*Ngo abasaga 40 barangije Kaminuza ariko ngo kubona akazi ni ingume… Gicumbi- Kuri uyu wa 26, Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije wasuye aka karere kugira ngo umenye abafite ubu bumuga bitabweho. Uyu muryango uvuga ko mu turere dutanu wasuye, wasanze abantu 117 bafite ubu bumuga bukomatanyije bari kwiga mu mashuri atandukanye ariko bagihura n’imbogamizi. Abandi basaga […]Irambuye
Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ubuzima kuri aba bavuye mu byabo kubera umutekano mucye iwabo burakomeza, ubuzima bw’ubuhunzi ariko nta ubwishimira, inzozi ziba ari ugutaha. Gusa izi mpunzi kimwe n’abazishinzwe icyo bemeranya ni uko bagerageza imibereho n’ubwo ibibazo bikiri byinshi. Muri zimwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, nk’iz’abanyeCongo bagenerwa […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango SFH Rwanda ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima ku kibazo cy’imirire mibi mu Rwanda, Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Intara y’amajyepfo mu kugira abana bafite imirire mibi ku gipimo cya 51,6 %. Mu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi kuri uyu wa kabiri, Goverineri […]Irambuye
Abaturage banyuranye bo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kujya inama hagati y’umugore n’umugabo ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bikiri ikibazo mungo nyinshi. Ngo haracyari abagabo bafite imyumvire y’uko kuba umutware w’urugo bivuze gukoresha uko ushatse batabiganiriyeho n’abagore babo. Bamwe mu bagabo bo muri uyu Murenge bemeza ko bo bamaze gutandukana n’imyumvire […]Irambuye
Mu murenge wa Rukira Akarere ka Ngoma haravugwa amakuru y’ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire St Antoine de Nyinya ridafite abarimu bahagije aho abaturiye iki kigo bavuga ko hari igihe abana bajya ku ishuri bagataha batize. Ibi ngo byaratewe nuko hari abarimu bataye akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko kugeza n’ubu bakaba batarasimbuzwa. Ubuyobozi bw’iri shuri […]Irambuye
Umusore witwa Ntakirutimana w’ikigero kimyaka 19 y’amavuko uvuka mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yafatiwe mu karere ka Rusizi agerageza gucika nyuma yo kwica umubyeyi we umubyara amukubise itiyo (tuyau) y’amazi mu mutwe. Uyu musore asanzwe akora mu kigo cy’ubwubatsi arashinjwa kwica se Jacques Nsengiyumva w’imyaka 51 akemera ko yamujije ko yari amaze […]Irambuye
Umurenge wa Ngarama washyizeho ingamba zo guhashya amakimbirane hagati y’abashakanye babinyujije muri gahunda nshya yo gukurikirana imiryango hafi bifashishije gahunga y’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Abagore bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango imaze gutuma ihohoterwa ribera mu ngo rigabanuka kuko ngo muri […]Irambuye
Mu mujyi w’Akarere ka Gicumbi hamaze kuzamuka inyubako zigezweho, amagorofa n’izindi zigenewe gutangirwemo Serivise zinyuranye, gusa, abafite ubumuga baracyagaragaza impunge ko mu kubaka izi nyubako akenshi hatazirikanwa ko Serivise zizatangirwamo nabo bazazikenera. Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Minisitiri “N0 01/CAB.M/09 ryo kuwa 27/07/2009″ igena ibyangombwa biteganyirizwa abafite ubumuga ku nyubako. Iri tegeko rigena uburyo inyubako […]Irambuye
Mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe mu karere ka Rusizi, haravugwa ubujura buciye icyuho n’ubwambuzi bikorwa na bamwe mu bana bataye ishuri bakarema umutwe bise ‘Ibihazi’ bagatega abantu bavuye cyangwa bagiye guhaha bakabambura ibyabo babakangishije imbwa z’inkazi baba bafite, ngo banirara mu mirima ya rubanda bakiba imyaka. Aba bana bagera kuri 14 bari mu kigero […]Irambuye
Umushinga Compassion Internationale wubakiye abaturage bari batuye mu manegeka inzu 28, aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga. Iyi miryango 28 yubakiwe mu Karere ka Kamonyi igizwe n’abantu 151 ikaba kandi yari ituye mu mirenge ya Gacurabwenge, Rugarika na Rukoma ihuriye ku kuba yose yari ituye nabi ahantu ubuyobozi, […]Irambuye