntibarasobanukirwa akamaro ko kuba umugabo yakwifungisha akareka kubywara, bityo abagabo bahariye abagore ibyo kuboneza imbyaro ngo kuko ni bo bafite uburyo bwinshi bakoresha. Bamwe mu baturage twasanze ku kigo nderabuzima cya Kibondo […]Irambuye
Huye – Abana bagwingira hirya no hino mu gihugu ngo u Rwanda rutanga amafaranga menshi mu kubitaho nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’imiryango ishinzwe kurwanya imirire mibi mu Rwanda mu nama yarihurije mu karere ka Huye. Agakono k’umwana n’igikoni cy’umudugudu ngo ni ingamba bagiye gukaza mu kukirwanya. Iri huriro ngo rigendeye ku bushakashatsi bwa MINISANTE n’abafatanyabikorwa bayo […]Irambuye
Kuri uyu wa 10 Ukwakira, umuhungu w’imyaka 17 witwa Uwihanganye Jean de Dieu wo mu kagari ka Buhabwa, mu murenge wa Murundi yishwe n’imwe mu mbogo zatorotse pariki y’Akagera mu karere ka Kayonza. Police ivuga ko uyu nyakwigendera yari ari mu bariho bahiga iyi nyamaswa yamwivuganye. Umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi […]Irambuye
Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma baravuga ko mu gihe abandi bakataje mu bikorwa by’igihembwe cy’ihinga A bo babuze imbuto y’iki gihungwa kandi ari cyo cyatoranyijwe guhingwa muri aka gace. Aba bahinzi bahinga mu materasi y’indinganire, by’umwihariko abahinga mu kibaya cya Kamvumba, bavuga ko bari kugana ku biro by’umurenge kugira […]Irambuye
Kuri uyu mbere tariki 10/10/2016 mu ma saa sita n’ igice mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba umugore w’imyaka 21 yapfuye bivugwa ko basanze yiyahuye akoresheje igitambaro cyo kwifubika bita ‘esharpe’. Birakekwako yaba yihoye ko yanduye SIDA. Umugabo babanaga ariko batarasezerana kuko ngo babiteguraga yabimenye atashye mu karuhuko ka saa sita. Uyu mugore […]Irambuye